Abakobwa barindwi mu 10 batoranyijwe nibo ubu batangiye umwiherero (boot camp) ngo bazatoranywemo Miss Earth Rwanda 2018, irushanwa rigiye kuba bwa mbere. Agashya ni uko ba bakobwa b’impanga bavuzwe cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda riheruka ubu baje no muri iri gushaka ikamba.

Bazamara iminsi itanu mu mwiherero mbere y’umunsi wo gutora Miss Earth Rwanda 2018 uzajya muri Phillipines
Aba bakobwa basa nk’intobo bagarutsweho cyane muri Miss Rwanda ishize, umwe yavuyemo rugikubita undi agera mu banyuma batowemo Miss Rwanda. N’aha ntabwo bakwambara ikamba bombi.
Muri iri rushanwa rishya hiyandikishije abakobwa benshi nk’uko abaritegura babivuga ariko bahisemo 10. Abari bemerewe kwiyandikisha ni abahatanye nibura muri Miss Rwanda kuva 2015.
Miss Uwase Honorine uzwi cyane nka Miss Igisabo uri mu bateguye iri rushanwa yabwiye Umuseke ko bafashe 10 kuko ari bo bifuzaga. Batatu ariko ntabwo bo bari bagera muri iyi BootCamp kugeza ubu.
Kuva kuri uyu wa mbere nimugoroba nibwo batangiye umwiherero bazamaramo iminsi itanu (5) bigishwa ibyo kubungabunga ibidukikije no gusura ahantu hanyuranye.
Uwonkunda Belinda hamwe n’impanga ye Umutoni Belise nabo ubu bari muri aba batoranyijwe bari mu irushanwa.
Uwonkunda ati “Urabibona ko twagarutse kuko turi impanga, ntitujya dusigana. Natwe twaje kugerageza amahirwe nk’abandi bose.”
Aba bakobwa uyu munsi baganiriye na Prof Nshuti Manasseh ku ngingo yo gukora bateganyiriza ejo hazaza batarebye ibya none gusa.

Professor Nshuti aganiriza aba bakobwa
Iri rushanwa rizaba taliki ya 29 Nzeri 2018 muri Kigali Serena Hotel. Hazatorwa Miss ndetse n’ibisonga bibiri.
Uzegukana ikamba niwe uzajya muri Phillipines muri Miss Earth 2018 mu Ukwakira kugeza mu Ugushyingo.
Amazina y’abakobwa bari muri Boot Camp
-Igihozo Dariane
-Umutoni Bideri Mireille Destin
-Ashimwe Fiona Doreen
-Uwonkunda Belinda
-Umutoni Belise
-Uwase Fiona
-Umutoniwase Anastasia

Belinda na Belise bagarutse kugerageza amahirwe

Miss Igisabo wateguye iri rushanwa niwe uheruka guhagararira u Rwanda muri Miss Earth

Aha bari mu kiganiro n’aba bakobwa

Anastasie wabaye Miss Popurality 2018 kubera ukuntu yateze akamoto agiye mu mwiherero wa Miss Rwanda abantu bakabikunda, nawe yaje kugerageza na hano

Ashimwe Fiona Doreen we yahatanye muri Miss Rwanda ya 2016

Ifoto yabo hamwe n’umushyitsi waje kubaganiriza uyu munsi
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW
3 _
Uyu mukobwa Anastasie nimwiza ariko azashake uko yashyiramo appareil mumenyo ajye ku murongo ziriya mpingikirane rwose zigaragara faux. Ni inama namugiraga kuko burya defaut ishobora gukosoka ntampamvu yo kuyigumana.
anastasie ni mwiza ako arabura akantu ntago ari sympathik kbs ubona aba arakaye kd ntibikora p! azige guhora ari souriante biba ali sawa kuba miss aramutse anitabiriye amarushanwa yo hanze byamufasha!
subundi uwo muzatora azubahiriza amabwiriza yose cg nubundi nuzajya gutembera nkabamubanjirije????
Aya marushanywa agiye guteshwa agaciro. Miss earth / rwanda irimo abanyarwanda bonyine ni nko kwibaza ukanisubiza. Ubwo se bazaba babarushanywa na nde ku isi?