Moi yari umuntu nk’abandi ariko ibikorwa bye byo bizahoraho- Kenyatta – UMUSEKE
  • 28/09/2020 5:52 36

Moi yari umuntu nk’abandi ariko ibikorwa bye byo bizahoraho- Kenyatta

Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gusezera kuri Mzee Daniel Arap Moi uherutse gutabaruka, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yavuze ko Moi yari umugabo w’Intwari wakoze byinshi kandi azahora yibukwa n’ubwo yapfuye.

Kenyatta avuga ko Moi yari umugabo ukora cyane, ko ibikorwa bye bizatuma atibagirana iteka

Kenyatta yavuze ko Moi yari umuntu nk’abandi ushobora gupfa ariko ko ibikorwa bye bizahoraho, bikazahora byibukwa.

Yagize ati: “Perezida Moi yari umuntu w’amaraso n’inyama ushobora gupfa ariko ibyo yakoze n’umurage asize ntibizibagirana iteka.”

Yavuze ko Daniel Arap Moi yabaye umwarimu w’Abanyakenya benshi ndetse na we ubwe (Kenyatta) akemeza ko yamwubatse mu bitekerezo.

Avuga ko abantu bagomba gusubiza amaso inyuma bakareba uko Kenya yubatswe n’uruhare Moi yabigizemo nk’umuntu wayiyoboye imyaka irenga 20.

Daniel Toroitich Arap Moi yitabye Imana afite imyaka 95 y’amavuko akaba yari amaze igihe arwaye ndetse ngo byatangiye gukomererwa mu mpera za 2019 ubwo yagenderaga mu igare ry’abafite ubumuga.

Mu myaka mike yakoze impanuka bituma abagwa avunika mu ivi, bikomeza gukomera kugeza ubwo yatabarukaga.

Yabaye uwa kabiri wayoboye Kenya nyuma ya Jomo Kenyatta.

Umurambo wa Perezida Moi ujyanwa mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko ya Kenya
Ni umwe mu banyafurika bagize amateka akomeye mu bihugu byabo bakaba bisaziye neza

The Star

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko ubu urda rwo ruzagira umu president upfa rukamuherekeza gutya ryari koko??

    • Ibyo uvuze ni ukuri.

    • Ariko ntibivuga ko Arap Moi yakoze neza kurusha abantu bategetse u Rwanda bose.Kubera ko bamushinja ibintu byinshi bibi,harimo icyenewabo (nepotism) no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

    • Abanyarwanda ni abatindi! Intebe y’u Rwanda yaravumwe! Urebe bashyingure Mbonyumutwa abandi bitwikire ijoro bamutaburure!! Imana ijye itubabarira

  • Nibyo koko,Moi yari umuntu nk’abandi,none arigendeye.Ni iwabo wa twese nkuko bavuga.Imana yaturemye kandi idukunda,isobanura impamvu dupfa,ndetse ikatwereka uburyo dushobora kuzazuka ikaduha ubuzima bw’iteka.Yabyandikishije mu gitabo yaduhaye imaze kuturema.Muli make,dupfa kubera ko duturuka kuli ADN/DNA y’Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Niba dushaka kuzazuka,Imana idusaba kuyumvira,kandi tukayishaka,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Nubwo byatinze,izabikora kubera ko idashobora kubeshya,kandi ikorera kuli Gahunda yayo.Muzi ubuhanuzi bwinshi buri muli bibiliya bwatinze kuba,ariko nyuma bukaba.Niko Imana ikora.

  • Turibuka aza kudusura mu Rwanda tukamwakirana ubwuzu i Kanombe muri za 1980.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *