MK Isacco umuhanzi w’Umunyarwanda ukunzwe i Burayi yahimbye iyo yise ‘Malayika’ | UMUSEKE

MK Isacco umuhanzi w’Umunyarwanda ukunzwe i Burayi yahimbye iyo yise ‘Malayika’

Umuririmbyi MK Isacco utuye mu Bufaransa yateguje abakunzi be indirimbo y’urukundo yise ‘Malayika’ avuga ko yayikoze mu rwego rwo gusangiza no gufasha abakundana bitewe n’umunsi wegerereje wabo uba ku wa 14 Gashyantare, benshi bita Saint Valentin ari na bwo azayisohora.

MK ISACCO muri 2016 nibwo MK ISACCO yegukanye igihembo cya ‘Best Diaspora Male Artist’ ndetse no muri 2018 yegukana igihembo cya ‘African Diaspora Artist’

Murwanashyaka Isaac ukoresha izina rya MK Isacco ni umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki mu Bufaransa, yaherukaga kumvikana mu ndirimbo ‘Inchaallah’ yakoranye na Anna Beat wo muri Togo na Lil Saako wo muri Guinnee mu mwaka wa 2020.

Yateguje indi ndirimbo yise ‘Malayika’ ituje, yayigeneye abakunzi be n’abizihiza umunsi w’abakundana ku isi hose, ni na yo ya mbere akoze muri uyu mwaka wa 2021.

Yabwiye Umunyamakuru wa UMUSEKE uko afata umunsi w’abakundana ndetse n’icyamuteye kuzasohora Malayika kuri uyu munsi.

Ati “St.Valentin ni umunsi w’abakundana, abantu benshi bafata imyanzuro ikomeye cyane kandi ihindura ubuzima bwabo, hari abambikana impeta, hari ababa bishimira ibyo bagezeho mu rugendo rw’urukundo rwabo, hari n’ababwira abandi ko babakunda (déclaration), Malayika ni indirimbo nageneye abakundana kandi ni impano ku bantu banjye mbibutsa ko mbakunda.”

Nta ‘Malayika’ wihariye arabona, ariko ngo hagize umwigaragariza kuri Saint Valentin bakomezanya ubuziraherezo.

Aseka cyane yagize ati “Hahahaha, niba uwo mu Malayika ahari yihishe, iyi ndirimbo ndayimutuye kandi byaba byiza kuri Saint Valentin anyiyeretse nanjye nkakora ‘Déclaration’ y’ubuziraherezo. Kuri ubu umukunzi wa mbere kuri njye ni abafana bahora banyereka urukundo mu bikorwa byanjye.”

Uyu musore w’Umunyarwanda ni umwe mu bahanzi b’Abanyafurika bakunzwe ku mugabane w’Uburayi aho akunda gutumirwa mu bitaramo bikomeye mu Bufaransa, Ububiligi, Ubudage n’ahandi, UMUSEKE wamubajije icyo abona cyakorwa ngo no mu Rwanda aho akomoka izina rye rishinge imizi.

Ati “Yewe ni uko nyine ibinyamakuru byo mu Rwanda byajya bifasha umuntu kugeza ku Banyarwanda ibikorwa nkora inaha, kandi mba ndwana intambara ngo umuziki Nyarwanda na wo utere imbere muri DIASPORA.”

Mu mwaka wa 2016 nibwo MK ISACCO yegukanye igihembo cya ‘Best Diaspora Male Artist’ ndetse no muri 2018 yegukana igihembo cya ‘African Diaspora Artist’, arateganya gusura inshuti n’abavandimwe mu Rwanda muri 2021 mu gihe COVID-19 yacogora.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *