MTN Rwanda yatangiye amarushanwa agamije gufasha imishinga y'abagore mito n'iciriritse | | UMUSEKE
  • 05/08/2020 9:22 59

MTN Rwanda yatangiye amarushanwa agamije gufasha imishinga y’abagore mito n’iciriritse

MTN Rwanda muri gahunda yayo yo gufasha kuzamura imishinga mito n’iciriritse ibinyujije muri MTN Foundation, uyu mwaka yateguye amarshunwa agahije guhemba amatsinda y’abagore hirya no hino mu gihugu.

Itsinda rya mbere rizahabwa miliyoni imwe

Bizaba ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ndetse n’Umuryango AEE Rwanda, gahunda yiswe “Connecting Women in Business” igamije gushyigikira umugore mu bukungu binyuze mu bucuruzi bukoreshejwe ikoranabuhanga.

Ubwo MTN Foundation n’Inama y’Igihugu y’Abagore yatangizaga iki gikorwa ku mugaragaro mu nama yabahuje n’itangazamakuru hakurikiyeho kubigeza kuri Minisitiri w’Umuryango.

Ku ikubitiro, gahunda izatangirana n’amatsinda 15 y’abagore yatoranyijwe mu Ntara zose z’igihugu.

Aya matsinda yarasuwe yerekana ibikorwa bakora bitandukanye birimo ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori, uguhanga udushya n’abari mu bucuruzi bakoresha ikoranabuhanga.

Iyi gahunda yateguwe hagamije gufasha abagore kurushaho kunoza no guteza imbere imishinga yabo.

Muri aya marushanwa hazatangwa ibihembo ku matsinda icyenda ya mbere ku buryo bukurikira: irya mbere rizahembwa miliyoni imwe, irya kabiri ibihumbi magana arindwi (Frw700,000), irya gatatu ibihumbi magana ane (Frw400,000) asigaye azagenda agenerwa ibihumbi magana abiri (Frw200,000) buri rimwe.

Amarushanwa yatangiye ku wa gatanu tariki 15/05/2020 ubwo ku isi hizihizwaga umunsi w’Umuryango. Minisitiri w’Umuryango abinyujije kuri Twitter ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa MTN bishimiye ubwo bufatanye.

Guhera kuri uyu wa mbere, ku mbuga nkoranyambaga za MTN, hazatangira gutambuka amashusho (Video) yerekana ibikorwa byayo matsinda.

Hateganyijwe ko amatsinda azatangira kubazwa n’akanama nkemurampaka kashyizweho hakoreshejwe ikoranabuhanga ku mpamvu z’uko ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zitaratangira mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19.

MTN Rwanda yavuze ko impamvu bahisemo kuzamura ariya matsinda ari uko ibona na bo bakeneye cyane andi maboko ngo biteze imbere bagere ku rwego rwa koperative kandi ko bitazahagarika gukomeza gufasha n’andi makoperative mu kwiteza imbere.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *