MINISPORTS yaburiye amakipe kutitabira amarushanwa yo hanze | UMUSEKE

MINISPORTS yaburiye amakipe kutitabira amarushanwa yo hanze

Minisiteri y’imikino mu Rwanda iraburira amakipe yose y’igihugu kutazitabira amarushanwa yari kuzitabira hanze y’igihugu mu rwego rwo kurinda abakinnyi n’abafana ko bakwandura coronavirus. 

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo, rivuga ko amarushanwa ari kubera mu Rwanda yo agomba gukomeza ariko ko abakinnyi n’abafana bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza agamije kurinda ko hari aho bahurira na coronavirus.

Iyi Minisiteri kandi isaba za Federasiyo z’imikino kwicara zigasuzuma niba imikino yari iteganyijwe kuzakinirwa mu Rwanda bikiri ngombwa ko ikinwa, zasanga bitari ngombwa ikaba yahagarikwa cyangwa amataliki yari bizabereho akimurwa.

Ririya tangazo rivuga ko abantu bose bajya ku kibuga kureba umukino runaka bagomba kujya basuzumwa bakinjira, bagakaraba intoki, ndetse bakubahiriza amabwiriza yose atangwa n’abaganga mu kwirinda kwandura kiriya cyorezo ubu kiri ku migabane yose y’isi.

Izi ngamba zigomba gushyirwa mu bikorwa kugeza hasohotse andi mabwiriza mashya.

Iyi Minisiteri itangaje ibi nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu taliki 11, Werurwe, 2020 Minisiteri y’uburezi nayo yasabye ibigo by’amashuri kutazongera guhuriza abana hamwe mu gitondo ngo bahabwe amabwiriza, ibyo bita ‘morning assemblies.’

Kiliziya gatulika nayo yasabye abayoboke bayo kutazongera guhana amahoro ya Kirisitu bahoberana cyangwa bahana ibiganza ahubwo bakajya barebana mu maso bakabyifurizanya.

ITANGAZO RYA MINISITERI YA SIPORO:

 

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

 

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • N’inama ya CHOGM yacu iki cyorezo kirayiburizamo aho bukera. Mureke tujye ku mavi tuyisengere. Twashoye byinshi twaba tubihombeyemo pe!

    • Turi hafi kugera muri Mata kandi ubu icyorezo nibwo kili gutangira kurimbanya i burayi. Kumvako izarangira hakaba inama i Kigali muri kamena izahuza abantu barenze ibihumbi ninzozi.Nubwo mu Rwanda yazaba itaragira umulindi abo bazayituzanira kandi nabo bashobora kuzayifatira kuri bagenzi babo bazaba bari kumwe mu nama.

    • UBUZIMA burimo guhagarara ku isi hose kubera Coronavirus.Mu Butaliyani n’ahandi henshi,nta muntu ukijya ku kazi.Ibi biza (natural disasters) n’indwara z’ibyorezo bidasanzwe,bibiliya yari yarabihanuye ko bizabaho mu minsi y’imperuka.Ongeraho n’intwaro ziteye ubwoba (Hypersonic missiles) barimo gukora,zasenya isi mu kanya gato.Yesu yahanuye yuko mu minsi y’imperuka abantu bazagira ubwoba bw’ibintu bizaba birimo kubera ku isi.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho “umunsi w’imperuka” nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

  • Mu kwa gatandatu izaba yararangiye kuko ubushyuhe buzaba bwarayishe. Ntabwo yarokoka ubushyuhe bw’ukwa gatanu kuko ubushyuhe burayishobora cyane. Keretse wenda banze kuza gutiny’ibisigisigi byayo, ariko muri kamena izaba yarabay’amateka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *