Girl in a jacket Min Munyangaju asaba abazakina imikino Olympique mu Buyapani gukora imyitozo cyane | UMUSEKE

Min Munyangaju asaba abazakina imikino Olympique mu Buyapani gukora imyitozo cyane

Aurore Mimosa Munyangaju uyobora Minisiteri ya Sports mu Rwanda avuga ko kuba imikino yari buzabera i Tokyo uyu mwaka yarimuriwe muri 2021 byagombye kubera abazayitabira umwanya wo gukomeza imyitozo.

Min Aurore Munyangaju

Imikino Olympique yari buzabera Tokyo mu Buyapani uyu mwaka yimuriwe umwaka utaha guhera taliki 23, Nyakanga kugeza 08, Kanama, 2021.

Ni ubwa mbere iriya mikino yimuwe mu myaka 124 itangiye gukinwa.

 Minisitiri Munyangaju asaba abakinnyi bari baremewe kuzitabira iriya mikino kumva ko kuba yarimuwe bitabaha ikiruhuko, ahubwo ari uburyo bwo kurushaho kwitoza, bagakomeza imibiri yabo, ntibacike intege ngo batezuke ku mugambi w’intsinzi.

Ati: “ Twemera ko kuba iriya mikino yarimuwe ari uburyo bwiza ku bakinnyi bacu bari baremerewe kuzayitabira bwo gukomeza imyitozo myinshi kugira ngo imibiri yabo ikomeze kwitegura iriya mikino.”

Asaba cyane cyane abasiganwa ku maguru gukomeza imyitozo, ariko bakajya bayikorera ahantu bitaruye kugira ngo hatabaho kwandura cyangwa kwanduzanya COVID-19.

KTPress

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Hanyumase football yo bite kandi ariyo ireba abanyarwanda rusange? Kuki buri gihe tubwira amahanga aho kubwira rubanda nyarwanda? Nyakubahwa abashinzwe communication yanyu bose babahindure kuko ubu urwo rurimi benshi ntabwo turwumva.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *