Miss Mwiseneza yambitswe impeta n’umusore amusaba kuzarushinga | UMUSEKE

Miss Mwiseneza yambitswe impeta n’umusore amusaba kuzarushinga

Miss  Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda ya 2019, yambitswe impeta  n’umusore bamaze igihe bakundana amusaba kuzamubera umugore.

Miss Mwiseneza yambitswe impeta n’umusore wamusabye ko bazabana nk’umugore n’umugabo

Mwiseneza Josiane wamenyekanye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, ubwo yazaga kwiyamamariza mu Karere ka Rubavu avuye i Ruberengera n’amaguru.

Yaje gusitara akomereka amano, bituma yamamara igihugu cyose ndetse aza kwegukana ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi muri 2019 (Miss Popularity 2019).

Amafoto yagiye hanze agaragaza uyu mukobwa afite indabyo ndetse anambaye impeta, ni nyuma y’uko yambitswe impera ku munsi w’isabukuru ye kuri uyu wa 15 Kanama 2020.

Ibi birori byo kwambikwa impeta Miss Popularity 2019, byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 ubwo umusore bamaze igihe bakundana yamwambitse impeta amusaba ko yazamubera umugore, undi arabyemera.

Undi na we yahise amubwira ati ‘Yego’
Bahise bipima uko bazajya basangira mu rwabo

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Yabaye mwiza cyane maze!! Hica ubutindu kumugani

  • JOSIANE wacu azabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

  • Barasa pe!

  • Harya Miss ubwo bivuga umukobwa utarashaka, cyangwa uwagiye mu marushanwa y’ubwiza?

  • Hhhhhhh
    Abayehova mwaraparanganye neza neza!!!!!
    Ngo Imana yaretse abayahudi barongora abagore benshi kuko bari barayinaniye???!!!

    Mwebwe musenga Imana inanirwa nibyo kabisa!!!

    Ubu noneho ab’ikigihe kuko barongora umwe(nk’uko ubyibwira),bo,yarabametrije??maîtriser).

    Imyemerere iragwira!

    Gushaka umugore umwe cg benshi ni umuco,ntanahamwe byigeze biba urufatiro rw’ukwemera uretse ibyo abazungu babatamika mukamira bunguri!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *