Mu minsi 40 ishize bimwe mu bigo by'ubucuruzi bivuga ko byahombye za miliyoni - UMUSEKE
  • 07/06/2020 12:43 16

Mu minsi 40 ishize bimwe mu bigo by’ubucuruzi bivuga ko byahombye za miliyoni

*Perezida Kagame asanga hakenewe nibura miliyari imwe y’amadolari ngo u Rwanda rufashe ubukungu

Ibigo bitandukanye by’Ubucuruzi bivuga ko Coronavirus yabiteje igihombo kibarirwa muri za miliyoni kubera iminsi isaga 40 igihugu cyamaze imirimo hafi ya yose ifunze, uruganda rwa Manumetal rwahombye abarirwa hagati ya miliyoni 60 na miliyoni 100Frw, ngo bizasaba nibura amezi atandatu ngo rusubire mu murongo. Abakora muri Banki na bo bavuga ko Coronavirus yabagizeho ingaruka.

BAYIGAMBA Jean Louis uyobora Manumetal

BAYIGAMBA Jean Louis uyobora Manumental yemeza ko ikemezo Leta yafashe cyo kongera gufungura imirimo imwe n’imwe hakubahirizwa amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima arimo kwambara agapfukamunwa usohotse iwawe, gusiga metero hagati y’umuntu n’undi n’isuku y’ibiganza, ndetse no kujya kwa muganga ku ugaragaza ibimenyetso by’icyorezo, ngo ni icya kibyeyi.

Yabwiye Umuseke ko ingamba zo gufunga imirimo zitarashyirwaho uruganda rwabo rwari rufite ‘Commande’ nyinshi z’abantu bakoresheje ibintu bitandukanye, n’abandi bifuzaga gukoresha ibikoresho bitandukanye, abo bose haje Coronavirus ibyo bakoresheje byahagaze gukorwa.

Bayigamba avuga ko iminsi yose yaje guhabwa ‘izina rya Guma mu rugo” yabateje igihombo kitari hasi ya miliyoni 60Frw ndetse zishobora kugera kuri miliyoni 100Frw.

Ati “Tugiye gukora cyane ku buryo ntagihindutse nko mu mezi atandatu uruganda rwaba rwongeye gusubira ku murongo rwahozeho.”

NSENGIYUMA Assuman nyiri Salon de Coiffure yitwa La Preference ikorera mu Mujyi wa Kigali ikaba imaze hafi imyaka 30 ikora, na we yavuze ko gukomorera imirimo imwe n’imwe ari ikintu kiza Leta yakoze.

Ati “Ntakubeshye ubuzima bwari butangiye gukomera.”

Yavuze ko agiye kugabanya abakozi afite kugira ngo hakomeze kubahirizwa amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo gusiga metero hagati y’umuntu n’undi. Mu bakozi 14 yakoreshaga mbere ya COVID-19 ngo arasigarana 8 bazajya bakora basimburana.

NSENGIYUMVA Assuman yavuze ko iminsi amaze adakora yagize igihombo kitari munsi ya miliyoni (Frw 1.000.000). Ingamba zo gukumira ikwirakwira coronavirus zirimo kuguma mu rugo zafashwe Nsengiyumva amaze iminsi mike yishyuye inzu ubukode bw’amezi atandatu.

 

Abo muri Banki na bo babonaga ko Coronavirus izabateza ibihombo

Igihe hari hashize iminsi itari myinshi hafashwe ikemezo cyo guhagarika imirimo imwe n’imwe, Denis NDAYAMBAJE uyobora ishami rya Cogebank mu Mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko Coronavirus imaze igihe kirekire byazagira ingaruka zikomeye ku bukungu.

Icyo gihe twasuye Cogebank tureba uko Guma mu rugo yubahirizwa, abantu binjira muri Banki bari bake ku buryo bugaragara, twasanze hakora guichet imwe izindi zarafunzwe.

Denis NDAYAMBAJE yabwiye Umuseke, ko kuva amabwiriza adasanzwe asaba abaturage kuguma mu ngo yashyirwaho abakiliya bagabanutse. (Ubu twandika iyi nkuru Bank zongeye gukora uko bisanzwe).

Mu gihe cya Guma mu rugo Cogebank yafashaga abakiliya babo yifashishije ikoranabuhanga.

Icyo gihe (mu mwera za Werurwe) Denis NDAYAMBAJE yavuze ko icyorezo cya Coronavirus nigikomeza gishobora kuzahungabanya ubukungu bw’u Rwanda.

Ati “Twatangiye kwakira amabaruwa y’abakiriya bacu badusaba ko batakwishyura inguzanyo twari twarabahaye mu gihe batari gukora kubera COVID-19, birumvikana ko Bank zizagira igihombo ku buryo bukomeye. Iyo umuntu amaze iminsi adakora birumvikana ko agira igihombo kandi na Bank igira igihombo kuko iba yaramuhaye ayo mafranga ngo ayakoreshe.”

Denis NDAYAMBAJE yabonaga na mbere ko Covid-19 nimara igihe izahombya cyane ibigo by’ubucuruzi

 

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukeneye miliyari y’amadolari

Tariki 27 Mata 2020, Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyamakuru ko igihugu kizareba uko gihangana n’ingaruka za Coronavirus ku buzima bw’abaturage n’ibijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ubukungu. Yavuze ko ikigereranyo cyo kuzamuka k’ubukungu cyari kitezwe kizagabanukaho 3,5%.

Ati “Twagizweho ingaruka, ndetse bimwe bizakorwa ntibizaba mu buryo bwari buteganyijwe, tuzareba uko tuzahura ibintu, turareba uko twazahura ubucuruzi, ibisohoka hanze, uko twazahura ubukerarugendo, bizakorwa gahoro gahoro, turebe uko ubuzima busubira mu buryo, mu bice byinshi by’ubuzima, mu kubaka, mu ngufu, mu bucukuzi n’ibindi, ntabwo turebe gusa buri rwego rw’ubuzima uko bwasubira mu buryo tunareba uko twabona amafaranga yo gushyiramo nk’uko ruyakeneye.”

Perezida Kagame yasabwe kugereranya amafaranga u Rwanda rukeneye n’aho azava.

Yavuze ko umugabane wa Africa wowe ukeneye arenze miliyari 100 z’amadolari ndetse ashobora kurenga nk’uko impuguke zibigaragaza, avuga ko u Rwanda rubonye nibura nka miliyari imwe y’amadolari rwabasha guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bya Africa byifuza ko inguzanyo byishyura byafashe mu myaka ya kera ziramutse ziretswe kwishyurwa nimubura mu myaka ibiri, ayo mafaranga ngo yafatwa agakoreshwa muri ibyo bikorwa biyakeneye kugira ngo byongere byiyubake.

Avuga ko ari ibiganiro bikomeza, kandi bigenda neza kuko ngo Bank y’Isi, itsira Amajyambere muri Africa, AfDB hari amafaranga zizatanga mu buryo butandukanye kugira ngo ibihugu byoroherezwe kubona inguzanyo zijyanye no guhangana na Covid-19 ndetse no kubasha kubaho nyuma yayo.

Abakora muri salon ubu batangiye kogosha no kwita ku bakiliya nk’uko mbere byahoze
Coronavirus iracyahari ingamba z’isuku zigomba kubahirizwa
Manumetal batangiye konngera gukora
Mu gihe hariho Lockdown abakiliya ba Bank bari baragabanutse cyane

Photos@NKUNDINEZA
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubukungu bubashishikaje ni ubw’abashoramari b’i Kigali n’abanyamahanga: Inganda, za banki, amahoteri, company zitwara abantu mu kirere no mu mihanda, inzu z’inama….! Ubwo n’izo miliyari zivugwa ko zikenewe mu kuzahura ubukungu nibo zigenewe. Bene Ngofero bo bakureyo amaso! N’ubwo tuvuga ko coronavirus izadusigira amasomo menshi jye ndabishidikanyaho pe!

  • Ko mbona icyo dushyize imbere ari akamiya n’abashoramari kurusha umuturage ra! Birabe ibyuya! Iterambere nyaryo ntirishingira ku mafaranga, rishingira ku mibereho myiza y’abaturage n’ubukungu busaranganyijwe neza. Icy’ibanze kiramutse ari amafaranga, twashyiraho uruganda ruyakora ikibazo kikaba gikemutse.

  • Iyi nyandiko irimo amakosa menshi y’imyandikire. Mujye mubanza murebe neza ibyo mugiye gushyikiriza abantu. Bishoboka bite ko wagiye kubaza umuyobozi wa MANUMETAL ariko ukananirwa kwandika neza izina ry’urwo ruganda? Naho se iriya Salon de coiffure wayise ngo iki? Mujye mwiga, ntacyo bitwara. Kwandika LA PREFERENCE ni ibintu bigoye?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *