Miss Rwanda 2021: Impinduka muri byinshi n’ufite imyaka 28 yemerewe kwitabira | UMUSEKE

Miss Rwanda 2021: Impinduka muri byinshi n’ufite imyaka 28 yemerewe kwitabira

Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda itangaza ko hari byinshi byahindutse mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, birimo kuba imyaka y’umukobwa wemerewe kwiyandisha kuzaryitabira yaravuye kuri 25 igera kuri 28.

Miss Nishimwe Naomie yasimbuye Miss Nimwiza Meghan watowe mu mwaka wa 2020 (Archives)

Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukuboza 2020, hagaragazwa imiterere y’irushanwa rya Miss Rwanda 2021, hanareberwa hamwe icyakorwa kugira ngo intego yaryo irusheho kugerwaho.

Mu marushanwa yo mu myaka yatambutse, umukobwa wiyandikishaga kwitabira irushanwa yagombaga kuba afite hagati y’imyaka 18 na 25.

Irya 2021 ririmo impinduka, aho umukobwa uzaryitabira agomba kuba ari Umunyarwanda, afite hagati y’imyaka 18 na 28 y’amavuko.

Umukobwa ushaka kwitabira irushanwa kandi agomba kuba yararangije amashuri yisumbuye, afite ubuzima buzira umuze, atarashatse umugabo, ataranabyaye.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rifite undi mwihariko wo kuba hari andi makamba azatangwa yiyongera ku yari asanzwe yambikwa abakobwa bahize abandi mu byiciro bihembwa.

Hazahembwa umushinga ufite uhiga indi ndetse n’umukobwa uzaba yaragaragaje impano yihariye kurusha abandi. Abakobwa 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma bazahabwa buruse zo kwiga muri Kaminuza.

Irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss Rwanda ryatangiye mu 1993, icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila. Muri 2009 ni bwo ryongeye kuba riteguwe na Rwanda Inspiration Back Up.

Kuva icyo gihe umukobwa witabiraga iri rushanwa yagombaga kuba afite uburebure butari munsi ya m 1,7 ibi uyu mwaka byakuweho.

Biteganyijwe ko amajonjora y’ibanze azatangirira mu Karere ka Rubavu tariki 09 Mutarama 2021, tariki 16 Mutarama 2021 azakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze naho tariki 23 Mutarama 2021 berekeze mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.

Tariki 30 Mutarama 2021 ijonjora rizabera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza, mu gihe tariki 06 Gashyantare 2021 hazatorwa abo mu Mujyi wa Kigali.

Ingengabihe y’irushanwa igaragaza ko tariki 20 Gashyantare 2021 hazatorwa abakowa 20 bazajya mu mwiherero, risozwe ku ya 20 Werurwe 2021, hambikwa ikamba Nyampinga mushya uzasimbura Nishimwe Naomie ufite iriheruka.

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *