Mu buryo bw’iyakure u Rwanda rwizihije umunsi w’ururimi kavukire | UMUSEKE

Mu buryo bw’iyakure u Rwanda rwizihije umunsi w’ururimi kavukire

Kuri iki cyumweru u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ururimi kavukire, Mu Rwanda uyu munsi  wizihijwe mu buryo bw’iya kure mu gitaramo cy’indirimbo, imivugo, inkuru ngufi zahimbwe n’abanyeshuri ndetse n’ikinamico byatambutse kuri televisiyo y’igihugu (RTV)

Sophia Nzayisenga umwe mu bagore bazwi cyane mu gusobeka Ikinyarwanda yakoraga ku mirya yinanga abasore basangiye Ishakwe bakivuga

Igitaramo cyo kwizihiza Umunsi w’ururimi kavukire cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021, cyabimburiwe n’insinda rizwi nk’Ishakwe rigizwe n’abaririmbyi, abacuranzi n’ababyinnyi batambutsa ubutumwa mu ndirimbo bakangurira Abanyarwanda gusigasira Ikinyarwanda bakivuga mu buryo bunoze.

Muri iki gitaramo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batanze ubutumwa mu mivugo. Barimo Niyigaba Manzi Fabrice wiga muri Seminari Nto yo ku Karubanda i Butare na Ikamba Amen Divine w’i Muhanga wahimbye umuvugo witwa ‘Dore umuhuza w’Abanyarwanda’.

Abandi batambukije inkuru ngufi bahimbye mu Kinyarwanda kinoze.

Umuhanzi Makanyaga Abdul ufatwa nka Sogokuru mu bahanzi na we aherekejwe n’itsinda rye basusurukije abari bakurikiye uyu muhango mu ndirimbo zakunzwe nka Mukamurenzi, akorerwa mu ngata n’abakinnyi b’ikinamico bakinnye umukino wagarutse ku rubyiruko rukoresha mu buryo butanoze Ikinyarwanda mu mvugo bibwira ko ari ryo terambere.

Muri iki gitaramo hatangajwe abanyeshuri batsinze amarusharwa yateguwe n’Inteko y’Umuco mu mivugo, mu kwandika inkuru ngufi, ndetse hatangazwa n’Abanyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru mu Kinyarwanda kinoze.

 

Abanyamakuru bo kuri Radio

1.Butoya Yves (Radio Salus)
2.Turatsinze Bright (RBA))
3.Akimana Ratifa (RBA)

 

Abanyamakuru bo kuri Televiziyo

1.Ngabirano Olivier (TV1)
2.Maniraguha Maurice (Isango Star)

Abanyamakuru bandika

1.Maniraguha Ferdinand (Igihe)
2.Kanamugire Emmanuel (Topafricanews)
3.Uwimbabazi Eric (Umurengezi)

 

Hatowe kandi Abanyamakuru babaye indashyikirwa mu gukoresha neza Ikinyarwanda

Barore Cleophas (RBA)
Ayanone Solange (Isango Star)
Tuyishime Jeado fils (RBA)

 

Hashimiwe umushakashatsi wahize abandi

Bazirushaka Isae wanditse igitabo “Ikibonezamvugo nsobanuzi k’Ikinyarwanda”

Hashimiwe kandi n’ibigo by’abikorera byagenewe ishimwe abaza ku isonga ni Banki ya Kigali (BK) ndetse n’ikigo cy’ubwishingizi kizwi nka ‘Prime’

 

Hatangajwe abahanzi batanu b’indirimbo bahise abandi

1.Clarisse Karasira
2.Mani Martin
3.Semivumbi Daniel (Danny Vumbi)
4.Uwimana Diane
5.Semanza Jean Baptiste

Umunsi w’ururimi kavuire mu Rwanda wizihizwa mu rwego rwo kurengera ubusugire no gushyigikira Ikinyarwanda ingobyi y’umuco ubumwe bwacu, guhesha agaciro Ikinyarwanda kuko ari ururimi ruduhuza nk’Abanyarwanda, gukangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukunda kuvuga, kwandika, guhanga mu Kinyarwanda ndetse no kumenya ubukungu bukubiye mu rurimi rwacu, gusigasira no gukangurura abashakashatsi kwimakaza ururimi rw’Ikinyarwanda no gukoramo ubushakashatsi mu rwego rwo kuruhesha agaciro.

Uyu mwaka insanganyamatsiko iragira iti “Ururimi rw’Ikinyarwanda umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda”

Igitaramo cyanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu kubera kwirinda icyorezo cya COVID-19

Arien Kabarira Urwibutso
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • .Nkuko Intangiriro 11:1 havuga,kera isi yose yavugaga ururimi rumwe.Yari igihugu kimwe.IBIHUGU byazanywe n’Intambara,isi icikamo ibice.Ariko nkuko bible ivuga,isi izongera ibe “igihugu kimwe”,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa,bakundana batarwana.Nta ndanga-muntu cyangwa Passports zizabaho.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,Imana izaha Yesu ubutegetsi bw’isi yose.Ayihindure paradizo.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,reka kwibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo ubifatanye no gushaka Imana ushyizeho umwete,mbere yuko imperuka iza.

  • ubwose Jean Daniel Sindayigaya na Xavela Nyirarukundo ninde ubarusha gukoresha ikinyarwanda kinoze koko? kandi ko banakurikirwa na benshi.arinjye uhemba bibo nahemba ariko ubwo ari bariya mwahembye ndabacyeje

  • Ururimi rwacu ruraduhuza mu nice byose by’igihugu.Turwubahe!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *