Mu mafoto: Ibyaranze umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Mu mafoto: Ibyaranze umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Ni irushanwa riba ku munsi wo Kwibohora, ikipe ya Rayon Sports yatsinze APR FC bigoranye 1-0 mu mukino wari ukomeye, urimo amahane n’ishyaka.

Igikombe Rayon Sports yatwaye

Igikombe Rayon Sports yatwaye

Abatoza ba APR FC, Nizar Khanfir na Rubona Emmanuel bagera ku kibuga

Abatoza ba APR FC, Nizar Khanfir na Rubona Emmanuel bagera ku kibuga

Mbere y'umukino barasuhuzanya

Mbere y’umukino barasuhuzanya

Bayisenge wari ufite amahane yavanywe mu kibuga kare aho yari mu ntambara na Savio

Bayisenge wari ufite amahane yavanywe mu kibuga kare aho yari mu ntambara na Savio

Savio wa Rayon Sports arwanira umupira n'umukinnyi wa APR FC

Savio wa Rayon Sports arwanira umupira n’umukinnyi wa APR FC

Karekezi Olivier na we yari yaje kureba Classico yahoze akina

Karekezi Olivier na we yari yaje kureba uyu mukino ukomeye yahoze akina

Ikipe yishakira abafana Rayon Sports yabengutswe na benshi mu Banyaburayi bari kuri Stade Amahoro barafana

Ikipe yishakira abafana Rayon Sports yabengutswe na benshi mu banyamahanga bari kuri Stade Amahoro bafana

Abayobozi ba Rayon sports, Gacinya Dennis, Haji Mudaheranwa, na Kimenyi Vedaste bareba uko abasore babo bitwara

Abayobozi ba Rayon sports, Gacinya Dennis, Haji Mudaheranwa, na Kimenyi Vedaste bareba uko abasore babo bitwara

Ingeri zose zishimiye uyu mukino

Ingeri zose zishimiye uyu mukino

 

Intambara ya Diarra n’abakinnyi ba APR FC

Uko Diarra yazonze abakinnyi ba APR FC na we yari yazonzwe

Uko Diarra yazonze abakinnyi ba APR FC na we yari yazonzwe

Diarra mu ntambara n'abakinnyi babiri ba APR FC

Diarra mu ntambara n’abakinnyi babiri ba APR FC

Diarra yari yafoye ingumi ngo arwane n'umukinnyi wa APR FC

Diarra yari yafoye ingumi ngo arwane n’umukinnyi wa APR FC

Barakigakiga Diarra ngo acururuke kuko yari afite amahane menshi

Barakigakiga Diarra ngo acururuke kuko yari afite amahane menshi

Umukino utaryoheye ijisho mu kibuga ariko wuzuyemo amahane

Umukino utaryoheye ijisho mu kibuga ariko wuzuyemo amahane

 

Umunyezamu Olivier Kwizera ari mu bihe byiza

Mu kirere nk'inyoni Kwizera arakiranya umupira utewe na bagenzi be yanga ko ujya muri corner

Mu kirere nk’inyoni Kwizera arakiranya umupira utewe na bagenzi be yanga ko ujya muri corner

Muri rusange Kwizera Olivier yakinnye neza

Muri rusange Kwizera Olivier yakinnye neza

Kwizera yasohotse nabi Diarra amutanga umupira

Kwizera yasohotse nabi Diarra amutanga umupira

Umupira watangiye Rayon Sports isatira cyane

Umupira watangiye Rayon Sports isatira cyane

Umutoza w'Amavubi Johnny Makinstry yaje kuri uyu mukino

Umutoza w’Amavubi Johnny Makinstry yaje kuri uyu mukino

 

Uko igitego cyabonetse:

Kwizera Pierro ateye urutambi mu izamu umuzamu Kwizera arawuruka

Kwizera Pierro ateye urutambi mu izamu umuzamu Kwizera arawuruka

Umupira uremereye uramucika

Umupira uremereye uramucika

Kwizera Olivier arwana no gukurikira umupira ngo awutange Diarra ariko ntibyashoboka 'Bigango' amurusha intambwe

Kwizera Olivier arwana no gukurikira umupira ngo awutange Diarra ariko ntibyashoboka ‘Bigango’ amurusha intambwe

Ismaila Diarra ni we wasonze mu izamu umupira wari utewe na Pierro Kwizera

Ismaila Diarra ni we wasonze mu izamu umupira wari utewe na Pierro Kwizera

Ku munota wa nyuma kiba kiranyoye

Ku munota wa nyuma kiba kiranyoye

Igitego cya Ismaila Diarra gihesheje Rayon sports igikombe cy'Amahoro

Igitego cya Ismaila Diarra gihesheje Rayon sports igikombe cy’Amahoro

Abakinnyi ba Gikundiro bishimye cyane

Abakinnyi ba Gikundiro bishimye cyane

Abakinnyi ba APR FC byababaje cyane

Abakinnyi ba APR FC byababaje cyane

Umukinnyi wa APR FC ntiyaguwe neza n'igitego cyo ku munota wa nyuma yacitse intege araryama

Umukinnyi wa APR FC ntiyaguwe neza n’igitego cyo ku munota wa nyuma yacitse intege araryama

Nyuma y'umukino Bakame yuriye izamu kubera ibyishimo

Nyuma y’umukino Bakame yuriye izamu kubera ibyishimo

Rwarutabura ashimira Imana mu bimenyetso by'umusaraba bitagira ingano

Rwarutabura ashimira Imana mu bimenyetso by’umusaraba bitagira ingano

Nyuma y'umukino Yannick arasa n'uwitangiriye itama bigaragaza kwakira gutsindwa

Nyuma y’umukino Yannick arasa n’uwitangiriye itama bigaragaza kwakira gutsindwa

Football si intambara nyuma y'umukino abakinnyi bafashe ifoto y'ubwiyunge

Football si intambara nyuma y’umukino abakinnyi bafashe ifoto y’ubwiyunge

Ku rundi ruhande ibyishimo muri Rayon Sport byari byinshi

Ku rundi ruhande ibyishimo muri Rayon Sport byari byinshi

Umutoza Masudi Djuma mu birere bati 'tuzahora twumva inama zawe'

Umutoza Masudi Djuma mu birere bati ‘tuzahora twumva inama zawe’

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana babaabye hafi

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana babaabye hafi

AS Kigali na yo yambitswe imidali nyuma yo gustinda Espoir FC

AS Kigali na yo yambitswe imidali nyuma yo gustinda Espoir FC

Maj Gen Jacques Musemakweli Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka akaba na Perezida wa APR FC atanga imidali

Maj Gen Jacques Musemakweli Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba na Perezida wa APR FC atanga imidali

Perezida wa Rayon Sports Denis Gacinya na Kizigenza Bakame Eric bishimira igikombe

Perezida wa Rayon Sports Denis Gacinya na Kizigenza Bakame Eric bishimira igikombe

Ubwatsi bwa Stade Amahoro busigaye buhora butoshye

Ubwatsi bwa Stade Amahoro busigaye buhora butoshye

Umukino wa APR FC na Rayon Sports uhuruza imbaga

Umukino wa APR FC na Rayon Sports uhuruza imbaga

Amafoto/MUGUNGA Evode/UMUSEKE

UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. Irakoze

    July 5, 2016 at 3:05 am

    Ngo “abanyaburayi bari ku kibuga” mubwiwe niki ko ari abanyaburayi?mwababajije?sinon,bashobora kuba ari abanyafrica,Australia cg Amerika.umuzungu wese si umunyaburayi😂😂😂

  2. Byumvuhore

    July 5, 2016 at 3:12 am

    Umutoza w’ibiguruka ngo rayon ntiyari ayizi ati igikombe ni icyacu…..Abanyamakuru batubwire ibyo yatangaje nyuma yumukino. Erega na Shampiyona ntiyari iyabo nuko bazanyemo kata zabasifuzi nibirarane byimikino. Mwambwira KABAREBE YARI HEHE?

  3. aba...

    July 5, 2016 at 5:30 am

    rayon rwose yabikoreye ,yarigikwiye big up

  4. Claude

    July 5, 2016 at 7:45 am

    Ifoto ya Manzi na Usengimana Faustin wari kuri ntebe y’abasimbura ifite icyo ivuze.

  5. rukabu

    July 5, 2016 at 4:12 pm

    APR FC IRARWAYE PE. ABATOZA BARI KU RWEGO RWO HASI. BYARAGARAGA KABISA AHO ABATOZA BARI BAFITE PANIQUE .BANANIRWA KU GERA UMUKINO KUGEZA NO MU BAKILNYI PANIQUE. DUKENEYE ABATOZA BO KU RWEGO RURI HEJURU NAHO UBUNDI TUZAHORA MU MARIRA.MURAKOZE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

%d bloggers like this: