Misiri: Igitero cyagabwe mu musigiti cyahitanye abantu 235 – UMUSEKE

Misiri: Igitero cyagabwe mu musigiti cyahitanye abantu 235

BBC iravuga ko abantu bataramenyekana binjiye mu musigiti uri ahitwa Bir al-Abed muri Sinai ya Misiri bica abantu bagera kuri 235. Police iravuga abagabye kiriya gitero baje bari mu modoka barasa abantu barimo gusenga mu musigiti.

Igitero cyagabwe kuri uyu musigiti cyahitanye abantu 85

Guhera muri 2013 Misiri ihanganye n’ibitero by’abantu bakora iterabwoba.

Uretse abantu 235 bishwe hari n’abandi barenga 200 bakomeretse.

Hari bamwe bavuga ko abagabye igitero bari bagamije kwica bamwe mu bashinzwe umutekano barimo basenga mu musigiti.

Ibiro ntaramakuru byigenga byo mu Misiri byitwa Extra News TV biravuga ko Perezida Fatta ari buhure n’abakuru b’ingabo n’abandi bashinzwe umutekano ngo barebere hamwe icyakorwa kuri iki kibazo.

Kuva uwahoze ari Perezida wa Misiri Mohammed Morsi yavanwa ku butegetsi muri Nyakanga 2013, Misiri ihanganye  n’ibitero by’iterabwoba.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. kagabo

    24/11/2017 at 5:27 pm

    Ubu se aba bataniye he na padiri Seromba Athanase wishe abatutsi b’i Nyange akoresheje Caterpillar yabasenyeho kiliziya bali bahungiyemo?Aba nabo bishwe barimo kwisengera mu musigiti.Kandi bicwa n’abandi basilamu nkabo !! Nkuko Yesu yavuze muli Matayo 7:16,abantu b’imana uzababwirwa n’imbuto nziza bera.Abantu bose bica,barwana,biba,basambana,..bose imana yabo ni Satani.Nkuko bible ibivuga ahantu henshi,abakora ibyo imana itubuza (the wicked ones) ntabwo bazaba muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 petero 3:13.Ntimugashidikanye mukeka ko ubuhanuzi bwa Bible butazaba.Ahubwo mujye mushaka imana,mwige Bible ibahindure,kugirango muzabe muli iyo paradizo.Niba ubishaka,twakwigisha Bible ku buntu kandi tugusanze iwawe.Nkuko Bible ivuga,Imperuka ntabwo iri kure.

  2. Singirankabo

    24/11/2017 at 8:24 pm

    Abo bitwa abakozi b’imana. Barimo gukorer’ijuru. Iyo yitwa Jihad cyangwa intambara ntagatifu. Umurimo rwose bawukora neza mu bihugu bigizwe na 99% by’abayisiramu kuko nibo bakir’ubutumwa neza nk’abo amagana bihaniye mu musigiti mu misiri.

    • hakiza

      25/11/2017 at 8:58 am

      KWICA abantu imana yiremeye,ni imbuto ziva kuli Satani.Wa mugani wawe,ndabona mu bihugu byinshi by’Abaslamu barimo kurwana no kwicana:Egypt,Syria,Yemen,Libya,Somalia,Irak,Turkey,Qatar,Mali,Nigeria,etc…Abantu b’imana,ubabwirwa nuko bakundana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 3:35.Nta na rimwe bajya mu ntambara z’isi kuko imana itubuza kurwana.

  3. Ukuri Muhamed

    25/11/2017 at 2:52 pm

    Aba nibo bacengewe na Islam neza kuko ibi niyo Identity ya Islam.Ababish’ubu bari mumunezero wahatari kuberako bakoze neza ibyo Islam ibasaba gukora.

    • Amuri

      26/11/2017 at 2:12 pm

      Wowe wiyise ukuri Muhamed uri fake! N,ubwo wiyiriye izina ry,intumwa y,Imana (s.a.w.s) bigaragara ko uri igikuri mubumenyi bw,idini ya Islam

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock