Miss Naomie wanenzwe mu cya Leta ibikorwa bye ntazafatanya n’abategura Miss Rda - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:20 57

Miss Naomie wanenzwe mu cya Leta ibikorwa bye ntazafatanya n’abategura Miss Rda

Miss Rwanda 2020 Naomie Nishimwe yatangaje ko ibikorwa bye birimo n’umushinga we azabikora adafatanyije n’abasanzwe bategura igikorwa cya Miss Rwanda banasanzwe bafatanya n’abakobwa batowe gushyira mu bikorwa imishinga bahize.

Miss Rwanda Naomie Nishimwe ubwo yambikwaga ikamba

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu mukobwa uherutse gutorerwa kuba mwiza ku mubiri, mu muco n’ubumenyi, yatangaje ko ibijyanye n’inshingano ze mu gihe afite ikamba atazafatanya n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Naomie Nishimwe, rivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kumufasha gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa umushinga we wo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.

Rivuga kandi ko Miss Naomie azakomeza gukorana bya hafi na Rwanda Inspirational Backup bategura Miss Rwanda.

Naomie Nishimwe watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda mu  ijoro ryo ku wa 22 Gashyantare, yavugishije benshi ubwo yari agikandagira muri iri rushanwa ubwo ryari rikiri mu majonjora y’abazahagararira Intara enye n’Umujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa waserukiye Umujyi wa Kigali, benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakibona amafoto ye bayakwirakwije nk’abamamaza isuka ya cyapa ngona mu gihe cy’ihinga, bavuga ko ari we ukwiye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Uyu mukobwa ukirangiza amashuri yisumbuye kandi yanavugishije benshi ubwo hasohokaga amanota y’abarangije ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2019 batangarira amanota ye kuko amasomo ye menshi yagiye abona ikiciro cya nyuma.

Miss Naomie utararipfanye, yemeye ko ariya manota ari aye koko ariko ko abantu bakwiye kuyakira kandi bakamwakira nka Nyampinga kuko yamaze guhabwa iri kamba azamarana umwaka.

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ntagire impungenge rwose twaramwakiriye nka Miss w’umuswa uzahagarira u Rwanda umwaka wose ahubwo nikamba rya nyampinga wumuswa bazarishyireho barimuhe.Harya ntabwo numvaga mu byo bagenderaho nubumenyi burimo ra?

  • Imana ijya kurema Naomie yanamuhaye ubuhanga nubwenge izifashisha kugirango agire icyo afasha Imana mukugira isi neza. Buriya ayo aza kuba atazi ubwenge ntabwo yagombaga kubona ikamba. Burya ubuhanga buruta ubwenge. Naomie yagaragaje ubuhanga budashingiye kuba yaragiye mu ishuli ahubwo bushingiye kumwimerere w’ imana. Naomie ahubwo nuzatetereze uwaguhaye ibyutunze byose byatumye ubona ikamba kuko ntawe mwahataniraga umwanya wari ubifite.Imibare na physique sibyo bipimo by’uwagirira akamaro abandi.ibyo urusha abandi bizagirire benshi akamaro uwabiguhaye azaguhemba.

  • Mu byukuri Naomi no kumwita Miss biragoye, technique yogeye hose mu rwanda, ndahamya ko n’abamuhaye ikamba ubu byabayeye isoni kuko ni agahoma munwa kubona indaya nk’uriya yitwa miss!!! Umuswa, u bwiyemezi, uburere buke, ikinyabupfura gike, uburiganya, imyitwarire mibi……. Uyu mwaka ni umwaka w’imfabusa muri ba miss Rwanda. Twawufata nk’umwaka w’inzibacyuho kuko nta miss 2020 dufite.

    • Ariko nkawe wiyise Joe urumva utari mwene shitani?ibyo bigambo byose uhurutuye uyu mwana Uramuzi?yego ko ndumiwe koko!iryo ni ishyari gusa rikuvugisha ibyo?icyakora ndumiwe pe,ni gute ugira umutima mubi w umweru utyo?nkwise umutima w umweru kuko bisobanuye ko umutima wawe udafite carbon/melanine kuko burya melanine isobanura ubuzima bwiza bufite umwero bwera imbuto nziza naho izawe rwose nta buzima zifite.

      Rata Nishimwe komeza utsinde kibondo ivy amanota yo mu ishuri sibyo bisobanura ubwenge kuko hari n abatsindwa kandi batabubuze kandi hari impamvu nyinshi zo kudatsinda zidaturutse ku umwigishwa.

      Nujya ubona imvuzi z ibibi nk izi ujye wibuka ko hari abagukunda kandi benshi kandi Imana igukunda kuturusha iteka.

      Uri umwiza wacu kandi tukuri inyuma,njye sinatoye kuko ntajya ntora mu bya miss ariko ni wowe gusa nahaga amahirwe kuruta Bose nubwo nabo bari beza ariko njye ni wowe nishakiraga rero sinatunguwe ahubwo nashimye Imana. Komeza wikomereze ku Mana kandi abavuga amabi ntukabahe umwanya gikobwa cyiza.turagukunda.

  • Mister Joe. Ukwiriye kwisubiraho comments zitukana ntabwo zikwiriye gushirwa hano. Please ukwiriye kwisubiraho kuko nukomeza ucyo amategeko azagukurikiraba.

    Reka nongere nibutse ikinyamakuru Umuseke.rw ko kitarigikwiriye guhitisha comments z’abantu batesha agaciro abandi. Murakoze

  • Ariko nkawe wiyise Joe urumva utari mwene shitani?ibyo bigambo byose uhurutuye uyu mwana Uramuzi?yego ko ndumiwe koko!iryo ni ishyari gusa rikuvugisha ibyo?icyakora ndumiwe pe,ni gute ugira umutima mubi w umweru utyo?nkwise umutima w umweru kuko bisobanuye ko umutima wawe udafite carbon/melanine kuko burya melanine isobanura ubuzima bwiza bufite umwero bwera imbuto nziza naho izawe rwose nta buzima zifite.

    Rata Nishimwe komeza utsinde kibondo ivy amanota yo mu ishuri sibyo bisobanura ubwenge kuko hari n abatsindwa kandi batabubuze kandi hari impamvu nyinshi zo kudatsinda zidaturutse ku umwigishwa.

    Nujya ubona imvuzi z ibibi nk izi ujye wibuka ko hari abagukunda kandi benshi kandi Imana igukunda kuturusha iteka.

    Uri umwiza wacu kandi tukuri inyuma,njye sinatoye kuko ntajya ntora mu bya miss ariko ni wowe gusa nahaga amahirwe kuruta Bose nubwo nabo bari beza ariko njye ni wowe nishakiraga rero sinatunguwe ahubwo nashimye Imana. Komeza wikomereze ku Mana kandi abavuga amabi ntukabahe umwanya gikobwa cyiza.turagukunda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *