Mu 2018 MTN Mobile Money, Airtel Money na Tigo Cash zizahuzwa – UMUSEKE

Mu 2018 MTN Mobile Money, Airtel Money na Tigo Cash zizahuzwa

Ikigo “RSwitch” gifasha ibigo by’imari n’iby’itumanaho kunoza Serivise zo guhererekanya amafaranga cyatangaje ko bigenze neza mu ntangiro z’umwaka utaha imiyoboro ya MTN Mobile Money, Airtel Money na Tigo Cash byaba byahujwe ku buryo byorohereza abakoresha iyi miyoboro.

Imirongo yo kohererezanya amafaranga y'ibi bigo byose igiye guhuzwa.

Imirongo yo kohererezanya amafaranga y’ibi bigo byose igiye guhuzwa.

Kimwe n’abanyarwanda benshi, Jean Claude GAGA uyobora “RSwitch” avuga ko iyo ushatse  koherereza umuntu amafaranga uri kuri MTN, kuri Tigo, cyangwa Airtel muhuje umurongo byoroha ariko iyo mutawuhuje bihenze cyane, iyi ngo ikaba yaba imbogamizi y’iyi ntego ya Guverinoma mu gihe ubu abanyarwanda benshi bakoresha ikoranabuhanga rya Telefone.

Ati “Iyo muri kuri network (umuyoboro) imwe usanga ikiguzi gihendutse bitandukanye n’iyo wohereje ku wundi muyoboro.”

GAGA akavuga ko impamvu bihenda cyane ari uko za Kompanyi z’itumanaho ziba zidashaka ko ukura amafaranga ku murongo wazo.

Gusa, ikigo ayoboye cya “RSwitch” kiri muri gahunda yo guhuza ibigo bitatu by’itumanaho biri mu Rwanda kugira ngo bihuze umurongo wo kwishyura no guhererakanya amafaranga.

Ati “Icyo twifuza ni uko umuntu atakuraho (atabikuza) amafaranga, impamvu ayakuraho ni uko rimwe na rimwe biba binaniranye, kugira ngo abashe kuba yakohereza amafaranga kuri wa muyoboro wundi.”

Yongeraho ati “Dufashe ibi bigo byose tukabihuriza hamwe ku muyoboro umwe, bikiyumvamo byose, ni ukuvuga na ya mafaranga yo kohereza no guhererekanya wasanga bingana, waba wohereza ku muntu wo ku muyoboro wawe cyangwa ku muyoboro utandukanye.”

Aha, GAGA yabwiye Umuseke ko niba Kompanyi imwe muri ziriya yashoraga nk’amafaranga Miliyoni imwe, wa muyoboro zihuriyeho niziwufatanya uko ari eshatu imwe izaba yishyura hafi ibihumbi 300 gusa.

Ati “Amafaranga yashoraga azaba agabanutseho hafi 70%, rero nabo nta mpamvu batamanura igiciro cya Serivise zabo.”

GAGA avuga ko ubu hari ibigo bibiri bamaze gukorana nabyo, ndetse ngo barifuza ko n’icya gatatu nacyo cyakwisanga kuri uyu muyoboro, ku buryo wenda mu mwaka utaha utangira twakwisanga byose twabihurije hamwe.

Akavuga ko nibamara kubihuza, umukiliya yaba uwa MTN, uwa Airtel, n’uwa Tigo bose bazisanga hamwe, ndetse n’igiciro kibe kimwe ku muyoboro uwo ariwo wose woherejeho.

Ati “Ibyo nibyo Banki Nkuru y’u Rwanda yifuza,…turumva intambwe ku yindi tuzabigeraho, aho twese duhurizwa hamwe, kuko byungura buri umwe wese, ari ugiramo uruhare, ari n’umukiliya uwukoresha (umurongo), twese biratunogera kandi igiciro kikamanuka.”

Nubwo abatunze telefone bagera kuri 78% by’Abanyarwanda bagejeje igihe cyo kuzitunga, Imibare ya BNR igaragaza ko mu 2017 mu Rwanda abantu bohererezanyije amafaranga agera kuri miliyari 1.193 nyamara umwaka utararangira, mu gihe mu 2011 bohererezanyije miliyoni 7.955 gusa.

Mu gihe abari bafite Konti za “Mobile Money” bo bavuye ku bihumbi birenga 600 (639.673) mu 2011, bagera kuri 8 659 115.

Kuri uyu wa kane, Guverinoma y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo gukangurira Abanyarwanda kugabanya gukoresha amafaranga ya “cash”, intego ikaba ko mu 2024 amafaranga ahererekanywa hifashishijwe ikoranabuhanga yazagera kuri 80% by’umusaruro mbumbe w’iguhugu, bivuye kuri 21,9% mu 2016.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. kalinda

    17/11/2017 at 7:01 am

    ikibazo si uguhuza imirongo, ikibazo ni igiciro gihanitse cy’izi service! barahenda cyane kuko fr baca ni menshi

  2. Natal

    19/11/2017 at 7:29 am

    Kohereza badukate no kuyabikuza bibe uko! Iki nicyo gikwiriye kuvaho mbere na mbere. Nibabihuza bazagendere kuri system ya Airtel.

  3. Nibi bikorwe

    19/11/2017 at 8:10 am

    Ahubwo nibanemere umuntu agumane numero ye niyo yahindura ikigo.kuko numero Ni nka identity. Urugero kuba mfite 078…. ntibivuge ko ngomba kuba muri Mtn! Nkaba nshobora kugumana 078… ariko nkaba ndi muri TIgO cg AIrtel.RuRA izabidufashemo kuko nzi neza ko abantu baguma ahantu atari ko biahimiye service ahubwo ari nka a dress baba badashaka kubera.

  4. b

    20/11/2017 at 10:19 am

    umuntu asigaye agura inite, tigo ikazitwara umuntu atazikoresheje. maze kubaterefona inshuro zirenga enye, bakambwira ko batari kubona impamvu ngo ni nkupe babe babikurikirana. nyuma nabashaka bakanga kwitaba.
    Iki kibazo na cyo mugikurikirane.

  5. Philbert

    22/11/2017 at 11:38 pm

    Leta izarebe n’ibiciro bihanitse kuri services z’irembo na mobicach.
    kuko mbona arinabyo bihenda cyane!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock