Moses Turahirwa ari muri 5  bahanga imideri bazahugurirwa muri Nigeria - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:36 06

Moses Turahirwa ari muri 5  bahanga imideri bazahugurirwa muri Nigeria

Umushabitsi mu bijyanye no guhanga imideri washinze kompanyi ya Moshions,  ‘Moses Turahirwa’ yatoranyijwe mu bahanga imideri batanu muri Africa bazahugurirwa muri Nigeria mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi no kubafasha gukora akazi kinyamwuga.

Turahirwa aherutse guhembwa na RDB nk’uwateje imbere ibikorerwa mu Rwanda

Aya mahugurwa bazayahabwa ku bufatanye na Kompanyi itegura igitaramo cyo kumurika imideri cya ‘Lagos Fashion Week’.

Mu itangazo iyi kompanyi yacishije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko aba bahanzi b’imideri bari babanje kohereza ubusabe bwo kwitabira aya mahugurwa nyuma bakabahitamo bagendeye ku mbaraga bagaragaje mu bushabitsi n’ubuhanga bw’ibyo bakora.

Mu bandi batoranyijwe harimo uwitwa Taju Ibrahim – TJWho (Nigeria), Kadiata Diallo – Niuku (Mauritania), David Dodoo – Chiip O’Neal (Ghana), Elfreda Fakoya – Elfreda (Nigeria).

Aya mahugurwa agabanyijwe mu bice bitandukanye birimo gutanga amahirwe ku bahanga imideri no kubafasha gukuza umwuga wabo mu buryo burambye, guhugurwa mu buryo bwo kubaka imishinga yabo neza ibyiswe ‘Business Plan’, guhura n’abafashamyumvire mu byo guhanga imideri no gufashwa mu buryo bwo kubona ubushobozi bw’amafaranga bikabafasha kubaka neza ubushabitsi bwabo mu guhanga imideri no kuyicuruza.

Abitabiriye aya mahugurwa baba bafite amahirwe menshi yo kuzamurika imideri mu gitaramo cya Lagos Fashion Week kiri mu bya mbere bikomeye muri Africa.

Umwaka ushize aya mahugurwa yitabiriwe n’abandi Banyarwanda barimo abitwa Haute Baso, basanzwe bakora imideri itandukanye.

Moses Turahirwa ari mu bazahugurirwa muri Nigeria

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *