Mu mahame remezo 6 y’u Rwanda iry’uburinganire niryo rikiri hasi – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga

Mu mahame remezo 6 y’u Rwanda iry’uburinganire niryo rikiri hasi

Mu rugendo itsinda ry’abasenateri ryakoreye mu ishuri rikuru rigamije kwigisha no guteza imbere amategeko(Institute of Legal Practice and Development) kuri uyu wa mbere Senateri Tito Rutaremara yatangaje ko mu mahame atandatu igihugu kigenderaho, iry’uburinganire ariryo rikiri inyuma.

Ba Senateri Tito Rutaremara,Jeanne D'Arc MUKAKALISA,Abayobozi n'abarimu muri ILPD.

Ba Senateri Tito Rutaremara,Jeanne D’Arc MUKAKALISA,Abayobozi n’abarimu muri ILPD 

Uru rugendo rugamije kwibutsa inzego zitandukanye amahame remezo agenga Politiki y’igihugu, kuko ngo amategeko yose  u Rwanda rugenderaho ruyakomora ku mahame remezo.

Senateri Tito Rutaremara uyoboye iri tsinda ry’abasenateri, avuga ko  amahame remezo uko ari atandatu, usanga hari bamwe mu bayobozi ndetse n’abaturage batarayamenya neza ahubwo ngo bakayitiranya n’andi mategeko igihugu kigenderaho.

Muri ayo atandatu  ihame remezo ry’uburinganire ngo ni ryo rikiri inyuma kuko usanga imirimo myinshi yo mu rugo iharirwa abagore, mu gihe abagabo bo baba bicanye mu ruganiriro (Salon) bareba Televiziyo, bakuyemo inkweto amaguru ari hejuru y’ameza bagatota abagore ko batindanye ibiryo.

Ati “Leta yashyizeho umurongo ngenderwaho w’uburinganire  hagati y’abagabo n’abagore ku buryo 30% byubahirizwa, ariko mu ngo haracyari ikibazo cyo kutumva neza uburinganire.”

Uretse bamwe mu bashakanye batari bumva uburinganire icyo aricyo ngo hari n’inzego zimwe za Leta usanga abagore bataratinyuka kujyamo.

Senateri Rutaremara ati “Nubwo nta mibare ifatika dufite ariko twakoze igenzura dusanga mu bakuru b’imidugudu, abayobozi bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu turere, abarimu muri za Kaminuza  umubare w’abagore uri hasi.”

Consolatrice Uwimpuhwe Umukozi w’agateganyo mu biro by’umuyobozi wungirije muri ILPD, avuga ko mu mijyi ariho hari umubare munini w’abatarasobanukirwa n’ihame ry’uburinganire kuko ngo abagore bakubitwa bagatinya kubivuga banga ko abantu babaseka kubera ko ngo aribo bakunze kuryigisha abaturage.

Gusa akavuga ko  hari n’imyanya abagore ubwabo batinya kujyamo bavuga ko igomba gukorwa n’abagabo cyane cyane irebana n’ubukungu.

Aimable Havugiyaremye umuyobozi w’ishuri rikuru rya ILPD  avuga ko kuri iri shuri abarimu baho 40% ari abagore kandi ko bari no mu myanya itandukanye y’inzego z’ubutabera; abunganizi mu nkiko, ubushinjacyaha n’ubucamanza.

Havugiyaremye avuga kandi ko kuri iri shuri hari amasomo abiri bigisha afitanye isano n’amahame remezo kuko ngo irirebana n’imyandikire y’amategeko  icyambere cyitabwaho ari amahame remezo igihugu kigenderaho.

Amahame remezo atandatu Inteko Ishingamategeko umutwe wa Sena  wifuza gusobanurira inzego za Leta n’iz’igenga  ni;

Ihame ryo gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize
Ihame rya Leta igendera ku mategeko,
Ihame rya demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya Politiki binyuranye,
Ihame ry’uburinganire  bw’Abanyarwanda  bose n’ubw’abagore n’abagabo,
Ihame ryo kubaka Leta iharanira  imibereho myiza y’abaturage,
N’ihame ryo gushaka  umuti w’ibibazo binyuze mu nzira z’ibiganiro.

Umuyobozi wa ILPD Aimable Havugiyaremye, Senateri Tito Rutaremara (hagati), na Hon Mukakalisa Jeanne d'Arc.

Umuyobozi wa ILPD Aimable Havugiyaremye, Senateri Tito Rutaremara (hagati), na Hon Mukakalisa Jeanne d’Arc.

Bamwe mu barimu n'abakozi ba ILPD baje kuganira n'abasenateri babasuye

Bamwe mu barimu n’abakozi ba ILPD baje kuganira n’abasenateri babasuye

Umuyobozi wa ILPD avuga ko muri iri shuri 40% by'abarimu baryo ari abagore

Umuyobozi wa ILPD avuga ko muri iri shuri 40% by’abarimu baryo ari abagore

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Nyanza

3 Comments

  1. Makabuza

    May 16, 2017 at 8:17 am

    Mu mahame remezo 6 y’u Rwanda uko ari atandatu njye mbona rwose iry’uburinganire nta kibazo riteye ndetse ahubwo mbona ariryo riri hejuru y’ayandi. Ubusesenguzi Tito Rutaremara yakoze agasanga ariryo riri hasi sinzi uko yabigenje, ashobora kuba yaribeshye.

    Njye ku bwanjye mbona ihame rikiri hasi cyane hano mu Rwanda ari “Ihame rya demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya Politiki binyuranye”. Iyo urebye neza rwose usanga iryo hame risa naho riri mu byo Leta yari ikwiye guhagurukira, kuko hano mu Rwanda ntabwo ushobora gutinyuka kuvuga igitekerezo cyawe kinyuranye n’icya Leta iriho ngo ugire amahoro. Demokarasi ishingiye ku bitekereo bya Politiki binyuranye iri hasi cya

    • simba

      May 16, 2017 at 9:48 am

      nibyo kabisa

  2. Bandora Charles

    May 16, 2017 at 1:09 pm

    Nonese ko hai inzego abagore batagaragaramo, n´amakosa yabo? ahubwo nimwibaze
    impamvu nyakuri ko arimwe mufite imyanya y´akazi, n´abayobozi bandi batandukanye,
    ubwo mubishyatse nuyu munsi mwabasenateri,umubare hose waringanira,nimubahe umurimo
    aho mubona har icyuho.
    Ibi mbivuga kubera ko ahari umugore ntabwo byoroha no kuhatanga Rushwa,byongeye umusaruro wakwigaragaza kandi ibya Rubanda bikanacungwa neza.
    Ibi turabibona hanze aho nko mubudagi aho abagore ari benshi muri za Services za
    Leta,yewe nomubikorera usanga benshi barangura imirimo yabo muri za Bureaux.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock