MINEDUC yabujije ibigo guhuriza abanyeshuri kuri 'rassemblement' | | UMUSEKE
  • 05/07/2020 2:43 18

MINEDUC yabujije ibigo guhuriza abanyeshuri kuri ‘rassemblement’

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize hanze amabwiriza areba ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye na za Kaminuza agamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo Coronavirus (COVID19) cyugarije Isi.

Guhuriza abanyeshuri hamwe mu gitondo byabaye bihagaritswe

Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bwasabwe kuba buhagaritse gahunda yo guhuriza hamwe abanyeshuri mu gitondo (rassemblement cyangwa morning assemblies), ahubwo ibyo bwifuza kubamenyesha bikajya bikorewa mu byumba by’amashuri bigiramo.

Indi ngingo ikomeye iri mu itangazo rya Minisiteri y’uburezi ni uko umunyeshuri wiga ataha ariko akaba hari aho yahuriye n’umuntu ugaragaza ibimenyetso bya COVID-19 kandi na we akagaragarwaho inkorora n’umuriro mwinshi agomba kujyanwa kwa muganga byihuse kugira ngo asuzumwe.

Ibi kandi bireba n’umukozi uwo ari we wese w’ikigo wagararwaho ibimenyetso byavuzwe mu ngigo ibanza.

Abayobozi b’ibigo cyangwa undi uwo ari we wese wabona umwana ufite ibyo bimenyetso yemerewe guhamagara kuri Minisiteri y’uburezi akabibamenyesha ku murongo utishyurwa wa 2028.

 

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri ati “ Ibi byemezo ni byiza…’

Venant Karerangabo uyobora ikigo cy’amashuri cya Ecole Secondaire Mutego cyo mu murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke avuga ko amabwiriza ya Minisiteri y’uburezi bazayakurikiza kuko agamije kurinda abana b’u Rwanda.

Yavuze ko ubusanzwe abana bagera ku ishuri saa 7h00min zuzuye bakinjira mu byumba bigiramo saa 7h20min.

Iriya minota 20 bayikoreshaga bahabwa amabwiriza ya mu gitondo, mu cyari gisanzwe kitwa morning assemblies.

Karerangabo avuga ko izajya ikoreshwa mu gukaraba no gukora ibindi biri mu mabwiriza ya Minisiteri y’uburezi mbere y’uko binjira mu byumba bigiramo.

Ati “ Igihe amasomo yatangiriraga kizakomeza kubahirizwa kuko iriya minota twakoreshaga tugeza amabwiriza ku bana niyo izajya ikoreshwa bisukura mbere yo kwinjira hanyuma amatangazo abagenewe bayahererwe mu ishuri.”

Venant Karerangabo avuga ko ikigo ayobora kigira amahirwe yo guturana n’ikigo nderabuzima ndetse n’ibitaro bya Vunga k’uburyo hagize umwe mu bana ashinzwe ugaragaza ibimenyetso kumugeza kwa muganga byakoroha.

Ku rundi ruhande ariko yemeza ko byagora ubuyobozi bw’ibigo byubatse kure y’ibigo nderabuzima cyangwa ibitaro ariko akemeza ko haramutse hari ikibazo kibigaragayemo nabyo byakwishakamo ibisubizo.

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango mpuzamahanga ryita ku buzima, WHO, bwatangaje ko Coronavirus( COVID-19) yarenze kuba icyorezo gisanzwe ahubwo yabaye icyorezo kuri isi yose, ibyo bita Pendémie.

Leta zasabwe kurushaho gufata ingamba zo kugikumira.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hahaaaaaa!!!

  • Ariko ubanza iyi ndwara mwarayitiranyije na Cholera cyangwa indi ndwara yandura kubera umwanda.Mu butaliyani n’ahandi hamwe na hamwe bafashe icyemezo cyo kuba bafunze amashuri.Umwana waje kwiga yaje na bus ashobora kuyandura.Kandi periode d’lincubation ni 14 days.Niyo mpamvu Isirayeli yashyizeho itegeko ko ugiye yo wese ashyirwa mu kato 14 days.

  • Eeeeh babujije abana kujya kuri assemble ariko bakicara ari 102 mu ishuri rimwe hahahahhahahh ni nko gukaraba ugiye mu bisi wakwinjira umuntu akaguheka nawe ugaheka undi byose bikosorwe rero

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *