Mu ishyaka PDC bifuza ko itegeko ry’ubutaka risobanurirwa abaturage kurushaho – UMUSEKE

Mu ishyaka PDC bifuza ko itegeko ry’ubutaka risobanurirwa abaturage kurushaho

Bamwe mu bayoboke b’Ishyaka riharanira Demokarasi  ihuza Abanyarwanda(PDC) basaba ko itegeko rigenga imikoreshereze y’ubutaka ryarushaho gusobanurirwa abaturage kugira ngo barikurikize barizi.  

Agnes Mukabaranga uyobora PDC avuga ko gusobanurirwa neza itegeko rigenga ubutaka byafasha mu gutuma rikurikizwa neza kurushaho

Inama ya PDC yateraniye i Muhanga muri week end ngo baganire banasobanukirwe kuri gahunda za Leta  mu myaka irindwi ya Manda ya Perezida Paul Kagame.

Nyuma y’uko umwe mu bakozi ba MINECOFIN abasobanuriye muri macye ibikubiye muri gahunda ya Guverinoma mu nzego zitandukanye abayoboke ba PDC bahawe umwanya batanga ibitekerezo.

Augustin Uwereyimfura yavuze ko hari Abanyarwanda  batarasobanukirwa neza n’ibikubiye mu itegeko rigenga ubutaka, imisoro yabwo n’imikoreshereze bityo asaba ko ryarushaho gusabanurwa.

Ati “Umusoro ku butaka hari bamwe batarumva neza impamvu zawo kuko batarisobanukiwe neza. Turifuza ko ryarushaho gusobanuka, umusoro ku butaka bakawumva bityo bikava mu rujijo.”

Agnes Mukabaranga ukuriye ishyaka PDC yavuze ko koko abaturage bakwiye gusobanurirwa itegeko ry’ubutaka n’ibindi bireba ubuzima bw’igihugu mu bihe biri imbere.

Yasabye abayoboke b’ishyaka ko bagomba nabo gushyiraho ingufu bagasoma amategeko bakumva niba mu by’ukuri hari ibikwiye gukosorwa bityo bakabitangaho ibitekerezo.

Ati:” Nubwo hari ibitasobanuwe neza byose ariko natwe tugomba gusoma tukareba niba hari ibyo twatangaho ibitekerezo kugira ngo bikosorwe. Tugomba kureba niba amategeko asobanura neza itandukaniro hagati y’ubutaka bwagenewe guturwaho, guhingwaho no gukorerwaho ibindi bikorwa, ndetse n’imisoro yabyo.”

Yavuze ko nk’umutwe wa politiki  bazakomeza gutanga ibitekerezo kuri biriya bibazo bityo gahunda ya Leta abaturage bakarushaho kuyimenya.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Masobona

    04/12/2017 at 11:50 am

    Iri harya riracyabaho!! Iyo mushyiraho amafoto y’iyo nama tukareba abayoboke baryo uko bangana ra! Muri RDC bene aya mashyaka bayita partis alimentaires. Niba ntacyo munenga gahunda za RPF, mwazinjiye mu cyama ku mugaragaro mukareka kujya mubeshya abanyarwanda.

  2. Rebero

    04/12/2017 at 1:44 pm

    nanjye nti ubwo iryo shyaka riba rishaka gusetsa imikara cg nukubura ibyo batangariza abanyarwanda.

  3. Kizigenza.

    04/12/2017 at 5:47 pm

    Ariko namwe muba mushaka gusebanya ku bwende. Murabona uriya mudamu atibereye iwe mu rugo? Ubwo abanyamuryango b’ishyaka rye ni abo mumuryango we bari munzu barimo kwisana ku misoro yacu twaruhiye.

    • Ngaruye

      04/12/2017 at 8:28 pm

      Araberewe ndakurahiye. Ariko ye?????

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock