Mu mafoto: Icyo miliyari 2,5Frw zishobora gukora mu iterambere ry'u Rwanda | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 6:14 52

Mu mafoto: Icyo miliyari 2,5Frw zishobora gukora mu iterambere ry’u Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu ni isabukuru yo Kwibohora ku Nshuro ya 26, hirya no hino hagiye hatahwa ibikorwa remezo byagezweho, no mu Karere ka Kicukiro batashye ishuri rigezweho GS. Karembure, ryatanzweho miliyari 2.5Frw. Aya mafaranga arangana n’ayo Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Caleb RWAMUGANZA na bagenzi be 5, aya bivugwa ko yanyerejwe ubwo hagurwaga inzu ya Leta iri Kacyiru.

Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 2000

Mu rwego rwo kwitegura neza kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye,  ibirori bikazabera i Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020 ku rwego rw’igihugu.

Kuri uyu wa Gatanu abaturage ba Kicukiro batashye ku mugaragaro bimwe mu bikorwa by’amajyambere bagezeho birimo ishuri ry’icyitegererezo rya G.S Karembure.

Iri shuri ryuzuye ritwaye Miliyari 2,5Frw nk’uko byatangajwe n’abayobozi baritashye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, Umuyobozi w’inkeragutabara mu Mujyi wa Kigali, Col. Alexis Kayumba, n’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro batashye ririya shuri ku mugaragaro.

Iri shuri rifite ibyumba 36 rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 2 160.

Ni ishuri rifite ibyangombwa byose birimo ibibuga by’imikino itandukanye, isomero, Laboratwari 2 z’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima, n’ibyumba 2 by’ikoranabuhanga (smart classrooms) bifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi no kwiyungura ubumenyi butandukanye.

Mu butumwa bwatanzwe muri iki gikorwa, bwibanze ku gusaba ababyeyi n’abarezi gufata neza iri shuri no kuribyaza umusaruro kugira ngo intego ryitezweho izagerweho nta nkomyi.

Basabwe kandi gukomeza kugira uruhare mu iterambere ryabo no gusigasira ibyagezweho.

Uyu musanzu wo kurinda, gusigasira ibyagezweho usabwa abaturage, ni n’ubutumwa bwibutswa abayobozi bakuru bacunga imari ya Leta, bagasabwa  kutayisesagura cyangwa ngo bayishyire mu mutungo wabo bwite.

Perezida Paul Kagame mu mwiherero w’abayobozi uheruka kuba muri Gashyantare 2020, yagize ati “….uko buri wese hano yakwipfusha ubusa akagenda akikorera ibyo yishakira, bimureba ku giti ke, ibyo rwose nta we uzansanga naje kubaza umuntu ibimureba ku giti ke, ibyawe wihariye simbijyamo, ntabwo nza kubaza ibyabaye mu rugo rwawe, uko wifata, uwo ubana na we, uwo ukunda, uwo wanga. Ibyo birakureba nta we njya mbibaza na rimwe. Ariko ibintu bijyanye n’igihugu, ibintu bijyanye n’abaturage b’iki gihugu ibyo byo ndabibizeza turabipfa, nta kabuza….”

Ririya shuri rizafasha u Rwanda n’Abanyarwanda gutera imbere.

Urubanza twavuze mu nkuru rwa Caleb Rwakunda n’abo bareganwa twerekana ubwinshi bw’amafaranga avugwa muri iriya dosiye, kuri uyu wa Gatanu rwaburanywe mu bujurire, abaregwa bajuririra ikemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe taliki 23 Kamena 2020, rwanzura ko bakurikiranwa bafunzwe.

Aba bagifatwa nk’abere imbere y’Inkiko, bajuririye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, urubanza rwabo ruzakomeza ku wa Kane w’Icyumweru gitaha.

Umuyobozi Mukuru w’ishami rikurikirana ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu mu bushinjacyaha bw’u Rwanda, Jean Marie Vianney Nyirurugo, aherutse kubwira Umuseke ko abahamwe n’ibyaha mu buryo bwa burundu, bazagarura mu isanduku ya Leta agera kuri miliyari 4,7Frw n’ihazabu y’indishyi ya miliyari 2.6Frw, ni amafaranga akubye hafi gatatu ayakoreshejwe mu kubaka ririya shuri.

Abayobozi batashye iri shuri bari barangajwe imbere n’uw’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa
Imbere muri ririya shuri harimo ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga
Abana bazaryigamo bazaba bafite laboratoire zigezweho
Hari ibibuga by’imikino na stade nto abana bazakiniramo bakanareberamo imikino itandukanye. Iki ni ikibuga cya Volley
Iki kigo gifite ahantu hanini ho gushyira imodoka z’abakozi cyangwa abaje gusura ikigo
Iyo amatara yaka ubona wagira ngo ni Hoteli
Iyo imari y’igihugu ikoreshejwe neza igirira akamaro abari ho ubu n’abazaza
Ingengo y’imari yubatse iri shuri irenda kungana n’amafaranga abayobozi bamwe bajya bigabagabanya…

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Nsomye iyi nkuru yo gutaha iri shuri rya Karembure nyuma yo gusoma iy’ishuri rya Padri Gakirage i Karangazi.
    1)Iyaba na Padri Gakirage yazaduhaga budjet ishuri rye ryatwaye!
    2) Ni koko igihugu cyacu nk’uko Padri Gakirage abivuga gikeneye aba dogiteri, abanjenyeri, abarishitegiti, abahanga muri siyansi, …..
    Rwose urabona ko izi nyubako za Karembure zitandukanye kure n’iza Karangazi iyo hafi y’ishyamba! Nyamara ndemeza ko ikinyuranyo cy’amafranga yazitanzweho ari kinini cyane! Inyubako nyinshi za leta usanga zikojonjoye, zidakomeye, zitagaragaza ko zubatswe mu 2020 nyamara zatwaye agashyitse!
    3) Urugaga rw’abanjenyeri rwose ndarugaya! N’inybako nyinshi ari izubakirwa abantu ku giti cyabo n’iza leta ugera mu yindi migi ukabona ko arishitegitire yacu iciriritse! Injenyeri arishitegiti ukora inyubako ntasigeho izina burya aba ameze nk’umucuruzi wa rumbiya cg sekeni!
    4) Guverinoma nikomeze ishyiremo ingufu. Igiceri cyose kibarwe. Maze twibohore by’ukuri tuboha abashaka kwibohorera mu bifitiye inyungu abaturage. Niba ari miliyari 2,5 nizibe miliyari 2,5.
    5) Urwego rw’uburezi nirwikubite agashyi ruzane guhanga udushya, ireme mu burezi n’ireme mu byo abasohoka batanga byubakiye cyane ku bunyangamugayo n’ubunyamwuga.

    Mugire amahoro.
    Umunsi mwiza wo Kwibohora Banyarwanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *