Mu minsi 9 abazamuye ibiciro bamaze gucibwa amande ya miliyoni 7,5Frw - UMUSEKE
  • 04/04/2020 1:20 29

Mu minsi 9 abazamuye ibiciro bamaze gucibwa amande ya miliyoni 7,5Frw

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko kuva tariki ya 17 Werurwe kugeza tariki ya 25 Werurwe 2020, ibigo by’ubucuruzi n’abacuruzi barenze ku mabwiriza bakazamura ibiciro bamaze gucibwa amande ya miliyoni 7,5 Frw.

Minisitiri Soraya ubwo yatangizaga iri genzura asura amwe mu masoko y’i Kigali

Iyi Minisiteri yashyize hanze itangazo rigaragaza umubare w’ibigo by’ubucuruzi byarenze ku mabwiriza yo kuzatamura ibiciro byafashwe mu igenzura ryakozwe kuva tariki ya 20-25 Werurwe 2020.

Uru rutonde rugaragaza umubare w’abacuruzi bahanwe muri buri karere, rugaragaza ko akarere ka Muhanga ari ko kagaragayemo abacuruzi barenze kuri ariya mabwiriza yo ku wa 16 Werurwe 2020.

Muri aka karere gusa haciwe amande abacuruzi 46 mu gihe abafashwe muri iri genzura bose hamwe ari 109.

Muri Muhanga, abacuruzi bafatiwe muri ririya genzura baciwe amande ya 1 065 000Frw mu gihe akarere ka Musanze kaza ku mwanya wa kabiri hahanwe abacuruzi 17 baciwe amande ya 130 000Frw.

I Nyabugoro mu karere ka Nyarugenge hafashwe abacuruzi babiri baciwe amande ya 800 000Frw mu gihe i Nyamirambo na ho mu karere ka Nyarugenge hahanwe abacuruzi barindwi baciwe amande ya 440 000 Frw.

I Kabuga mu karere ka Gasabo ho hahanwe abacuruzi batandatu baciwe amande ya 450 000 Frw mu gihe i Nyarugende hari farumasi enye zaciwe amande ya 350 000Frw.

Ahagaragara ko haciwe amande ari hasi ni Kacyiru muri Gasabo hahanwe umucuruzi umwe acibwa amande ya 50 000Frw n’i Nyarugunga muri Kicukiro na ho hahanwe umucuruzi umwe waciwe amande ya 50 000 Frw.

Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi ivuga ko kuva tariki ya 17 Werurwe ubwo hatangiraga iri genzura kugeza tariki ya 25 Werurwe imaze guca amande angana na 7 550 000 Frw.

Abacuruzi bahanwe biganjemo abo mu karere ka Muhanga na Musanze kuko hombi abahanwe bamaze gucibwa amande ya 1 195 000 Frw.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *