Mu isoko rya Kibungo intera ya metero ntiyubahirizwa nubwo bambaye udupfukamunwa - UMUSEKE
  • 01/06/2020 3:28 00

Mu isoko rya Kibungo intera ya metero ntiyubahirizwa nubwo bambaye udupfukamunwa

Buri wa gatandatu isoko rya Kibungo ari na ryo rikuru ry’Akarere ka Ngoma riba ryaremye, mu bice bitandukanye Umuseke wabashije gusura hari abaturage batitaye ku ibwiriza ryo guhana intera hagati y’umuntu n’undi mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Mu isoko rya Kibungo bamwe ntibubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi

Abaganiriye n’Umuseke bavuga ko ibi bibateye impungenge zo kuba bakwandura iki cyorezo kuko bo basobanukiwe impamvu guhana intera ari ingenzi.

Dusabe Dieudonne ati “Kwambara agapfukamunwa biri kubahirizwa ariko guhana intera byo biracyagoranye ku buryo umuntu ufite Coronavirus ashobora kuyanduza undi.”

Uwitwa Tuyishime Michael ati “Ya ntera ya metero ntiri kubahirizwa ndetse hari n’abari kwambara udupfukamunwa nabi ku buryo bishobora guteza ibibazo byo kwanduzanya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Ubukungu, Mapambano Cyriaque Nyiridandi yabwiye Umuseke ko bashyizeho amatsinda agamije kugenzura uko amabwiriza yubahirizwa.

Ati “Twashyizeho amatsinda afatanya n’inzego z’ibanze kuva ku isibo agamije kurushaho gukangurira abaturage kwirinda iki cyorezo.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko abantu batari kwambara udupfukamunwa bari gushyirwa ahabugenewe kugira ngo baganirizwe.

Mu myanzuro y’Inama y’Abaministre yateranye ku ya 30 Mata 2020, harimo ko amasoko arema ariko buri wese akaryinjiramo yambaye agapfukamunwa, ndetse akubahiriza amabwiriza arimo no guhana intera nibura ya metero imwe mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa Coronavirus.

Kwinjira mu isoko babanza gukaraba ndetse DASSO aba areba utabikora
Ni ingenzi kwambara agapfukamunwa ariko ukibuka ko kwegerana n’undi na byo byagushyira mu kaga ukaba wakwandura
Isoko rya Kibungo ni ryo rikuru mu Karere ka Ngoma

UWIZEYE Camarade
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *