Mu gusezera nyakwigendera Dr Kigabo, umuryango wababajwe n’urupfu rw’undi muvandimwe we | UMUSEKE

Mu gusezera nyakwigendera Dr Kigabo, umuryango wababajwe n’urupfu rw’undi muvandimwe we

*Dr Nsanzabaganwa Monique wigishijwe anakorana na Dr Kigabo, yavuze ko apfanye ubutunzi bukomeye

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma nyakwigendera Dr. Kigabo Rusuhuzwa  Thomas, wari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr. Nsanzabaganwa Monique avuga ko ubumenyi apfanye ari ubutunzi bukomeye, Umuryango n’Igihugu bibuze.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021 nibwo nyakwigendera Dr Kigabo yasezewe bwa nyuma

Nsanzabaganwa wabaye n’Umunyeshuri wa Dr Kigabo, avuga ko uyu mugabo yari umuhanga mu kazi, akaba n’inyangamugayo, Umukristo.

Yagize ati: ”Dr Kigabo apfanye ubutunzi bukomeye, gusa Imana yamukunze kuturusha.”

Yihanganishije Umuryango n’Igihugu kuba babuze Dr. Kigabo, avuga ko ibyo bamwigiyeho bikwiye kubabera umurage mwiza, bakanubakira ku ndangagaciro yagiraga.

Past Irakiza Rweribamba Isaac, Umuvandimwe  wa Dr Kigabo, avuga ko yagize amahirwe yo kurera Kigabo kuva mu bwana, kuko yamuherekezaga agiye kwiga amashuri abanza mu Minembwe.

Avuga ko bigoye kwakira urupfu rwe ashingiye ku kamaro yari afitiye Umuryango n’Igihugu.

Irakiza ati: ”Urupfu rw’Umuvandimwe ntawaruhagarika, ariko kandi twizera Imana ko tuzongera kubonana tutagipfa dushingiye no ku mirimo Dr. Kigabo yakoreye Imana kuko yayizeraga.”

Irakiza avuga ko Kigabo batamufataga nk’umuntu wo mu Muryango gusa ahubwo ko yari umugabo w’Igihugu. Yavuze ko mu buzima bwe nta munsi n’umwe yigeze abavuna kuko yagiye atsinda neza mu Mashuri ye yose.

Cyakora avuga ko ibyo yakoze akiriho byivugira, yijeje  abavandimwe, umugore n’abana, imfubyi n’abapfakazi asize ko bazabaho kandi bakabaho neza.

Irakiza avuga ko mu gihe biteguraga guherekeza Umuvandimwe Dr Kigabo mu cyubahiro, batunguwe n’urupfu rutunguranye rw’undi muvandimwe wabo, Gicondo Sophany wari utuye muri Australia, wapfuye ku wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, rufitanye isano no kunanirwa kwakira urupfu rwa Dr Kigabo.

Ati: ”Nta kindi twakora, usibye kwihangana kuko  tubuze abantu babiri icyarimwe turababaye ariko dufite ibyiringiro ko tuzababona.”

Sebahizi  Makuza Jules avuga ko ubumenyi afite abukesha Dr Kigabo, kubera ko ari we wamuhatiye kwiga ku buryo urwego agezeho ruzaba urwibutso azibukiraho Dr Kigabo mu buzima bwe bwose.

Yagize ati: ”Kuvuga Dr Kigabo ibigwi biragoye, ku rundi ruhande biroroshye kumuvuga, kuko umuntu yahera no ku bo yafashije  barimo umubare munini w’abatishoboye.”

Sebahizi avuga ko mu bihugu byose Kigabo yakozemo, iyo ubigezemo ukavuga ko muziranye biguhesha ishema.

Umuhango wo guherekeza Dr Kigabo, wabereye mu rugo iwe, ukomereza no Bitaro bya Polisi ku Kacyiru ahari umubiri we. Kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19, benshi mu bari baje kumusezeraho bwa Nyuma, bari hanze y’ihema.

Mu batanze ubuhamya bandi harimo Guverineri wa Banki Nkuru y’uRwanda, John Rwangombwa, abo bakoranye, inshuti ze n’Umuryango muri rusange.

Dr Kigabo Rusuhuzwa  wari ufite imyaka 57 y’amavuko, yitabye Imana taliki ya 15 Mutarama 2021, asize Umugore n’abana 5.

Past Irakiza Rweribamba Isaac Mukuru wa Dr Kigabo Thomas avuga ko babuze inkingi ikomeye
Dr Kigabo Thomas yaherekejwe n’abantu 15 barimo Umuyobozi Mukuru wungirije muri BNR, Dr Nsanzabaganwa Monique

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kigali.

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Niyigendere Dr Kigabo yali imfura.Twamukundaga turi benshi kubera ubwitonzi yagiraga.Gusa sinemera aho Dr Monique yavuze ngo “Imana yamukunze kuturusha.”Ntabwo imana ariyo ihamagara umuntu upfuye.Kubera ko iturema yashakaga ko tubaho iteka ryose.Urupfu rwaje kubera Adamu dukomokaho wanze kumvira imana.Kigabo yishwe na Covid-19.Ntabwo ari Imana yatumye apfa.Ntabwo ariyo yamwishubije.Icyo ni ikinyoma cy’imyemerere idahuye nuko bible ivuga.Iyo myemerere ibabaza Imana cyane.Muli Yakobo 1,umurongo wa 13,havuga ko Imana atariyo itubabaza.Abapfa bumviraga Imana,ntibibere gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ibahe ubuzima bw’iteka.Ni Yezu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Uko niko kuri.

    • Oya nawe sinemera ibyo wemera ko Adam ari we wabaye impamvu.Njye nemerako byose ari gahunda y’Imana. Uku bimeze ntacyatunguye Imana. Ni izi ibyihishe n’ibigaragara. Nta kintu na kimwe kiba itabishatse.

  • Tujye dusobanukirwa uko bigenda iyo dupfuye.Bibiliya irabisobanura neza.Ibindi abantu bavuga byazanywe na Philosophers bo muli Greece batemeraga Imana dusenga.Urugero,icyo bita Roho idapfa (Immortal soul/Ame immortelle) bavuga ko ikomeza kubaho kandi igatekereza twapfuye,yahimbwe na Socrates hamwe na Platon.Zaburi 9:5 isobanura neza ko iyo dupfuye tutongera gutekereza.We are totally unconscious.Ntabwo wakitaba Imana kandi utagitekereza.Ahubwo iyo washatse Imana hakiri kare,utaribereye gusa mu gushaka iby’isi nkuko benshi bimeze,Imana izakuzura ku munsi w’imperuka.Niko bible ivuga.Ibindi ni ibinyoma byambaye ubusa.Bible ibyita “Human Philosophy” iterwa na Shitani uyobya abantu.

  • @ rwabuneza,wibeshyeho gato.Imirongo ivuga ko iyo dupfuye tutongera gutekereza ni Zaburi 146:4 na Umubwiriza 9:5.Byerekana neza ko roho idapfa kandi ikomeza gutekereza iyo twapfuye ari ikinyoma.

  • Aba bayehova rwose. Abantu biyandikiye amateka y abakurambere bayo namwe muti tukayoboka. Ese iyo bibiblia simwo yesu avuga ko yazanywe gusa nintama zazimiye za israel? Siwe wavuze ko atafata ibyo kurya byabana ( ubutumwa ku banya israel) ngo abihe imbwa (abandi batari abanya israel)? Mujye musoma mushyiramo nisesengura

  • Kigabo Imana imuhe iruhuko ridashira! Yabereye urugero abanyarwanda bo muri Kongo yuko aho agarukiye mu gihugu cye, yagikoreye neza. Bivuzeko abanyamurenge benshi bari mu Rwanda kandi bafite imyanya yo hejuru, bakwiye gukorerera igihugu batizigamye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *