Metero 4 hagati y’umucuruzi n’umuguzi- Mu7, Bazajya batunagira ibicuruzwa tubanagire amafaranga-Umuturage - UMUSEKE
  • 01/06/2020 3:52 38

Metero 4 hagati y’umucuruzi n’umuguzi- Mu7, Bazajya batunagira ibicuruzwa tubanagire amafaranga-Umuturage

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni akomeje gutanga amabwiriza abanyagihugu be bakwiye kubahiriza muri ibi bihe bari guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, yavuze ko hagati y’umucuruzi n’umuguzi hagomba kuba harimo metero enye (4) umuturage amusubiza agira ati “ubwo bazajya batunagira ibicuruzwa natwe tubanagire amafaranga.”

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda

Perezida Museveni ukomeje gutanga amakuru cyane kuri iki cyorezi kimaze gufata abantu 33 muri Uganda barimo abanya-Uganda 31 n’abashinwa babiri, ejo yatanze imbwirwaruhame igaragaza uko iki kibazo gihagaze ndetse n’ingamba zikwiye kuranga abatuye igihugu ayoboye.

Yavuze ko akomeje kumva ko hari bamwe mu bo mu bya gakondo bakomeje kubwira abayoboke babo ko iki cyorezo ari icy’imyuka idasanzwe aho kuba indwara.

Ati “Mureke ntihagire uwihisha inyuma y’ibi bint. Iyi ni indwara ikomeye ariko bamwe mu bantu barashaka kuyobobya rubanda.”

Yavuze ko nubwo Guverinoma y’igihugu cye yugariye kugira ngo kiriya cyorezo kidakomeza kwinjira mu gihugu ariko hakiri amadirishya akinguye yaha icyuho ikwirakwira rya kiriya cyorezo.

Muri kiriya gihugu na ho basabye abaturage kuguma mu ngo ndetse n’ingendo rusange zirahagarara mu rwego rwo gukomeza guhangana na COVID-19.

Perezida Museveni yavuze ko amasoko y’ibiribwa yo akomeza gukora ariko abacuruzi bayo na bo bakarushaho kwitwararika kugira ngo badatuma kiriya cyorezo gikomeza kugira umurego.

Ati “Amasoko y’ibiribwa arakomeza gukora ariko ku mabwiriza y’intera ya metero enye haba iburyo n’ibumoso n’imbere n’inyuma hagati y’umuguzi n’umucuruzi ndetse no hagati y’umucuruzi n’undi.”

Iri bwiriza rya Museveni ryagarutsweho cyane n’abanya-Uganda basanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Uwitwa Geromac Pro kuri Twitter ati “Nk’urugero uramutse ugiye mu isoko guhaha inyanya ugahagarara muri Metero enye hagati yawe n’umucuruzi bivuze ko umucuruzi yanagira inyanya umuguzi, umuguzi na we akanagira umucuruzi amafaranga.”

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana amashusho agaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya kiriya gihugu yo gusaba abaturage kuguma mu ngo, aya mashusho yagiye agaragaza abasirikare n’abapolisi ba kiriya gihugu bakubita ikiboko abaturage bayarenzeho.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *