Mme J.Kagame muri ‘SafeHands’ yahaye umukoro abarimo Madamu Tshisekedi - UMUSEKE
  • 28/03/2020 9:50 06

Mme J.Kagame muri ‘SafeHands’ yahaye umukoro abarimo Madamu Tshisekedi

Madamu Jeannette Kagame na we yatanze ubutumwa mu bukangurambaga bwiswe ‘Safe Hands’ wbo gusukura ibiganza mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) asaba abarimo Denise Nyekaru Tshisekedi na we kwinjira muri ubu bukandukambaga.

Ubu butumwa Madamu Jeannette Kagame yabutambukije bujyanye n’amashusho

Ubu bukangurambaga bukomeje kuyobokwa na benshi barimo abakomeye ku Isi dore ko mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Kagame Paul yatambukije ubutumwa buherekejwe n’amashuri bwo kwereka abatuye Isi uburyo bakwiye gusukura ibiganza.

Madamu Jeannette Kagame na we yagaragaje uburyo abantu bakwiye gusukura ibiganza, yavuze ko yifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri gahunda yo gushishikariza abantu kugira ibiganza bisukuye.

Yagize ati “Ni ngombwa gufata ingamba zikomeye kandi zihoraho zo kugira isuku.”

Avuga ko zimwe mu nama zitangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima  zirimo gukaraba neza intoki n’isabune.

Muri ubu butumwa na we yatanze agaragaza uko abantu bakwiye gusukura ibiganza, Madamu Jeannette Kagame yashishikarije abantu guhora bita ku isuku y’intoki zabo kuko ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda kwandura COVID-19.

Yagize ati “Karaba intoki n’amazi n’isabune ihagije ikwira ku biganza byombi, karaba ibiganza byombi utibagiwe hagati y’intOki mu gihe cy’amasegonga ari hagati ya 40 na 60.”

Yauze ko ashishikariza abantu bose gukomeza gukurikiza amabwiriza y’isuku kugira ngo Isi ikomeze guhasya icyorezo cya COVID-19 kiyugarije.

Madamu Jeannette  Kagame i yasabye n’abandi  abagore b’abakuru b’ibihugu  kwinjira muri ubu bukangurambaga barimo Denise Nyekaru Tshisekedi umugore wa Tshisekedi, Antoinette SassouNG  umugore wa  Denis Sassou Nguesso,  Margaret Gakuo Kenyatta umugore wa uhuru Kenyata wa Kenya na Monica Geingos umugore wa perezida wa Namibia.

Yagaragaje uko umuntu akwiye gusukura ibiganza bye

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nibyiza kwigisha abandi uko bagomba gukaraba wasanga bamwe wenda batari babimenya doreko duhora kwisonga muri byose. Ariko se buriya imyaka bafite ntabwo basobanukiwe bihagije uko birinda koronavilusi? Ahubwo muhitishije ku maradios na TVR ukuntu mwebwe mukaraba mukereka abanyarwanda byarushaho gutanga umusaruro.

  • @ Gasuku wamugani wawe kuki bakangurira abanyamahanga mbere yogukangurira abanyarwanda? Genda Rwanda waragowe rwose….

  • Kwifotoza mu bihe nk’ibi koko!! Indimi zikoreshwa zirerekana ko abanyarwanda atari bo ubutumwa bureba mbere na mbere. Abo bugenewe baravugwa.

  • Mubo Prezida wacu yahaye challenge akaraba, umaze gusubiza ni umwe. Abandi bategereje iki ra!

  • iyi famille isanzwe imenyereye kugenda mu ndege none ntiziri kugenda
    Reka bigishe Abanyamahanga gukaraba

  • Ntacyo mukiramira twapfuye keraaaa.Kugwingira, ubukene, inzara, guhagarika cyamunara, …….Coronavirus ije gusonga gusa.

  • Ni byiza kwumva Umufasha wa perezida atanga urugero muby’isuku. Twizere kandi ko anatanga urugero no mu bindi. Ariko kandi ntafite ubushobozi n’inshingano Zo kwigisha isi. Hari benshi bamurusha gusobanukirwa uretseko batishyiria imbere. Ni agasuzuguro kwumva ashaka kwigisha abagore b’abaperezida b’ibindi bihugu, harimo n’abamurusha kumenya ibyerekeye ubuzima bw’abantu!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *