Kuri uyu wa gatatu umutoza Masudi Djuma yagaragaye ku myitozo ya Rayon Sports iri kwitegura APR FC, bikaba bivugwa ko yaje kuyifasha kwitegura uyu mukino.

Umutoza Masudi Djuma ku myitozo ya Rayon Sports.
Masudi Djuma abakunzi b’umupira bita ‘Komando’ yagaragaye ku myitozo ya Rayon Sports yabereye ku kibuga cya FERWAFA kuri iki gicamunsi.
Masudi wasigaranye Simba yo muri Tanzania kubera ko uwari umutoza mukuru wayo yeguye biravugwa ko yaje mu Rwanda gufasha Rayon kwitegura umukino ifitanye n’umukeba APR kuri uyu wa gatanu.
Amakuru aturuka muri Rayon aravuga ko atasubijwe akazi ko gutoza Rayon Sports ahubwo ariko nk’umuntu ukunda iyi kipe yaje kuyisura ku myitozo.
Ku rundi ruhande ariko, amakuru Umuseke ukura ahantu hizewe aravuga ko ejo kuwa kane Masudi azanajya aho ikipe izaba iri gukorera umwiherero yitegura uyu mukino wa Shampiyona ufite byinshi uvuze ku uhabwa amahirwe yo kwegukana igikombe, kugira ngo akomeze ayifashe kwitegura.

Umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramadhani wasigaranye ikipe.
Uretse ubukeba busanzwe hagati ya APR FC na Rayon Sports, muri iyi myaka nk’itatu ishize ihangana ry’aya makipe ryiyongereyemo ugushaka kwigaragaza kw’abakinnyi baba baravuye mu makipe yombi dore ko Rayon isigaye igura abakinnyi bakomeye muri APR bitahozeho mbere.
Kugeza ubu AS Kigali na APR FC zirarusha Rayon Sports amanota atandatu, Rayon irashaka kuwutsinda kugira ngo irushaho kuzegera, APR nayo irashaka kuwutsinda kugira ngo idaha umwitangirizwa AS Kigali yo izungukira ku bizava muri uyu mukino uretse gutsinda kwa APR FC.
Uyu mukino kandi urakomezwa no kuba ariwo mukino wa mbere Rayon Sports igiye gukina kuva yahagarika umutoza mukuru wayo Ivan Jacky Minnaert n’abamwungirije babiri. Ingaruka zo kutumvikana hagati ye n’abakinnyi n’abandi batoza.

Kwizera Pierrot witezweho kwigaragaza mu mukino wo kuwa gatanu.

Rutahizamu Ismaila Diarra ari mu bakoresha imbaraga nyinshi mu myitozo.

Muhire Kevin na Bimenyimana Bon Fils Caleb bahererekanya umupira.

Caleb ni umwe mu bakinnyi batari babanye neza n’umutoza Minnaert.

Manishimwe Djabel wagiye atumvikana n’umutoza.

Usengimana Faustin uri kuva mu bibazo by’imvune nawe yakoze imyitozo.

Mwiseneza Djamal nawe uherutse kuva muri APR FC akagaruka muri Rayon.

Mukunzi Yannick aritegura guhura n’ikipe yubakiyemo izina.

Abdul Rwatubyaye nawe aritegura guhura n’ikipe yakuriyemo.

Muhire Kevin ukunzwe n’abafana muri iki gihe nawe aritegura kugaruka mu kibuga.

Tchabalala umaze imikino irenga itatu adatsinda arashaka kwisubiza urukundo rw’abafana.

Umunyezamu Bakame n’umusimbura we Kassim ibyishimo byari byose.

Nkunzingoma na Hakizimana Corneille basigaranye ikipe bakoresha imyitozo abakannyi.

Rutanga Eric nawe aritegura guhura n’ikipe yamureze.

Nkunzingoma aganira na Vice-Kampiteni Pierrot.

Nubwo nta bantu bari bazi ko ikipe ikorera imyitozo kuri FERWAFA, hari abantu bahaje ikipe ikihagera.

Bakame wari warahagaritswe akagarurwa bwangu, nawe aritegura gukina n’ikipe yahozemo.

Rwatubyaye uri kugerageza kugaruka mu bihe bye nyuma y’imvune yamazemo umwaka.

Abakinnyi bafite Morale nyuma yo kwirukanwa kw’umutoza batavugaga rumwe.
Amafoto: Mugunga Evode
UMUSEKE.RW
6 _
Waahhuuuuuu.
Nyamara Masoudi anigarukiye muri Gikundiro ntibyatugwa nabi, nubundi yarabyivugiye ko muri rayon sports ari murugo. Nikaribu murugo rero comanda
nddumva nishimye sana, Bakame yari yambabaje pe, na Masoudi agarutse nakwishima kurushaho, erega abazungu nta kiza batuzanira aho bari hose.
Nashake nawe azajyemo akine nubundi tubatwika yabaga ahari yivugisha ngo ntakabiri muruwo rwumugabo,nuko tumukubita 4 kose kikukirikiranya gasenyi uzahora urimunsi yibirenge byacu.
yeweeeee!!!ntago mfana Rayon ariko ibyiza tujye tubishima MASUDI n’umuntu w’umugabo kbsa
Masudi rwose Komite ikugaruye byaba ari sawa cyane