Meddy Saleh ‘Producer’ wa video uyoboye mu Rwanda yabyigishijwe n’umuruho - UMUSEKE
  • 04/06/2020 10:11 44

Meddy Saleh ‘Producer’ wa video uyoboye mu Rwanda yabyigishijwe n’umuruho

Meddy Saleh uzwi cyane mu gutunganya no kuyobora amashusho y’indirimbo z’abahanzi mu Rwanda, avuga ko ntaho yabyize ahubwo ko yabyishijwe n’ibibazo by’imibereho yari arimo ubwo yabyinjiragamo.

Meddy Saleh ubu ni umwe mu batunganya amashusho bakomeye mu Rwanda

Uyu mugabo uri mu bayoboye uruganda rwo gutunganya amashusho mu Rwanda, yabivugiye kuri Televisio Rwanda mu kiganiro gitumirwamo abanyempano mu buhanzi.

Meddy Saleh wabaye mu bihugu bitandukanye byo mu karere nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania, yavuze ko ntaho yize ibi byo gutunganya amashusho ahubwo ko yabyinjiyemo ubwo we n’umuryango we batangiraga kwinjira mu ihurizo ry’imibereho.

Avuga ko yaretse ishuri ubwo yigaga muri DRC agahita ajya muri Tanzania gushakishirizayo imibereho, ahageze ahahurira n’umwe mu batunganya amashusho arimo ay’ubukwe n’ay’abahanzi agahita amwiyegereza ngo abimwigishe.

Kuva icyo gihe yahise abyinjiramo anaza mu Rwanda aho yabitangije atangira kujya akorera abahanzi amashusho yifashishije ibikoresho bitari bigezweho bisa nko kwirwanaho.

Avuga ko yakomeje kugenda yihugura ku buryo ari byo byamufashishe kuba ageze ku rwego rushimwa na benshi ubu.

Uyu mugabo umaze imyaka 15 muri uyu mwuga ni umwe mu bagarukwaho n’abahanzi batandukanye ko afite ubuhanga bwihariye muri uru ruganda, ni umwe mu batunganyiriza indirimbo bakanakurikirana umuhanzi Yvan Buravan.

Agira inama abifuza kwinjira muri uyu mwuga kubizamo babikunze kandi bakajya bihugura kenshi kuko ari bwo buryo bwo kugenda bagira ubuzobere muri byo.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *