Iradukunda Liliane Miss Rwanda 2018 agiye gufungura inzu ndangamurage y’ubukerarugendo Iburengerazuba mu karere ka Ngororero. Ibi ni bimwe mu byo yahize kuzakora ubwo yiyamamarizaga kwambara ikamba rya nyampinda w’u Rwanda.

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane
Iradukunda amaze igihe akora kuri uyu mushinga afatanyije n’ishuri ryisumbuye ryitwa ESECOM-Rucano riri muri aka karere.
Rwanda Inspiration Back Up ireberera ibikorwa bya Miss Rwanda ivuga ko iyi nzu ndangamurage izafungurwa tariki 30/06 (Kamena) 2018 mu iserukiramuco ryo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Iyi nzu ndangamurage iri mu murenge wa Hindiro, Akagali ka Gatega, Umudugudu wa Kagarama.
Ku munsi wo kuyifungura hazaba igitaramo cy’imbyino gakondo n’ibindi bigendanye no kumurika umuco n’ubugeni.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga 200 gusa ku banyeshuri na 500 ku bantu bakuru.
Aya mafaranga nayo ngo ni umusanzu wo kwita kuri iyi nzu ndangamurage.
Uyu mushinga wa Iradukunda Liliane n’ishuri rya ESECOM-Rucano mu nzu hazaba harimo ibikoresho bya Kinyarwanda byo hambere, n’ibindi bintu biranga amateka n’umuco.
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Ikigo gishinzwe Iterambere (RDB) cyatangaje ko kiri gushakisha abashoramari bazubaka ‘site’ zitandukanye zikorerwamo ubukerarugendo bushingiye ku muco.
RDB ivuga ko ubu bukerarugendo burimo imbyino, imyambarire, ubuvanganzo, imivugo, amazina y’inka, ubukwe, imisango n’ibindi bigenda birushaho gukundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Ibirori yateguye byo kumurika iyi nzu

Iburengerazuba mu karere ka Ngororero

Mu kagari ka Gatega kari mu murenge wa Hindiro
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW
1 _
no mu murenge wa kageyo hariyo amateka adakwiye gusibangana,undi mushoramari ahakomererze.hari Imiko y’abakobwa,Umukore wa Rwabugiliari naho yahuriye n’umuzungu ect…