Mayor Rutaburingoga avuga ko abana 5 bashimutiwe i Burundi bari barenze umupaka – UMUSEKE
  • 29/09/2020 1:06 11

Mayor Rutaburingoga avuga ko abana 5 bashimutiwe i Burundi bari barenze umupaka

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerôme Rutaburingoga avuga ko abaturage bo mu gace gaturiye uruzi rw’Akanyaru bamubwiye ko abana bo mu Karere ke baherutse gushimutwa n’Abapolisi b’u Burundi bari bambutse bagiye ku butaka bwabwo. Yemeza ko hari ikizere ko bazagarurwa.

Rutaburingoga.Photo@ImvahoNshya

Ababyeyi bo mu Murenge wa Mukindo mu Tugari twa Nyabisagara, na Gitega bavuga ko taliki 15 Kanama, 2020 hari Abapolisi b’Abarundi babashimutiye abana bakabajyana i Burundi, kugeza ubu bakaba batazi uko babayeho.

Bavuga ko abana babo baguye hejuru y’Abapolisi b’Abarundi baryamye mu migano ku ruhande rw’u Rwanda, Abapolisi bagahita babafata bakabatwara.

Guhera icyo gihe, ababyeyi bavuga ko nta kanunu k’aho abana babo baherereye n’uko babayeho. Basaba Leta y’u Rwanda kuganira n’iy’u Burundi bakabagarurira abana kuko nta cyaha bakoze gituma bashimutwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerôme Rutaburingoga avuga ko n’ubwo abaturage bo mu Rwanda bavuga ko Abapolisi b’u Burundi bari mu migano y’u Rwanda, ngo si byo!

Yemeza ko ahubwo abo bana ari bo bambutse bisanga bageze ku butaka bw’u Burundi.

Avuga ko ubusanzwe Uruzi rw’Akanyaru hari ukuntu rwataye inzira yarwo, rutuma hari ahantu abantu bashobora kwambukira, bamwe (cyane cyane abana) ntibamenye ko bageze mu kindi gihugu.

Rutaburingoga aganira n’Umuseke ati: “Twarabimenye kandi twanamenye ko Abanyarwanda ari bo bagiye ku ruhande rw’u Burundi bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo, gusa ntibyari bikwiye ko babatwara.”

Jerôme Rutaburingoga yavuze ko agira inama abatuye Akarere ka Gisagara kwirinda kujya bambuka ngo bajye mu Burundi kuko bitemewe ndetse cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19.

Avuga ko abaturage bagomba kumva ko n’ubwo wakwambuka ukajya i Burundi witwaje ko mwari musanzwe mugenderanira, uba ugomba kwibuka ko utabona umudendezo nk’uwo wabona uri iwanyu.

Yemeza ko hari ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’Akarere ke na Komini ya Ngozi aho bariya bana bafatiwe, akizera ko bazarekurwa n’ubwo hari amakuru y’uko bazaburanishwa n’inkiko z’u Burundi.

Akarere ka Gisagara gakora kuri Komini z’u Burundi za Ngozi na Kirundo. Uruzi rw’Akanyaru ni rwo rugabanya ibihugu byombi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Sinizeye niba koko Akarere ka Gisagara gakora kuri ziriya komini zose uko ari eshanu. Ahubwo zaba ari komini zikora ku igihugu cy’u Rwanda cyose. Nka Komini Kayanza iri haruguru rwose aho ikora kuri Nyaruguru. Ntaho ihurira na Gisagara.

  • Komine Kayanza uyusomye he?!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *