Mu mwaka wa 2020 Abanyarwanda 19.2% basabwe gutanga ruswa | UMUSEKE

Mu mwaka wa 2020 Abanyarwanda 19.2% basabwe gutanga ruswa

Raporo igaragaza uko ruswa ihagaze mu Rwanda ivuga ko mu mezi 12 y’umwaka wa 2020, Abanyarwanda 19.2% mu buryo ubu cyangwa buriya basabwe gutanga ruswa.

Ikegeranyo kitwa (Rwanda Bribery Index, RBI) cyasohowe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) ku nshuro ya 11 kuva muri 2010, bugaragaza ko ruswa mu Rwanda ihari.

Ubushakshatsi bwakorewe mu Ntara 4 n’Umujyi wa Kigali aho mu Turere 11 habajijwe abantu 2,336.

Abantu 45.3% (ni ukuvuga abantu 45 kuri buri bantu 100 babazwaga) bari abagore abandi basigaye ari abagabo. Abantu 63.6% (kuvuga abantu 64 mu bantu 100 babazwaga) bari abatuye mu cyaro naho 36.4% ni abatuye mu duce dufatwa nko mu Mijyi.

Transparency International Rwanda ivuga ko icyorezo cya Covid-19 n’izindi mpamvu zijyanye na cyo cyatumye mu nzego zimwe ruswa izamuka cyane mu gihe k’ingamba zo kwirinda icyorezo.

Mu gihe mu gihugu hose ubushake bwo kwaka cyangwa gutanga ruswa buri kuri 3.8% mu nzego z’Abikorera (Private Sector) no muri Polisi ishami ryo mu muhanda abatekereza gutanga cyangwa guhabwa ruswa bihagaze kuri 12.9% na 12.7%.

Ubushakashatsi bwerekana ko muri Traffic Polisi kwisubiramo kwa ruswa muri Traffic Police no mu Nzego z’Abikorera ibipimo bigaragaza ko bihagaze kuri 12% na 7% mu gihe mu gihugu hose gusabwa ruswa birenze inshuro imwe biri kuri 2.50% mu mwaka wa 2020, mu gihe muri 2019 byari kuri 2%.

Inzitizi ikomeye ku kurwanya ruswa ni uko abantu badakanga amakuru ku bayibasabye. Ababajijwe abagera kuri 88.1% ntibigeze batanga amakuru kuri ruswa, muri bo 25.7% bavuze ko batigeze bumva ko batanga amakuru, mu gihe abandi 20.1% batinye ko bahanirwa gutanga ruswa igihe baba bavuze ko bayitanze.

Muri 2020 impuzandengo y’amafaranga umuntu umwe atangaho ruswa ni Frw 97,529 mu gihe muri 2019 iyo mpuzandengo ya ruswa yari Frw 121,567.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ruswa ihabwa Abacamanza muri 2020 yagabanutse cyane ugereranyije n’indi myaka ibiri yabanje, aho ihagaze ku Frw 48,125 mu gihe muri 2018 impuzandengo y’amafaranga ahabwa Umucamanza nka ruswa yari Frw 206,000 ariyongera muri 2019 agera kuri Frw 345,000.

Mu nzego zishimirwa kurwanya ruswa harimo Pilisi y’Igihugu muri rusange n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • muzazenguruke umugi wa Kigali mubqze buri muntu uvugurura niba nta ruswa yatanze cg yatswe.
    traffic police murayikabiriza.

  • 19.2% by’abanyarwanda nibo batswe ruswa gusa? Ariko ye! Amafranga y’imisanzu duha “umuryango” buri kwezi muri buri mudugudu mu gihugu hose, tutajya duhabwa na rimwe raporo y’icyo yakoreshejwe, yakwa n’abatari muri uwo muryango, buriya yo twayita iki? Ni ayo kwigura abenshi tuyatanga n’ubukene butumereye nabi, ngo hato tutimwa izindi servisi tuba dukeneye ku bayobozi b’ibanze.

  • Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Muli Kenya,mu mwaka wa 2019,Abakozi ba Leta banyereje asaga miliyari 1200 Frw.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo “kurwanya ruswa” (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo bayirya.Amaherezo azaba ayahe? Imana yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi izakuraho n’ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Ibyo byanditse henshi muli Bibiliya yawe.Uwo niwo muti wonyine wa Ruswa.

  • Igihe cyose inzego zitandukanye zizaba zigikora nk’uko akarere ka MUHANGA gakora ruswa ntabwo izacika.Ababishinzwe bakwiye guhagurukira imikorere mibi ituma abanyarwanda batanga ruswa. Reka mbahe urugero rworoshye.Ejobundi REB ku bufatanye n’uturere bashyize abarimu bari barasabye akazi mu myanya,bahabwa ibigo bagomba kwigishaho.Bidatinze REB yasabye abarimu bahawe akazi kwihutira kujya ku bigo boherejweho ngo bahabwe timetable, kubera ko ikibazo k’ingendo kitari cyoroshye abantu bagiye basaba uruhushya police ikarutanga rwose nta kibazo.Ariko igitangaje akarere ka Muhanga kamaze gusaba abayobozi bose b’ibigo by’amashuri bakiriye abo barimu boherejwe na REB kubahagarika bagategereza amabaruwa abashyira mu kazi.Ayo mabaruwa ni Akarere kagombye kuyatanga kakayaha abarimu ariko aho gutanga amabaruwa ngo abarimu bage mu kazi n’abana babone ababigisha ahubwo bahagaritse abarimu.Ikibazo rero abarimu bari baramaze gusezera aho bigishaga baza gutangira akazi i Muhanga.None Muhanga irabigaritse.Harya ubwo uwo baza gusaba ruswa ngo bamuhe ibaruwa araza kuzuyaza kuyitanga?Ese imikorere nk’iyi inzego zibishinzwe ziyivugaho iki?None ngo abanyarwanda bazacika kuri ruswa bate kandi hari abayobozi bamwe bapyinagaza abo bagombye guha service?Muhanga si ikirwa ibyayo bikwiye gusubirwaho. Agahimano kahaba nta kani karere ndabibonamo.Ubu kandi ejo bazasaba ba directeurs gutsindisha neza kandi abana badafite ababigisha.REB ikurikirane iby’iki kibazo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *