Miss Jolly Mutesi yasubukuye ibiganiro byihariye ku rubyiruko – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Miss Jolly Mutesi yasubukuye ibiganiro byihariye ku rubyiruko

Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 yasubukuye ibiganiro bihuza urubyiruko n’abakuru {Inter-Generation Dialogue} bizabera mu ntara n’umujyi wa Kigali.

Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 yasabye urubyiruko gukomeza gutekereza ku byateza igihugu imbere aho gufata umwanya wo kujya bisubiza inyuma amajyambere

Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2017 nibwo hatangijwe ibyo biganiro byahurije hamwe urubyiruko rusaga 2000 rwo mu karere ka Rubavu.

Muri ibyo biganiro umushyitsi mukuru akaba yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Hon. Francis Kaboneka wanatanze impanuro kuri urwo rubyiruko.

Insanganyamatsiko y’iki n’igikorwa igira iti “ Sigasira ibyo twagezeho nk’uwikorera”.

N’igikorwa ngaruka mwaka yatangije mu mwaka wa 2016 cyari muri imwe mu mihigo ye.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye Miss Jolly yagejeje kuri urwo rubyiruko, yarusabye gukomeza gusigasira ibyo igihugu kimaze kugezwaho n’abayobozi ku bufatanye n’abanyarwanda bose.

Ati “ Ibyahezweho ntabandi bazabisigasira usibye twe rubyiruko kandi ikizabidufasha nta kindi usibye gufatanya n’ababitugejejeho ibyo dukora byose tukabikora nk’abikorera. Umusaruro uvuyemo tukawusigasirana ubushishozi twirinda icyadusubiza inyuma.”

Miss Jolly yibanze cyane mu kwerekana ko gutanga bijyana no kwakira. Ko aho u Rwanda rwavuye n’aho rugana abambere bafite inshingano zo gusigasira ibyagezweho nta bandi atari urubyiruko .

Ibyo kandi byashimangiwe na Minisitiri Francis Kaboneka wagaragaje ko gupfa no gukira k’u Rwanda biri mu maboko y’urubyiruko. Ariko nta kabuza ikizere urubyiruko rwerekana ari kiza ku gihugu.

Min Kaboneka yasabye urubyiruko gukomeza gukora ibiteza imbere igihugu

Abitabiriye uyu munsi bose bashimye cyane igitekerezo ndetse n’imitekerereze ya Miss Jolly.

Nti bahwemye kugaragaza ko iki gitekerezo yagize cyaje bikenewe kandi gikenewe na benshi nkuko byemejwe na Minisitiri Kaboneka.

Col Kayumba Alexis uhagarariye ingabo muri iyo ntara yerekanye ko u Rwanda rwabohowe n’abari urubyiruko icyo gihe ariko kandi urugamba rutararangira. Yavuze ko harangiye urw’amasasu ariko kwibohora bikomeje.

Col Alexis uyoboye ingabo mu Burengerazuba yavuze ko intambara y’urugamba yarangiye. Ariko hasigaye iyo kwibohora ibitekerezo bibi

Icyo kiganiro kitabiriwe na Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, Mayor wa Rubavu, abahagarariye ingabo na police, inzego z’urubyiruko mu mirenge itandukanye.

By’umwihariko kandi nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly akaba yari kumwe na nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa umaze kugaragaza ubufatanye bukomeye afitanye na Miss Jolly mu mishinga itandukanye.

Col Alexis, Miss Jolly na Guverineri Alphonse

Urubyiruko rwari aho rwishimiye iki gikorwa Miss Jolly yatekereje

Joel Rutaganda
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock