Mu marira y’akababaro, Abatanzaniya basezeye ‘Mchapakazi’ Perezida John Pombe Magufuli | UMUSEKE

Mu marira y’akababaro, Abatanzaniya basezeye ‘Mchapakazi’ Perezida John Pombe Magufuli

Yakunze kuvuga ko Igihe cye nikigera azagenda kandi akabasigira urukumbuzi, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Weurwe 2021, imihanda y’i Dodoma yari yuzuye abaturage bafite indabo, abafite ibitenge babirambitse mu muhanda ngo imodoka zitwaye umubiri wa Perezida Magufuli inyureho, induru n’amarira basezeye Perezida wabo.

Perezida John Magufuli yari akunzwe cyane n’abatuye Tanzania kubera imirimo ye yo kubaka igihugu

Imodoka zitwaye umurambo we, zazengurutse ibice bitandukanye by’Umujyi wa Dodoma, benshi barira, abandi bavuga amagombo yo gusezera. “Magufuli Kwaheri Baba…”

Imihango yo kumusezera yabereye Dodoma, Umurwa Mukuru wa Politiki,  Perezida yaharaniye ko ugirwa Umurwa Mukuru kuko byari mu mpapuro abamubanjirije ntibabikora.

Indirimbo z’agahinda, amagambo y’akababaro, amarira mu maso ya benshi, induru byumvikanaga mu mbaga y’abaturage baherekezaga imodoka zitwaye umurambo wa Perezida Magufuli. Baririmba Magufuli jeshi…

Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagiye gufata mu mugongo Abaturage ba Tanzania na Perezida wabo mushya, Mme Samia Suluhu ndetse n’umuryango yasize ukuriwe na Mme Janeth Magufuli.

Ba Perezida 10 bageze Dodoma, muri bo Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe n’abandi, ndetse u Rwanda rwohereje Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard kwifatanya n’inshuti gushyingura “Umuvandimwe n’inshuti ya Perezida Paul Kagame” nk’uko aherutse kumwita gutyo mu butumwa yageneye Tanzania n’umuryango wa nyakwigendera Magufuli.

Nyuma yo gutambagizwa Umujyi wa Dodoma, umubiri wa Perezida John Pombe Magufuli wajyanywe muri Stade y’Igihugu muri uriya Mujyi, niho indi mihango irimo isengesho ry’Abanyamadini n’amagambo y’Abakuru b’Ibihugu byakomereje.

Perezida wa Congo Kinshasa, Félix Tshisekedi yavuze ko Pombe Magufuli atababaje Abatanzania gusa ko ahubwo Africa yose iri mu gahinda.

Yavuze ko Perezida Magufuli yaharaniye ko ubukungu bwa Tanzania na Africa biba iby’Abanyafurika.

Mu bandi bavuze amagambo harimo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, uwa Africa y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Malawi, Ibirwa bya Comoros, Zambia, Zimbabwe n’abandi.

Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo yavuze ko kubera ubucuti yari afitanye na Perezida Magufuli na Tanzania, igihugu cye cyemeje ko ururimi rw’Igiswahili rwigishwa mu mashuri yose.

Mu bandi Banyacyubahiro barimo Perezida wa Mozambique, n’abandi bahagarariye ibihugu byabo muri uyu muhango.

Inkuru mbi y’urupfu rwa Perezida Pombe Magufuli yamenyekanye tariki 17 Werurwe 2021, Leta ya Tanzania ivuga ko yazize indwara y’umutima yari amaranye igihe, gusa hari hashize iminsi bivugwa ko yanduye Covid-19.

Nyuma yo gusezerwaho i Dodoma, umurambo wa Magufuli uzajyanwa gusezerwaho muri Zanzibar, na Mwanza mbere yo gusezerwaho bwa nyuma no gushyingurwa aho akomoka Chato mu Majyaruguru ya Tanzania

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abaturage bari benshi baherekeje imodoka zitwaye umubiri wa Perezida Magufuli

AMAFOTO@Mpekuzi

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Urugendo rwe muri rusange arusoje neza,ariko ndibariza Umuturanyi upfuye kuki twoherezayo abaja,habure n’umunsi numwe koko perezida wacu atabara abaturanyi?

    • Niyigendere.Natwe tuzamukurikira ejo.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu by’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Mbere y’uwo munsi,ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu aba ameze nk’usinziriye mu kuzimu.Roho idapfa kandi itekereza yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

      • Ariko Mazina n’andi mazina wiyita, ibi bintu wirirwa ubishyira ku mbuga zoseeeee, wowe ubona bitarambiranye? Ubonye izina ryawe ahita amenya ibyo uri buvuge ntiyirirwe asoma. Jya utanga n’ibindi bitekerezo niba ntabyo si ngombwa ko wandika wicecekere.
        Rais Magufuri Imana imuhe ihumure rihoraho. Yaharaniye impinduka ziteza imbere igihugu cye, ntacyo yatinye, ntiyashyize imbere imbere inyungu ze. Ni umugabo pe!

    • Nabonye aricyo mwakundiraga Nyakwigendera Magufuli kuko atajyaga asohoka igihuga kabone nigihe umuhungu we Nkuruziza yapfaga ataragiyeyo nawe yohere abo wita abaja. so why you shouting.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *