Mu masaha y'igicamunsi intumwa za Uganda zigeze mu Rwanda mu biganiro - UMUSEKE
  • 09/04/2020 11:27 19

Mu masaha y’igicamunsi intumwa za Uganda zigeze mu Rwanda mu biganiro

Ni ibiganiro bya gatatu bihuza komisiyo ihuriweho yashyizweho n’Abakuru b’Ibihugu bya Uganda n’u Rwanda kugira ngo twigire hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yavuye mu biganiro byabahuje i Luanda bijyanye no gusubiza ibintu mu buryo ku mubano w’ibihugu byombi.

Intuma za Uganda zimaz ekugera ahabera ibiganiro bihise bitangira

Inama benshi bibwiraga ko iba mu gitondo, intumwa za Uganda zigeze ku Biro bya Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu masaha ya saa munani z’amanywa, ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

Bakimara kuhagera, bakoranye mu biganza n’abo ku ruhande rw’u Rwanda bayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, bahita binjira mu cyumba ibiganiro biberamo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa avuga ko igihugu ke kigihagaze mu murongo wo kwifuza gukemura ibibazo

Avuga ko ibiganiro by’uyu munsi bije bikurikira ibindi bibiri byahuje izi Komisiyo yizeye ko biza kugera ku ntego.

 

Ibyo u Rwanda rusaba:

*Min Nduhungirehe yagarutse ku mazina y’abo muri RNC, RUD Urunana bakingiwe ikibaba na Uganda

*Min Nduhungirehe yizeye ko iyi nama itanga umurongo wo gukemura ibibazo kandi igasasira izabera ku mupaka wa Gatuna ihuje Abakuru b’Ibihugu.

Yizeye ko iyi nama iza kuba ngufi kuko izabanje zavugiwemo byinshi u Rwanda rukagaragaza ibyo rwifuza kuri Uganda.

Yavuze ko u Rwanda rukifuza ko Uganda irekura Abanyarwanda bafungiyeyo, ikareka gutera inkunga abahungabanya umutekano warwo, no kubaha uburenganzira bw’abanyamahanga babayo.

Yagarutse ku mazina y’abo muri RNC barimo Charlotte Mukankusi wigeze kujyayo akakirwa ari mu bikorwa bya RNC.

N’uwitwa Capt. Nshimiye ukingiwe ikibaba na Mateke, asaba ko Abayobozi bakingira ikibaba abo muri RNC Uganda yabibaryoza.

Umunyamakuru w’Umuseke ari ahabera ibiganiro arakomeza gukurikirana iyi nkuru……

Martin NIYONKURU 
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Aya mafoto ni mabi rwose!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *