Merkel yatowe ngo abe Chancellier w’Ubudage muri manda ya 4 – UMUSEKE

Merkel yatowe ngo abe Chancellier w’Ubudage muri manda ya 4

*Ishyaka ry’abahezanguni AFD ngo rigiye kumurwanya  

Angela Merkel yatorewe manda ya kane yo kuyobora Guverinoma y’Ubudage nka Chancellier n’ishyaka rye ryongera gutsindira imyamya myinshi mu nteko.

Rimwe mu ishyaka ryabonye imyanya bwa mbere mu Nteko y'Ubudage ryiyemeje ko rije guhangana na Merkel

Rimwe mu ishyaka ryabonye imyanya bwa mbere mu Nteko y’Ubudage ryiyemeje ko rije guhangana na Merkel

Ishyaka AFD rigendera ku matwara ya gihezanguni yo kurwanya abimukira ryatsindiye imyaka 13% mu Nteko ku nshuro ya mbere ritsindiye kujya mu Nteko ryatangaje ko rigiye kuyikoresha mu kurwanya Merkel n’abimukira.

Umuyobozi wiryo shyaka Frauke Petr yavuze ko Abadage bagiye kubona impinduka zimeze nk’umutingito muri politike nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Blitz.

Angela Merkel wongeye gutorwa ntiyashimishijwe n’imyanya ishyaka rye ryabonye. Ngo niyo manota mabi ishyaka rye ribonye mu gihe cy’imyaka 70 ishize.

Angela Merkel ngo agiye gutangiza ibiganiro byo gushyiraho guverinoma nshya ihuriweho n’impanze zose.

Nyuma yo gutsindwa ku buryo budasanzwe, ishyaka riri mu ihuriro rya CDU rya SPD (Social Democrats) ryatangaje ko rizajya ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Merkel  .

Ishyaka AFD rigendera ku matwara y’ubuhezanguni ryatsindiye imyanya ingana na  12,6% aho rizahabwa imyamya 95 muri 709 y’abagize Inteko y’Ubudage.

Iri shyaka ryavuze mu 2013 rigamije kurwanya politiki ya Merkel yo gufungurira imiryango abimukira bo cyo mu 2015.

Ishyaka rigendera ku matwara y’ubuhezangundi AFD ryatangaje ko bazarwanya ko igihugu cy’ubudage kigarurirwa n’abimukira  ngo bakaba bagitakaza.

Aya matora abaye amatora y’amateka kuko atumye imitegekere y’Ubudage ihinduka kuko yatumye Inteko Ishingamategeko ijyamo amashyaka atandatu kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira.

Ishyaka  CDU-CSU rya Merkel niryo ryatsindiye imyanya myinshi ariko ritakaza bamwe mubari barishyigikiye.

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017