Miss Naomie yasobanuye icyatumye agira amanota make, na we ngo ntiyayishimiye | UMUSEKE

Miss Naomie yasobanuye icyatumye agira amanota make, na we ngo ntiyayishimiye

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020 yavuze ko uburwayi ari yo impamvu yatumye abona amanota mabi mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandutu w’amashuri yisumbuye.

Miss Naomie avuga ko uburwayi buri mu byamuteye kugira amanota make

Minisiteri y’Uburezi ubwo yatangazaga amanota y’abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye 2019, ku wa mbere tariki 24 Gashyantare, Nyampinga w’u Rwanda yarangije mu bandi ariko abona amanota ‘atamwemerera kugira Kaminuza’ yigaho mu Rwanda, yagize amanota 13/73, harimo aho yagize F.

Ubusanzwe kugira ngo umuntu yakirwe na Kaminuza, iyo yize Science agomba kuba yaragize nibura amanota 18, uwize andi masomo asabwa kuba yaragize amanota 24/73.

Miss Naomie Nishimwe yabwiye RBA ko amanota yabonye  atayishimiye, ngo si we byaturutseho.

Ati “Amanota ni ayange, sinayakiriye neza. Uko mwayabonye ni ko nayabonye, nta kindi nabihinduraho.”

Akomeza agira ati “Sinabigira urwitwazo, ariko umwaka wange ntiwari woroshye kuko nagize ikibazo cyo kurwara, gusa ndashimira Imana kuba nkiriho.”

Avuga ko atiteguye gusubira kwiga mu mashuri yisumbuye kugira ngo abashe kugira amanota meza, ngo intego ye ni ugukomeza amasomo ye muri Kaminuza .

Avuga ko kugeza ubu ari guhura n’imbogamizi z’abantu bamuvuga uko bashatse harimo n’abamuca intege, gusa ngo nta zacibwa intege n’abavuga ibyo bashaka kuko bazahora ho.

Icyo Miss Rwanda 2020 ashyize imbere ni ibikorwa bye.

Naomie w’imyaka 19  arangirije amashuri yisumbuye mu Kigo kitwa Glory Secondary School mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (Maths, Economics and Geography, MEG).

Yatsindiye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ahigitse abakobwa 18 bari bahatanye.

Mu Mwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu wabereye i Gabiro tariki 16-19 mu byo baganiriyeho harimo n’Uburezi, umwe mu myanzuro bafashe ni uko nta munyeshuri uzongera kwimurwa atatsinze.

Perezida Paul Kagame mu ijambo rifungura umwiherero yanenze cyane Kaminuza zititaye ku ireme ry’Uburezi ahubwo zishyira imbere amafaranga.

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

23 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Icyatumye adatsinda amasomo kirigaragaza. Yiringiye ikimero cye kurusha ubwonko bwe.

    • Aramaze! Wowe witaye kubwenge turabibona icyo ubukoresha.

      • Ibi si ibintu ntimugashyigikire amafuti. Miss 2020 ni umuswa, wongereho umuswa … full stop !

        • Abantu mujye mwitonda kuko Naomi njye ndamuzi neza, ntabwo arumuswa nkuko mwese mubivuga. Kuba yaramaze igihe kirekire arwaye ndetse akanakora arwaye birumvikana ayo yabonye ntiyantunguye. Ahu njye ndamuha pole kdi nziko azabikora neza. Wama Naomi, don’t lose courage this is not the end. Try once again, God is for you not against you.

    • Ahbw woe aguhereho kuko that is not u commenting but ur mental case.

    • Hhhhh! Wowe se wiringiye iki Dusabe we! Nine nawe ibyo yiringiye bigize aho bimugeza. Ikindi kuba afite ariya manota ntibyamubuza kwiga kaminuza akaba yanayitsinda kuri distinction. Abanyarwanda bizatugora kwirirwa tu judging abandi nta n’impamvu ifatika.

  • Oya ibi si uburwayi ni ubuswa.

  • Ntibibaho ibi ni sacrilège. Umunyeshuri ufite 13/73 ( ni ukuvuga 17.8% ) ahabwa Pass gute ?!!! Nta na 25% !?! Ibi byitwa Echec Scolaire Total Exclusif !! N’iyo yasibira agomba gusubiramo byose guhera byibuze muri S4. Agomba no kwisobanura uburyo yageze muri S6.

  • ”—Ubusanzwe kugira ngo umuntu yakirwe na Kaminuza, iyo yize Science agomba kuba yaragize nibura amanota 18, uwize andi masomo asabwa kuba yaragize amanota 24/73.—”
    ?? Ntabwo aribyo. Kuko uwize amasamo arebana na science ahubwo niwe basaba kugira 24/73 ( igiteranyo cy’amasomo 2 yingenzi) kugirango abe yakwiga amasomo asaba ubumenyi nko mu mibare , ubugenge, ubutabire, cyangwa se Economics. Rero 18 nabashaka kwiga amasomo ”yoroheje” abarizwa nko muri colleges za social sciences cyangwa business. Rero uriya Naomie yagize amanota make cyane kuburyo butangaje . Usibye na UR byaba bitangaje na universities za private nka ULK zimuhaye umwanya. Naho kurwara byo yagombaga gushaka uko yisobanura kuko Ni make cyane. Usanzwe ukurikira Niyo wasiba igimbwe cyose ntiwabura byibura 25/73.
    Ibi bivuze ko waba wagize E ahantu hose ( general paper ihwanye na S buri gihe) Nabwo kandi ntiwaba wemerewe kwiga Muri UR! nubwo bavuga ko ugomba kugira byibura 18. Impamvu nuko ariya 18/73 baba basaba agomba kuba ari igiteranyo cyamasomo abiri gusa y’inyenzi kuri course ugomba kwiga. ( niba ushaka kwiga Medecine, igiteranyo kigakorwa nko muri Math na Bilogy cyangwa Biologie na Physics). Ibi Bivuze ko grades zibyara 25/73 ( E mumasomo 3 na S muri General paper) zihwanye na 12/72 gusa kubashaka kujya muri university. Abatumva neza uko babibara bakeka ko yagerageje kuko wenda yaburaga 5 Ariko siko bimeze. Ariya manota Ni make cyane kuburyo butangaje. Kuko mubyukuri yagize zero muri Math na Economics. Ariya 13 yaturutse kugiteranyo cyandi masomo 3. Nukuvuga ko yavuye muri Geography (2*3=6) Entrepreneurship (2*3=6) na General paper (1*1=1) bihwanye na 13/73. Amasomo yinyenzi muri combination ye ariyo Math na Economics yagize F ihwanye na Zero. Ngayo nguko.

    • Wasanga yari yiringiye uzamurwanaho muri Math na Eco. hanyuma bikarabura agahabwa zero. Ariko kandi ibi bintu byo kubara amanota mu gifefeko njye bingora kumva impamvu yabyo. Ese ubundi ni gute umuntu yakwiga “General Paper” akavamo umuntu ujijutse? Isomo ryitwa “General Paper” ni iki mu by’ukuri ?!

  • Ubu diplom biroroshye kuzibona ndibuka ko kera Iyo wagiraga 0 nako simvuge zero icya kabiri ntibanaguhaga ni rihumye
    Ubwo ukaza ukaba mu ishuli
    Ibi Njyewe simbirwanya pe
    Nubwo yagize zero 2 mu masomo yakabaye ayibanze akagira ahandi 6/18 a ahandi 6/18 ahandi ngirango ni 1
    Nuko biza kuba 13/74 Niba mbyibuka
    Gusa Njyewe aho kugirango umwana yige narangiza abure diplom Na muha iyanyuma
    Byibuza akabona inzira yo gusaba universite kuko Iyo agezemo rwose arabishobora
    Aba akuze ntabikimurangaza
    Ubu dufite abana benshi batagira diplom Kandi barize atandatu
    Rwose ngewe ndakubwiyengo congratulations uzage Kuri universite wige neza azanatsinda kuko uba Ufite isoni utintago wakongera gutsindwa
    Iyaba Na abandi bose babonaga niyo yanyuma
    Uzi kwiga imyaka 6 ukazabaho nki injiji utarize or ukagira depression Kubera kuyibura Uzi ukuntu ababyeyi bababara
    Ceceka useka Naomi ntago ari uwanjye
    Mukobwa mwiza komereza aho next time nziko uzatsinda cyane❤️

  • Nta kindi cyatumye Naomie agira amanota make uretse ubuswa bwe! no mugusubiza mwabonye hari undi mukobwa wananiwe kuvuga uretse we, yari afite igihunga asubiza nabi na overconfidence ku buryo icyatumye aba miss rwose abakemurampaka ntibatubeshye ni uburanga naho ubwenge bwo wapi!!! ubundi 2020 n’akataraza izakazana itwaye imfura Kizito Mihigo umuhanzi wa mbere mu Rwanda wakoraga ibintu yumva anafitiye ubushobozi, yari mwiza mu mico no ku buranga ndetse n’igihagararo, none baduhaye na Miss w’umuswa!!! 2020 we bakwitege kabisa….

  • ngo ntabwo yiteguye gusubiramo amasomo ngo intego ye nugukomeza muri kaminuza.Ngaho namwe mubwire iyo ntiti ibyo izarangizamo muri kaminuza.Uwapfuye yarihuse erega. harya muri Kaminuza naho nta gutsindwa bikibaho? Mbega ubudasa weee.

  • Turishuka cyane bikomeye, bajya bavuga ngo umugisha utondagira umwanda.Kandi ngo uwihisha munsi y’ibuye, y’amazi ukagusangayo.Ntugire ikibazo rwose uburanga Imana yaguhaye burahagije.Uzanabona umugabo w’umukire rurangiranwa maze amanota menshi ntaho ahurira n’ubuzima.

  • OOOHhoooo!!!!! azajyende ahere muri gardienne kukok n’ umwana wanjye urangije primary akoze kiriya kizami byibuze yagira 20 naho 13 bivuze 0 !!!!!!
    ngo ni uko ari uwo kwa General! ? … ahubwo n’ikamba barimwambure byaba ari ugusebya ba nyampinga mu Rwanda >

  • This is miss rwanda competition not KOICA competition..nta science irimo

  • Kugirango kaminuza ikwakire nuko waba ufite nibura 2principal passe muri combination wize. Naomie ni iyihe kaminuza izamwakira koko? ibaye inahari byaba ari byabindi bya SEGREGATION. Najye gusibira cyangwa yegure. Mwibuke ijambo nyakubahwa umukuru wigihugu yavuze asaba minisitere kwireme ryuburezi.

  • Hahahaha.ngoyararwaye umwaka umwe nibyo byatumye abona ubusa ngo n’amanota.Nubusanzwe yabonaga ubusa kuva s.4

  • Ntitukabere umuntu kuhahise. Yagize make n’ibyo, ariko nawe siyo yashakaga kandi

    Amanota ntabwo ariyo agaragaza ubwenge bw’umuntu cyangwa icyo ashoboye

    Ubuse wamwana waciye umuhanda wenyine, yabikoze kubera amashuri?

    Amashuri ni meza, gufata ibyo wiga ni byiza ariko sibwo bwenge.

    Ubwenge ni ukumenya gushakira ibisubizo igihe ugezemo( époque) bitewe n’ibibazo by’icyo gihe( les problèmes qui s’imposent à ton époque)

    Naomi, azi ubwenge kandi ubutaha azatsinda neza amasomo ye ntakibazo. Ubundi tumube hafi, kugirango akore ibyo ashinzwe neza.

  • Ariko abatazi ikibazo cyuburwayi nibo bari kumuvugiraho ahubwo Imana ishimwe ko wabonye nayo

  • Muramushakira amanota y’iki ariko ko yiboneye imodoka, amavuta yayo (lisansi) n’umushahara abakora badahabwa? kandi hanze aha siwe wenyine ubona ibyo atavunikiye kubera housing gusa!

  • Ishimwe Naomie yararaburije rwose mwimushyigikira.

  • Hano Hari abantu bandika comments bigatuma bahishura urwango baba basanganywe! Ngo nuko aruwo kwa general! Reka ngufashe makenga we ubone uko ukomeza urwango rwawe! Ise umubyara ni major ntago ari General, ngirango urumva itandukaniro rihari, Uwiteka abafashe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *