Minisitiri w'Ubuzima yeguye kubera 'amakosa agaruka' - UMUSEKE
  • 09/04/2020 12:46 51

Minisitiri w’Ubuzima yeguye kubera ‘amakosa agaruka’

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yashyikirije ibaruwa Minisitiri w’Intebe, yegura ku mirimo ye ngo yananiwe inshingano ze. Kuri Twitter ubutumwa bwavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe byemeza ko Minisitiri w’Intebe yamaze kwakira ibaruwa yo kwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima. Tweet igira iti “Uyu munsi, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba. Uku kwegura kuje gukurikira amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.”

Dr Diane Gashumba ngo yeguye kubera amakosa agaruka y’imiyoborere idahwitse

Diane Gashumba yagizwe Minisitiri w’Ubuzima tariki 4 Ukwakira 2016, mbere yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, umwanya atamazeho igihe.

Kwegura kwe bishobora gutungurana mu matwi ya rubanda, uyu mugore yagaragaye cyane mu gushishikariza Abanyarwanda ingamba zigamije guhashya icyorezo cya Ebola cyadutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kigahitana benshi, mu Rwanda nta muntu n’umwe wanduye iyo ndwara.

Dr. Gashumba yeguye mu gihe kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 mu Karere ka Gatsibo hari hateganyijwe ubukangurambaga bwo kurwanya indwara ya Hepatitis C, igikorwa cyari cyateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na Imbuto Foundation ku nkunga ya CHAI, ariko cyaje gusubikwa ku wa kane nimugoroba bitunguranye.

Uyu muyobozi kandi yeguye nyuma y’uko kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Gashyantare Abayobozi Bakuru b’igihugu bajya mu Mwiherero ngarukamwaka ubera i Gabiro.

Kwegura kwe gukurikiye ukwa Me Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, ndetse na Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye.

UMUSEKE.RW

16 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hon @DianeGashumba niba koko byakunaniye ukegura ni byiza none se ko @Rwanda_Edu, Hon. @MinisterRw_Edu byamunaniye cyane ndetse bikaba bigaragazwa no guhuzagurika, ruswa ivugwa muri Minisiteri ayoboye kuki we atagira ubutwari bwo kwegura? amakosa ye no guhuzagurika✍️ #NaweYegure MINEDUC Dr. Mutimura nawe niyegure

    • Ubwo se Amos wakwihanganye ntutange abagomba kwegura ko n,abeguye bitaturutse ku bitekerezo watanze! Ibyo nugushyanuka!

      • Oya kuvuga ibitagenda neza si ugushyanuka kuko education irimo zagarazagara.

  • Naha recommendation leta kugira Ntawukuriryayo Minister wa health. Mbona yabishobora rwose.

  • Yewe ibibi birarutana uyu we ibintu bye yarabyize reka batuzanire babandi bafite Phd zikiburamwaka maze murebe.Kandi buriya wasanga azize ya mitego Bamporiki yavuze ejobundi.

  • Ariko ayo makosa bajye bayavuga kugirango abandi batayasubiramo.

  • Hepatite C niho ruzingiye !

  • Birototera nabandi muri MINEDUC reba ngo virtual Laboratories mugihe ibindi bihugu duturanye byahize ko amashuli yose agomba kugira laboratwari za science ziri real. Difference Real ni ikintu gifatika, kigaragara. Virtual ni ikintu kitaboneka kidafatika ngo kizaba kiri muri computer ngo bizatangirira muri segonderi mugihe ibindi bihugu no muri kaminuza batabyumva. nibarangiza bajye bavuga ngo nyakubahwa turakumenyesha ko amashuri yose afite labo ashyiiiii ayiweweeeee

  • Ararengana minister ni umukozi
    Ubu se ko ebola itageze mu Rwanda nabyo ni amakosa

  • Njyewe uyu Minister yakoraga akazi ke neza. Ibyo azize ngo bimaze igihe nta na rimwe muri PAC twigeze twumva ananirwa gusobanura ibikorwa bya ministeri ye ibyo byaha byinshi amaze igihe aregwa ni ryari? Mu byerekeye iki?

  • Imitego iruzuye hose kugambanirana kukazi.Hari abirirwa bashaka impamvu mukazi kaburi munsi aho kugirango bakorane umwete bateze akazi kabo imbere.

  • Ubwo se niba Ari uko bimeze umuntu agakora akazi azi neza ko Hari abo bamushyizeho bagomba kwirirwa bamushunguramo inkumbi .Rimwe na agategwa imitego mihimbano ninde uzongera gukora akazi mubwisanzure abantu bazajya bakorera kujisho. Kandi Koko ahantu henshi Hari abari gushyirwa mukazi washishoza icyo bakora ukakibura ugasanga birwa mu magambo .Bandika amamessage ubwo se murumva tuganahe?Ni ngombwa gushima ibyagezweho ariko nibitagenda tukabivuga. Abenshi tuvuga ibitagenda iyo tumaze kweguzwa.

  • Bitewe n’ubukene uwego rw’ubuzima mu Rwanda rufite, minisante ntawe uzayishobora.

    Leta ikwiriye kongera ingengo y’imari igenera urwego rw’ubuzima, abarukoramo bagahembwa neza.

    Umuntu ukora ku murwayi kwa muganga akwiriye guhembwa umushahara umuhagije kuko ntayandi yo kuruhande abona nk’uko muzindi services bayabona, abo mu nzego z’ibanze, iz’umutekano nka police, iz’icungamari n’abandi bariba bakubaka amazu, ariko umushahara gusa muri iki gihugu uri hasi cyane kuburyo udakuye ku ruhande utazubaka Inzu yewe no kubona ibigutunga biragoye. Umuntu utabona ago kuruhande rero n’abavura barimo kandi bakora akazi katorishye.

    Nibatabona imishahara myiza bazakomeza bajye bagakora nabi maze amakosa yabo yeguze ababayobora.

    Ndamutse mbifitiye ubushobozi, nagira inama leta yo kureba uko ubuzima mu Rwanda buhagaze, imishahara igasubirwamo bijyanye nuko imibereho ihenze muri iki gihugu.

    Bitabaye ibyo ruswa ntizagabanuka, utayifiteho access nk’umuganga akore atishimye amakosa abe menshi, binanize abayobozi babayobora, kwegura no kweguzwa byiyongere.

    Ubwo amaherezo azaba ayahe?

  • Mwavuze ayo makosa yakoze murayahishira iki,ibyiza mwakora inkuru yuzuye,mukore ubusesenguzi mutangaze inkuru igendanye na titre mwatanze.

  • Njyewe mfite ikibazo hari umuntu iwacu urangiza imirimo ye ntagende batamusebeje? bamwe ngo baribye, abandi ngo bashatse kuzana amacakubiri mu banyarwanda. Uyu Minister njyewe nabonaga ibyo yakoraga byose yabyitwaragamo neza kandi agashyiramo ubuhanga benshi batagira ari mu mvugo no mu ngiro. None muti amaze igihe akora amakosa agaruka. Ko afite uburambe muri Gvment kuki mwamuhishiriye icyo gihe? Ese hari habuze undi umusimbura muriyo myaka yose amazemo? Azize ikindi mutatubwira.

  • Uyu Murayon se bamujijije iki kweli? Njyewe ndamwera nk’umukunzi wa Gikundiro.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *