Minisitiri wa Siporo yizeje Team Rwanda ko bazahabwa ishimwe mbere ya Tour Du Rwanda | UMUSEKE

Minisitiri wa Siporo yizeje Team Rwanda ko bazahabwa ishimwe mbere ya Tour Du Rwanda

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yashimiye abakinnyi ba Team Rwanda, abahungu ndetse n’abakobwa, uburyo bitwaye muri Shampiyona ya Afurika aho batahanye imidari 14 irimo umwe wa zahabu.

Minisitiri wa Siporo Mimosa Aurore Munyangaju yijeje abakinnyi ba Team Rwanda ko bazashimirwa

Munyangaju Aurore yakiriye aba bakinnyi ndetse n’abatoza babo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere abashimira uko bitwaye mu irushanwa African Continental Road Championship bagiyemo mu Misiri (tariki 2-6 Werurwe 2021), ndetse ababwira ko ibyo bakoze ari ibyo bamenyereje abakunzi b’umukino w’amagare.

Yagize ati: “Ibyo mwakoze turabibashimira, mwahaye ibyishimo Abanyarwanda. Abanyarwanda bose bamaze kumva ko aho mugiye nta mpungenge ko muzitwara neza.”

Minisitiri wa Siporo yijeje aba basore n’inkumi ko igihugu kizabashimira mbere ya Tour du Rwanda, ndetse anabaha ibisubizo bya bimwe mu bibazo abakinnyi bibazaga birimo ibikoresho, umwiherero n’ibindi.

Team Rwanda mu bakobwa ndetse no mu bahungu yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru, iza yemye kuko yegukanye imidari 14 muri shampiyona y’Afurika yaberaga mu Misiri. Mu midari batwaye harimo umwe wa Zahabu.

Biteganyijwe ko bakomeza kwitegura andi masiganwa harimo na Tour Du Rwanda izaba mu kwezi kwa Gicurasi 2021.

 

SHYIGIKIRA YouTube Channel yacu UMUSEKE TV  UKORA LIKE SHARE na COMMENT

ISHEMA Christian / UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Iyaba siporo y’amagare ariyo yarishyizwemo ingufu, kuko niyo itanga umusaruro

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *