Mbere yo kuva cyangwa kujya gufata indege nyuma ya saa tatu z’ijoro HARI IBYO USABWA – UMUSEKE
  • 26/09/2020 6:05 47

Mbere yo kuva cyangwa kujya gufata indege nyuma ya saa tatu z’ijoro HARI IBYO USABWA

Kubera ko amabwiriza ari ho kugeza ubu avuga ko nta Munyarwanda ugomba kuba ari mu muhanda nyuma ya saa tatu z’ijoro, ariko hakaba hari abashobora kujya cyangwa kuva gufata indege nyuma y’iriya saha, Polisi y’u Rwanda yaraye isohoye amabwiriza abigenga.

Abazakenera indege nyuma ya saa tatu z’ijoro hari ibyo Polisi ibasaba(Photo@The New Times)

Muri ayo mabwiriza harimo y’uko umuntu agomba kumenyekanisha amazina ye, nomero ye ya telefoni, ibirango by’ikinyabiziga agendamo, n’ibindi.

Abashaka amakuru arambuye bakaba bakoresha murandasi bashobora gukoresha urubuga www.mc.gov.rw

Abadafite murandasi bashobora gukanda *127#.

N’ubwo hasohotse aya mabwiriza yihariye ku bakenera kujya cyangwa kuva ku kibuga cy’indege nyuma ya saa tatu, Polisi yibukije abatuye u Rwanda ko gahunda ikiri ya yindi:

Kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera ya metero hagati y’umuntu n’undi no gukaraba intoki kenshi kandi neza. kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwirinda kuramukanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana no kubahiriza amasaha y’ingendo.

 

Amabwiriza mashya ya Polisi ni aya akurikira:

-Umugenzi agomba gutanga mazina ye’

-Agomba gutanga nomero ye ya telefoni;

-Agomba gutanga ibirango by’ikinyabiziga azagendamo;

-Kumenyekanisha mbere igihe ikinyabiziga kizamutwarira ku kibuga n’igihe kizagarukira;

-Agomba kandi kumenyesha Polisi indege azagenderamo;

-Nahura n’abapolisi bari mu kazi umugenzi azajya abereka itike ye y’indege

-Ku bazaba bajya ku kibuga cy’indege, bizakorwa n’umugenzi naho kubazaba bava ku kibuga k’indege bizakorwa na hoteli zizabakira.

-Mu gihe bibaye ngombwa ko uwo hoteli icumbikiye avuye hanze mu rugendo,  agenda nyuma ya saa tatu z’ijoro ajya iwe cyangwa  ahindura hoteli, asabwe  kumenyekanisha urugendo rwe aciye kuri rwa rubuga rwavuzwe haruguru.

Umuvugizi wa Polisi, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko abapolisi bazajya baba bari ku muhanda, biteguye gufasha uwo ari wese urebwa naya mabwiriza.

Avuga ko hagize ukenera ibisobanuro birambuye yahamagara kuri+250788311606.

Umuntu ujya cyangwa uva ku kibuga cy’indege nyuma ya saa tatu z’ijoro agomba kuba abifitiye uruhushya rwa Polisi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *