Mikel Arteta utoza Arsenal bamusanzemo Coronavirus - UMUSEKE
  • 05/04/2020 10:08 29

Mikel Arteta utoza Arsenal bamusanzemo Coronavirus

Ubuyobozi bwa Arsenal buratangaza ko bwafunze ikibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe n’imikino yari ifite nyuma y’uko umutoza wayo Mikel Arteta bamusanzemo ubwandu bwa COVID-19.

Mikel utoza Arsenal bamusanzemo Coronavirus

Ubuyobozi bwa Arsenal kandi buvuga ko ubu Mikel Arteta yashyizwe mu kato ndetse bikaza no gukorwa ku bantu bose baba barahuye na we barimo abagize itsinda ry’abatoza b’iyi kipe.

Umuyobozi mukuru wa Arsenal, Vinai Venkatesham yagize ati “Ubuzima bw’abantu bacu ndetse n’ubw’abandi muri rusange tubiha agaciro ndetse ubu ni ho twerekejeho umutima.”

Uyu muyobozi wa Arsenal avuga ko ubu batangiye ibiganiro n’abantu bizewe bashobora gusubiza mu murongo iki kibazo.

Ati “Turabizeza kugaruka mu myitozo no mu mikino mu gihe cya vuba.”

Umuyobozi w’abatoza b’iyi kipe, Raul Sanllehi avuga ko Mikel ndetse n’abandi bose bagize iriya kipe barimo abakozi n’abakinnyi bagiye kwitabwaho ariko ko uwo bashyizeho amaso cyane ari uriya mutoza.

Avuga ko bagiye gukorana n’Inzego za Leta zishinzwe ubuzima kugira ngo zite ku bakozi b’iyi kipe ndetse n’izishinzwe imikino mu Bwongereza kugira ngo basubike imikino yari iyi kipe yari ifite.

Mikel na we ubwe yagize icyo atangaza kuri iri sanganya yahuye na ryo, avuga ko yagiye kwisuzumisha nyuma yo kumva yacitse intege ariko ko yaciwe intege no gusanga arwaye iki cyorezo cyugarije Isi.

Yizeje abakunzi b’iyi kipe isanzwe inafitanye imikoranire n’u Rwanda ko azagaruka mu kazi mu gihe cya vuba.

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Yijeje ko azagaruka mu kazi mugihe cya vuba!!??
    Iyo garantie ayikurahe??!!
    Abandi bararira we akaririmba!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *