Mu Buhinde ubushyuhe bwageze kuri 45ºC, abantu 37 bapfuye – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Mu Buhinde ubushyuhe bwageze kuri 45ºC, abantu 37 bapfuye

Ubushyuhe bukabije bwateye ibice bimwe by’Ubuhinde aho imirasire y’izuba yagejeje ku bushyuhe bwa degree celicius 45 mu bice bimwe by’igihugu nk’uko inzego z’iteganyagihe mu Buhinde zabitangaje kuri uyu wa kane.

Ubushyuhe bukabije mu Buhinde bumaze kwica abantu 37

Ubushyuhe bukabije mu Buhinde bumaze kwica abantu 37

Muri Leta yo mu majyepfo yitwa Telangana abantu babarirwa kuri 37 bishwe n’ubushyuhe kuva uku kwezi kwatangira nk’uko byemejwe na All India Radio.

Ejo kuwa gatatatu ubushyuhe bwari bukabije cyane mu bice bya Punjab, Haryana, Chandigarh na Delhi nkuko abo mu iteganyagihe mu buhinde babitangaza.

Muri Delhi habazwe ubushyuhe bwageze kuri 44ºC.

Muri Leta ya Telangana ho bahise batangaza ikiruhuko ku mashuri kubera ubu bushyuhe bukabije.

Inzego z’iteganyagihe mu Buhinde zagiriye abaturage kwirinda kujya hanze hagati y’amasaha ya saa tanu z’amanywa na saa kumi z’umugoroba.

Mu byanya by’inyamaswa (Zoo) ho hagiye hashyirwa ibyuma bitanga ubuhehere kuri zo kugira ngo nazo ziticwa n’izuba rikabije.

Mu Rwanda impeshyi ishize nayo yaranzwe n’ubushyuhe bwinshi n’imirasire y’izuba ifite imbaraga, gusa ubushyuhe bwinshi bwagumaga hagati ya 27 na 30ºC.

Umuntu mu bihe byose agerageza kubaho

Umuntu mu bihe byose agerageza kubaho

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock