Meteo Rwanda ivuga ko henshi hari bugwe imvura, hamwe ikaba irimo inkuba – UMUSEKE
  • 28/09/2020 9:36 38

Meteo Rwanda ivuga ko henshi hari bugwe imvura, hamwe ikaba irimo inkuba

Amakuru atangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, (Meteo-Rwanda), avuga ko kuri uyu wa Gatandatu taliki 29 Kanama, 2020 henshi mu gihugu hagwa imvura ariko nyuma ya saa sita ikaza kumvikanamo cyane inkuba.

Meteo ivuga ko kuri uyu wa Gatandatu hari henshi mu Rwanda hari bugwe imvura

Itangazo rya Meteo Rwanda rigira riti:

‘Tariki ya 29 Kanama 2020 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Nyagatare, Gatsibo na Gicumbi. Ahandi mu gihugu hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura.

Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura mu Turere twose tw’Intara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo ahandi mu gihugu hateganyijwe imvura irimo inkuba.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 29 mu Karere ka Nyagatare naho igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe mu gitondo ni 11 mu Karere ka Musanze.

Hateganyijwe umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya 5m/s na 8m/s.’

Iri tangazo rya Meteo Rwanda rije mu gihe Abanyarwanda bose basabwa kuba bageze mu ngo zabo saa moya z’ijoro (7h00 p.m).

Bivuze ko umunyamakenga agomba kwitegura mbere cyane kugira ngo imvura itaza kumubera intambamyi, amasaha akamufatira mu nzira.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *