Mu buzima bwanjye nahuye n'ibicantege bikomeye ariko sinatezutse-Didier Drogba | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 7:37 46

Mu buzima bwanjye nahuye n’ibicantege bikomeye ariko sinatezutse-Didier Drogba

Didier Drogba wabaye icyamamare ku isi hose kubera ubuuhanga mu gukina umupira yabwiye urubyiruko ruri kuganira uko rwakwiteza imbere mu ihuriro ryitwa International Youth Forum ko mu kazi ke yagiye ahura na byinshi harimo no kuvunika umurundi ariko ntiyatezuka ku kazi ke. Ni inyigisho yifuzaga ko yacengera urubyiruko rwo hirya no hino ku isi rwari rumukurikiye .

Didier Drogba umwe mu bakinnyi beza b’Abanyafurika wacyuye igihe

Uyu mugabo ukomoka muri Côte d’Ivoire avuga ko mu buzima ikintu cy’ibanze ari ukugira ikerekezo gihamye kandi ugaharanira kukigeraho n’ubwo byasaba imbaraga rimwe na rimwe ziba zidasanzwe.

Ati: “ Ndababwiza ukuri ko mu buzima bwanjye nakuriya mu bibazo ariko kuko hari icyo nashakaga sinacitse intege. Ubuzima burimo imitego myinshi n’ibibazo ariko ntimuzatezuke ku ntego zanyu.”

Drogba avuga ko mu buzima kandi buri wese aba agomba gufata undi ukuboko akamufasha kwambuka ahamugoye.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko bitoroshye, hari ubwo umuntu acika intege akumva yatezuka.

Mu ijambo rye yashimye umugabo witwa Dr Ock Soo Park washinze ihuriro yise International Youth Forum kugira ngo rifashe urubyiruko kubona ikerekezo kizarufasha kugira icyo rugeraho.

Umuryango International Fellowship niwo wari warateguye ihuriro International Youth Forum ryabaga hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ko COVID-19 ikwirakira.

Ryatangiye taliki 30, Nyakanga, kugeza taliki 01, Kanama, 2020.

Mu banyacyubahiro bitabiriye iki gikorwa harimo Perezida wa Uganda Yoweli Museveni na mugenzi we wa Kenya uhuru Kenyatta
Urubyiruko ruturutse imihanda yose rwahuriye ku rubuga rw’ikoranabuhanga rwungurana ibitekerezo by’uko rwakwiteza imbere

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Umugore wawe akaba agitegereje ko umujyana gusinya imbere yamategeko kandi mufitanye abana 3.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *