Misiri irakira abakuru b’ibihugu 6 birimo u Rwanda bige ku kwishyirahamwe kwa Africa – UMUSEKE

Misiri irakira abakuru b’ibihugu 6 birimo u Rwanda bige ku kwishyirahamwe kwa Africa

Muri iki cyumweru, igihugu cya Misiri (Egypt) kirakira abakuru b’ibihugu bitandatu (6) birimo n’u Rwanda biga ku kwishyira hamwe kw’umugabane (regional integration) no guhanga imirimo muri Africa.

Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi ubwo aheruka mu Rwanda mu mezi hafi ane ashize yakiriwe na Perezida Paul Kagame ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe.

Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi ubwo aheruka mu Rwanda mu mezi hafi ane ashize yakiriwe na Perezida Paul Kagame ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya kabiri, izwi nka “Africa 2017 Forum” izitabirwa n’abantu barenga 1 500, ndetse abazatanga ibiganiro barenga 100. Izaba muri iki cyumweru, hagati y’itariki 7 – 9 Ukuboza.

Iyi nama izitabirwa na Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi uzaba wayakiriye, ndetse byitezwe ko na Perezida wa Guinea Alpha Condé uri kuyobora umuryango wa Africa yunze ubumwe, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Côte d’Ivoire, uwa Comoros n’uwa Somalia nabo bazayitabira. Ndetse na Vice-Perezida wa Nigeria, Minisitiri w’Intebe wa Mozambique n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Iyi nama izabanzirizwa n’umunsi wa ba rwiyemezamirimo bakiri bato, Kompanyi nto zikishakisha zo mu bihugu 50 bya Africa zizahuzwa n’abashoramari mu rwego rwo kuzishakira ubushobozi.

Hanyuma hakazaba inama ku bushabitsi ndetse n’ishoramari, izaba yiga ku “ishoramari rigamije kugeza iterambere kuri bose”, mu rwego rwo kongera ishoramari hagati y’abanyafurika n’ubufatanye ndengamipaka (cross border collaboration).

Mu 2015, Misiri yakiriye inama yasinyiwemo amasezerano ahuza uturere dutatu tw’ubucuruzi twa Africa, ni SADC, COMESA na EAC, ndetse hanashyirwaho iyi nama igomba kujya ihuza abayobozi ba abayobozi ba Africa kugira ngo bige ku gushora imari mu mahirwe atandukanye hirya no hino ku mugabane.

UMUSEKE.RW

11 Comments

  1. Sofia

    05/12/2017 at 3:44 pm

    Ariko ubu izi nama za buri gihe buriya ntizitwara amafaranga menshi ibihugu ku bijyanye n’ingendo??

  2. African

    05/12/2017 at 5:18 pm

    Ntakwishyirahamwe bishoboka muri Afrique kuko iyo perezida umwe yirukanwe umusimbuye ahita asenya ibyundi yari yatangiye.Kuberako ntacyo biba bimurebaho ntacyo abibazwaho.Kuko ajyana na leta ye undi akaza gutangira leta ye nibye.Africa ikeneye inzego zikomeye aho kugira abaperezida bakomeye.

  3. Ngofero

    05/12/2017 at 6:10 pm

    Ariko ingufu dushyira muri African Union no mu kugenderana n’ibihugu bya Afrika na Aziya y’abarabu, buriya dusaruramo ibihagije ugereranyije n’ibyo dushora? Jye mbona twari dukwiye gushyira ingufu imbere mu gihugu no mu mubano n’ibihugu by’abaturanyi utifashe neza. Turebye nabi, twazisanga tujya gupfundikira iby’abandi ibyacu bita imitemeri. Ibibazo bikakaye Prezida asanganizwa iyo asuye uturere, ni ikimenyetso kitabeshya ko abaturage bakeneye kumubona kenshi kurusha uko bimeze. Ku bwanjye, nk’ingendo ebyiri hanze zagombye gukurikirwa n’urugendo mu guhugu hagati. Yaba ari balance nziza.

  4. Gondouanais Lambda

    05/12/2017 at 6:21 pm

    Turashimira His Excellency kuba azenguruka isi ubutitsa amenyekanisha u Rwanda, aruhesha ishema, aruhahira. Nk’ubu mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, yagiye muri United Arab Emirates, muri Israeli, muri Kenya muri Senegal, muri Cote d’Ivoire, none agiye no kuduhesha ishema mu Misiri. Keep it up Your Excellency!

    • Kizigenza.

      05/12/2017 at 6:34 pm

      Ntimugapfobye ibyo twagezeho. Ni aho gusa yagiye ko uvuze nka kimwe cya kabiri cyaho?

  5. CLAUDE

    05/12/2017 at 6:55 pm

    Africa ubivuze neza cyane ntacyindi ibihugu byacu bikeneye uretse institution zikomeye zitari contored naba prezida A-Z nubwo
    Obama yabivuze bamwe bakamuha inkwenene ,nibyo bituma ibihugu bya Africa bihora hasi aba PREZIDA bakurwaho ntintambara ugasanga ibyigihugu cyari cyimaze kugeraho bihindutse umuyonga
    ubwo hakajyaho prezida mushya nigihugu cyigasa nkigitangiye kubaho uwomunsi ahenshi muri africa bihora bityo usanga nyuma yimyaka 20 ibihugu byinshi bitangirira kuri zeru kandi byari bimaze kwiyubaka bigafata indi myaka nki 10 yogucyura impunzi nogusana ibyangiritse nabyo ntibiramba kuko haba harundi uregeye

  6. Jean Marie

    05/12/2017 at 7:13 pm

    Ntimugahore mureba hafi cyane buri gihe. Kuba Prezida wa African Union, ni ukuba Prezida wa Afrika yose. Ni ngombwa rero kuyizenguruka yose kenshi gashoboka mu nshingano nshya ziri hafi. Ntabwo twakomeza rero gushyira imbere ibibazo by’abanyarwanda gusa. Niyo mpamvu tuvuga ibyo kugoboka abimukira bacuruzwa nk’abacakara ukabona bamwe batumva intumbero yacu. Musubize ubwenge ku gihe. Mwinjire muri Viziyo 2050 ntabwo Viziyo 2020 ikigezweho.

  7. Jeanne d'Arc

    05/12/2017 at 9:07 pm

    Jye nifitiye amatsiko yo kumenya igiciro nyakuri cya ziriya ngendo nziza ziduhesha agaciro, ngo nkigereranye n’amikoro y’igihugu (budget ya miliyari hafi 2000 frw). Prezida Magufuri we yazishingutsemo, ahamya ko zihombya Tanzania. Twe zitwungura gute? Minister ushinzwe imari ya Leta nabiduhaho agatekerezo, kugira ngo twishime tunezerwe dufite facts, nzishima cyane.

  8. Rogers

    06/12/2017 at 8:25 am

    Wowe wiyita lambda,urimo ucyurira H.E.ukoresha ubwenge buke wibwirako tutagutahuye,uramaze niba agenda ahantu henshi yaba ufitamaso mazima nubwenge wakarebye iterambere namahoro dufite ubundi ukabona kuvunvura gutyo.ukekako ko c aba yagiye kuryoshya mubutembere???!!!!uraryama ugasinzira ntawuguhagaze hejuru warangiza ngo fyo fyo….utabusya sha!!!!

  9. Singirankabo

    06/12/2017 at 2:11 pm

    None se iyo perezida agiye aba agiye kudushakira abazamu bo kuturarira ngo dukunde turyame dusinzire? Uzakore recherche urebe ingendo cyangwa Kenyatta bakorera hanze ku mwaka hanyuma ugereranye ubukungu bw’ibyo bihugu buombi n’uRwanda. Ubwo ukoze liste y’ingendo mirongo yagiriye hanze arizo zatuzaniy’umutekano, mituweri, gir’inka n’ubudehe? Banque Mondiale, BAD, FMI, USAID na UE ziduh’inkunga n’imfashanyo zose zifite bureau iKigali. Ikindi dufite ambassade zinyanyagiye ku isi yose. Ese wagizengo n’abashoramari baza gushor’imari iwacu ntibaba bafit’amakuru bakura muri raporo za PNUD n’ariya ma banki? Ntabwo akeneye kubanza kubibwirwa kuko inzego zishorwamo imari muri buri gihugu ziba zizwi.

    Tuzwi ku cyayi n’ikawa, Kongo izwi ku mabuye y’agaciro na Nigeria izwi kuri peterori. Ntacyo ugomba kujya kubanza kubigisha. Ikindi n’uko iyi mibare mwe mutatizi, twe tubikoramo, abashoramari bazamuye amazu iwacu nta bazungu barimo, ni abanyakenya muri rusange n’abandi bake baturutse mu bihugu bya hafi nka Îles Maurice n’abandi. Naho imihanda, ibitaro, amashuri n’ibindi bikorwa rusange, ni inkunga n’inguzanyo duhabwa kandi ababiduha bari iKigali. Kandi n’ubwo byaba byo, izi ngendo ni nyinshi cyane ku gihugu nk’uRwanda kikibeshejweho n’abagiraneza

  10. Mike

    07/12/2017 at 12:11 pm

    Hhhhh ark igihugu cyuzuye ibipinga koko!!!!!ngaho muzazihagarike niba mubona yangiza,uziko muburagake ngo mwigaragambye uwo mujinya wanyu uzarangirira hahandi inyuma….

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock