Mu gutora Ingengo y’Imari Inteko izajya ireba niba kurwanya imirire mibi byaragenewe ahagije | UMUSEKE

Mu gutora Ingengo y’Imari Inteko izajya ireba niba kurwanya imirire mibi byaragenewe ahagije

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa avuga ko mu gutora ingengo y’Imari, bazajya babanza kureba niba kurwanya imirire mibi byaragenewe amafaranga ahagije kuko iki kibazo kigomba kuranduka.

Hon Donatille Mukabalisa avuga ko mu gutora Ingengo y’Imari hazajya harebwa niba ikibazo cy’imirire mibi cyaragenewe amafaranga ahagije

Yabivuze mu biganiro byahuje abagize Ihuriro ry’abagore bari mu Nteko Ishinga amategeko (FFRP) abahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana mu Rwanda (UNICEF) barebera hamwe icyakorwa mu gukomeza kurwanya ikibazo cy’imirire mibi.

Muri ibi biganiro hatangajwe ko u Rwanda rwiyemeje ko ikibazo cy’imirire mibi ikabije kizava kuri 33% kikagera kuri 19% mu myaka itanu iri imbere.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa yavuze ko Inteko kimwe n’izindi Nzego za Leta, yiyemeje kugira uruhare rugaragara muri uru rugamba rwo gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Yavuze ko kugira ngo igihugu kigere ku iterambere kifuza, kigomba kuba gifite abaturage bafite ubuzima bwiza n’ubwenge bibafasha gutanga uruhare rwabo muri urwo rugendo rukiganisha ku majyambere kandi ko abo bantu bazabaho ari uko ntabahuye n’imirire mibi n’igwingira.

Yavuze ko mu gihe cyo gutora Ingengo y’Imari, nk’Inteko Ishinga Amategeko isanzwe iyemeza, bazajya basuzuma niba kurwanya imirire mibi byarahawe ingengo y’imari ihagije ndetse ko no mu igenzura ry’ibikorwa bya Guverinoma hazajya hagenzurwa uko ikibazo cyo kurwanya imirire mibi kitabwaho.

Yagize ati “Iyi nama ni urubuga rwiza rwo kongera ubumenyi bw’Abagize Inteko Ishinga Amategeko ku bijyanye no gusesengura ingengo y’imari hitawe ku ihame ry’uburinganire n’imirire myiza.”

Yavuze ko nk’Intumwa za rubanda “Dufite inshingano nk’Abanyarwanda kandi nk’abayobozi zo guhugura no kwigisha Abanyarwanda mu Midugudu aho dutuye, dufasha mu guhindura imyumvire no kuzana impinduka, kuko hari n’aho usanga ikibazo cy’imirire mibi kidashingiye ku mikoro make ahubwo ku myumvire.”

Ubushakashatsi bwa 6 ku mibereho y’abaturage buzwi nka RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwashyizwe hanze mu cyumweru gishize, bugaragaza ko ikibazo cyo kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu (5) cyagabanutseho 5% kuko byavuye kuri 38 byariho muri 2014-2015.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ibiro bicye cyane ugereranyiye n’uburebure bwabo wagabanutseho 1% ndetse n’abafite ibiro bicye ugereranyije n’imyaka yabo na bo bagabanutseho 1% kuko muri 2015 bari 9% ubu bakaba ari 8%.

Habaye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byo gusesengura iki kibazo
Ngo iki kibazo kireba inzego zose

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • 1️⃣Icyambere bakwiye kwitaho nukugenzura uburyo budget ya nutrition commodities yaba stable nk’uko iy’imiti ihora iri stable.
    Birababaje kubona hashira amezi 6 cg arenga umuntu adafite RUTF cg CSB zo kugura acute malnutrition nyamara Shisha kibondo itajya irenza ukwezi itaje Kdi yo ihabwa abatarwaye malnutrition.

    2⃣Gushyira imbaraga mugushyiraho budget yo kwangaga abanutritionist kuri level ya HCs zose mugihugu kugirango bizamure quality ya service za nutrition zitangwa muri community no kuri HC level.

    3⃣Kuvuganira aba Nutritionist bo kubitaro by’uturere n’intara bagashyiraho budget yo kubaha undi Nutritionnist nibura service ikagira Nutritionist babiri cg 3 kuko nta quality ya service bagira igihe cyose akora muri service ari umwe
    Eg.Iyo yagiye muri supervision, training cg inama) abarwayi babura ubavura bakadindira.

    4️⃣Gushyiraho budget iri stable ya Nutrition sensitive interventions zo kurwanya stunting bikava kuri NGOs gusa kuko iyo zirangije project yazo activities zisubira inyuma.

  • Nibyo rwose, ingingo y’imari yagewe kurwanya imirire mibi nihabwe agaciro kdi ikoreshwe neza, hitabwe kukongerera ubumenyi mukurwanya imirire mibi kdi bikorwe nabantu babifitemo ubuhanga, kuko urajya kureba umuntu ushinzwe kurwanya imirire mibi nawe ubwe usange atazi imirire mibi icyaricyo, mbese adasobanukiwe ibyaribyo, nibashyireho iryoshuri abantu bige iryoshami ryokurwanya imirire mibi, bityo tugwize abahanga mumirire nafasha abaturage.

  • Mubitaro no kubigo nderabuzima harabashizwe imirire bake kuburyo ubona badahagije kugirango batange service inoze, urugero kukigo nderabuzima hakwiye umu nutritionist ushinzwe gukurikira imirire muri Community , n’undi ukurikirana service z’imirire imbere mukigo nderabuzima, naho mubitaro ho Hakenewe na bura batatu kuko umu nutritionist umwe ntibyumvikana ukuntu akurikirana abarwayi bose no mubitaro.

  • Njye numva ibitaro nibigonderabuzima byakwangaja abakozi babyigiye kdi babifitiye ubushobozi (nutritionistes)dore ko
    usanga bikorwa nabantu batabyize
    kandi bahari benshi badafite akazi ,numva byagabanya igwingira bikanatuma igihugu kigera kuntego kihaye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *