Marathon: Abakinnyi 2 bahagariye u Rwanda muri Djibouti biteguye gusiganwa n’ibihangange | UMUSEKE

Marathon: Abakinnyi 2 bahagariye u Rwanda muri Djibouti biteguye gusiganwa n’ibihangange

Umukinnyi wo gusiganwa ku maguru Muhitira Félicien Bakunze kwita Magare, yatangaje ko we na mugenzi we Yves Nimubona biteguye amarushanwa barimo muri Djibouti, ndetse azabafasha kwitegura imikino ya Peace Marathon ndetse n’imikino ya Olympic izaba mu mpeshyi uyu mwaka.

Umukinnyi wo gusiganwa ku maguru Muhitira Félicien Bakunze kwita Magare,

Felicien Muhitira na Yves Nimubona nibo Banyarwanda babiri bari muri Djibouti, aho bari busiganwe guhera uyu munsi mu irushanwa rya mbere rya Djibouti International Half-Marathon riteganijwe ku mugoroba.

Magare yavuze ko batizeye neza ko begukana umudari, yongeraho ko ari irushanwa ryitabiriwe n’ibikomerezwa.

Ati: “Ntabwo wahita uvuga ko ugiye kuzana umudari vuba, kuko uba uri gukina n’abandi, tutirengagije abakinnyi bari hano barimo aba mbere ku Isi, urebye hano hari abakinnyi bakomeye kandi natwe  turakomeye, turibuze guhangana kandi iby’umudari turaza kubireba nyuma yo gukina.”

Magare yavuze ko nubwo atari irushanwa ritanga itike yo gukina imikino ikomeye ku isi, rizabaha izindi mbaraga zo kwitabira Peace Marathon  izaba mu kwezi kwa Kamena ndetse n’imikino ya Olympic izaba mu kwezi kwa Nyakanga gushyira Kanama uyu mwaka.

Yagize ati: “Nituva hano tuzakomeza kwitegura kuko dufite Peace Marathon izaba mu kwezi  kwa Kamena 2021, ngira ngo dufite imikino Olympic mu kwezi kwa Nyakanga ndetse na Kanama, urumva biradufasha gukomeza kwitegura.”

Magare avuga ko iri rushanwa rituma abakinnyi bitegura marathon ya Kigali ndetse n’imikino Olympic, rifasha kureba ibyo yakoze akamenya n’uburyo agomba kwitegura, ndetse ukamenya n’ibyo ugomba gukosora, n’ibyo agomba kongeramo.

Irushanwa rya Djibouti Half Marathon riratangira kuri uyu wa Gatanu, saa Kumi n’imwe za Djibouti  saa Kumi za Kigali, aho bari buze gusoza nyuma y’isaha imwe n’iminota 3.

ISHEMA Christian / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *