Mu imurikagurisha rya ‘Made in Rwanda’ ngo abaguzi benshi ni abanyamahanga – UMUSEKE

Mu imurikagurisha rya ‘Made in Rwanda’ ngo abaguzi benshi ni abanyamahanga

*Ibikapu bikoze muri mushipiri…Udushya turimo ni twinshi,
*Imyenda myinshi idoze mu bitenge,…

Abacuruzi bitabiriye imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Expo 2017) baravuga ko abaguzi benshi bari kubagana ari abanyamahanga.

Abari kuza kugura imyenda muri iri murikagurisha benshi ni abanyamahanga

Abari kuza kugura imyenda muri iri murikagurisha benshi ni abanyamahanga

Kuva ku wa Gatatu w’iki cyumweru i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga hatangiye iriri kumurikirwamo ibikorerwa mu Rwanda.

Tom Gasana uri kumurika imideri y’amashati y’abagabo n’amakanzu y’abagore azwi (bubu), avuga ko benshi mu bakiliya bari kuza kubagurira ari abanyamahanga.

Abitabiriye iri murikagurisha biganjemo abamukira imideri bakizamuka, bavuga ko uretse inyungu z’amafaranga biteze muri iki gikorwa bazanahakura ubumenyi.

Spéciose Mukantaganzwa uri kumurika ibikapu bikoze muri mushipiri, avuga ko ibi bikorwa bye yabitangiye vuba ariko ko yiyemeje kuza kubimurika kugira ngo ahahurire na bagenzi be abungukireho ubumenyi.

Ati «Natangiye gukora ibi bikapu muri Gashyantare uyu mwaka uretse kuba mbasha kugurisha bimwe mu bihangano byanjye ubu ndi kunguka ubundi bumenyi. »

Avuga ko asanzwe akoresha intoki ariko muri iri murikagurisha yahungukiye ubumenyi ko hari imashini yakwifashisha ku buryo yiteguye kuyigura kandi akaba yizeye ko ibikorwa bye bizarushaho kwaguka.

Jean Marie Hakizimana yaje kumurika inkweto akora mu ruhu aturutse mu Karere ka Rutsiro.

Yatangiye uyu mwuga muri 2016, akavuga ko ibikorwa bye biri kugenda bimenyekana ndetse ko yitabiriye iri murikagurisha kugira ngo arusheho kumenyekanisha ibyo akora.

Sezikeye Benjamin na Fraterine Ngiruwonsanga bombi bakora imyenda n’ibikapu byo mu bitenge. Ibintu bahuriyeho n’abandi benshi bitabiriye iri murikagurisha.

Kompanyi zikomeye z’abahanzi b’imideri nka Haute Baso, Rwanda Clothing, Cynthia Rupari, House of  Tayo, Sonia Mugabo bari bitabiriye iri murikagurisha muri 2016 ariko iry’uyu mwaka ntibaryitabiriye.

Hakizimana Jean Marie na mugenzi we baje kumurika inkweto bakora baturutse mu karere ka Rutsiro

Hakizimana Jean Marie na mugenzi we baje kumurika inkweto bakora baturutse mu karere ka Rutsiro

Hari abacuruza inkweto zizwi nka godas

Hari abacuruza inkweto zizwi nka godas

Ibikapu n'imyenda bikorwa na Sezikeye Benjamin

Ibikapu n’imyenda bikorwa na Sezikeye Benjamin

Mukantagwabira akora ibikapu muri mushipiri

Mukantagwabira akora ibikapu muri mushipiri

Ngo ubu agiye kugura imashini azajya akoresha

Ngo ubu agiye kugura imashini azajya akoresha

Ibikapu by'abagore n'abakobwa byiza

Ibikapu by’abagore n’abakobwa byiza

Hari gucuruzwa imyenda yo kwifubika idozwe mu budodo

Hari gucuruzwa imyenda yo kwifubika idozwe mu budodo

Ikanzu idozwe mu budodo yihagazeho mu biciro

Ikanzu idozwe mu budodo yihagazeho mu biciro

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock