Menya uko APR FC ihagaze, abakinnyi bongereye amasezerano, abaguzwe n’abagiye | UMUSEKE

Menya uko APR FC ihagaze, abakinnyi bongereye amasezerano, abaguzwe n’abagiye

APR FC ibitse igikombe cya shampiyona 2020-2021 yagaragaje abakinnyi bashya yaguze yitegura umwaka w’imikino 2021-2022 ahanini bareba cyane uko bazaba bahagaze mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo  (TOTAL CAF Champions League).

Kwitonda Alain ( Bacca ) wavuye muri Bugesera FC yahawe amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC

Kuri uyu wa Mbere ikipe y’ingabo z’Igihugu APR FC yerekanye abakinnyi bashya yasinyishije izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Abakinnyi 5 APR FC yongereye amasezerano barimo:

Rwabuhihi Placide wasinyiye imyaka 3, Manishimwe Djabel wasinyiye imyaka 4, Niyomugabo Claude wasinyiye imyaka 2, Niyonzima Olivier Sefu wasinyiye imyaka 2, Nizeyimana Djuma wasinyiye imyaka 2.

Abakinnyi 6 bashya APR FC yinjije mu ikipe:

Karera Hassan wavuye muri Kiyovu sports, Kwitonda Alain (Bacca) wavuye muri Bugesera FC, Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marine FC, Mugisha Bonheur wavuye muri Mukura VS (akaba yari intizanyo ya  Heroes FC), Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC na Mugisha Girbert wavuye muri Rayon Sports. Aba bakinnyi bose bagiye basinya imyaka 2.

Abakinnyi 3 APR FC yarabarekuye:

Rwabugiri Umar (GK), Mushimiyimana Mohammed na Danny Usengimana.

Hari n’abakinnyi nka Byiringiro Lague ndetse na Manzi Thierry bagiye mu makipe yo hanze y’u Rwanda. Manzi yagiye muri Club Dila Gori yomuri Georgie naho Lague yagiye mu Busuwisi muri Neuchatel Xamax.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Mugisha Girbert yaretse Rayon Sports ajya kurya ifaranga rishyushye muri APR FC
Ikipe y’Ingabo iherutse gutwara Shampiyona kabiri yikurikiranya idatsinzwe

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *