Mu myaka 50, ibinyabuzima byagabanutseho 68%-Raporo – UMUSEKE
  • 29/09/2020 1:18 27

Mu myaka 50, ibinyabuzima byagabanutseho 68%-Raporo

Raporo yasohowe n’Ikigo cy’ubushakashatsi kita ku binyabuzima ku isi kitwa   WWF Living Planet Index (LPI) cyasohoye raporo ngarukamwaka yerekana ko ibinyabuzima byinshi ku isi biri gukendera kubera ibikorwa bya muntu. Abayikoze bibaza niba abantu ari bo bazasigara ku isi bonyine nibarangiza gutsimba ibindi binyabuzima.

Iyi numa yo mu Bwongereza yatakaje zene wabo nyinshi

Ni raporo abahanga bavuga ko iteye inkeke kuko yerekana ko myaka 50 ishize, hari ibinyabuzima byagabanutse ku kigero cya 60%.

Ibinyabuzima byapfuye kurusha ibindi ku isi muri kiriya gihe harimo inzovu, amoko y’inuma aba mu Bwongereza n’utunyamasyo two muri Costa Rica.

Yerekana ko amafi n’utunyamasyo byibasiwe k’uburyo byagabanutseho byibura 58%.

Marco Lambertini uyobora kiriya kigo avuga ko ibyo babonye muri buriya bushakashatsi biteye inkeke kandi byerekana ko urusobe rw’ibinyabuzima rugeze mu marembera bityo ko abantu bari gutema igiti bicariye.

Ikindi abahanga bavuga gitera ibi ni uko abantu basa n’abazibukiriye igitekerezo cyo kureka inyama n’amata bakihata imbuto.

Kuba abantu bakunda inyama n’amata cyane bituma batema amashyamba kugira ngo babone ahantu batera ubwatsi bw’amatungo yabo bityo amashyamba akibasirwa.

Abakoze iriya raporo bahereye kubyo babonye ku nyamaswa ziri mu moko 4000 zifite urungorongoro( skeleton).

Iyi bahuje iriya mibare basanga byibura umubare w’inyamaswa zapfuye muri rusange ungana na 68% by’inyamaswa zose zari ku isi mu myaka 50 ishize.

Ingero nke zitangwa ni iz’uko guhera muri 1994 kugeza 2015, ingagi zo muri Pariki ya Kahuzi-Biega muri DRC zapfuye ku kigero cya 87%.

Inzovu z’ahitwa Selous-Mikumi muri Tanzania zagabanutseho 86% guhera muri 1976 zizira ba rushimusi.

Inyamaswa muri rusange zizira abantu bazihiga bakica n’iziki nto, byaba binyuze mu kuroba cyangwa guhiga bisanzwe.

Ibinyabuzima kandi bipfa kubera ko abantu bakomeza kubisatira aho bituye mu byanya bikomye, bakazisagarira aho zisanzwe zituye zitekanye.

Izitishwe ngo ziribwe zirahunga zikazagwa iyo zahungiye kubera kutamenyera ikirere n’ibiribwa byaho.

N’ubwo abahanga bo muri kiriya kigo basaba amahanga kugira icyo akora kugira ngo ibintu ubuzima bw’ibinyabuzima bureke gukomeza kuba mu kaga.

Lambertini yemeza ko igihe kigeze kugira ngo abantu bakorane bya hafi mu rwego rwo kurengera ibidukikije kuko niba bitabaye ibyo, amahanga azakomeza guhura n’ingaruka zo kutita ku bidukikije harimo no kwaduka kw’ibyorezo bishya.

Undi muhanga w’Umwongereza akaba n’icyamamare mu byerekeye kurengera ibidukikije witwa Sir David Attenborough avuga ko abantu bagomba kumva ko ibindi binyabuzima nabyo bifite umwanya mu isi, ko abantu atari bo bonyine bagenewe kuhaba.

Abahanga kandi bavuga ko abantu bagomba  kwemera ko ibidukikije atari ibintu byo gukoresha uko bashatse ahubwo bakabifata nk’abafatanyabikorwa bakomeye mu gutuma ubuzima burambye ku isi bushoboka.

Ikibabaje ni uko abantu basa n’abavuniye ibiti mu matwi, bagahitamo gukurikirana inyungu z’ubukungu z’aka kanya kandi bazi neza ko babyaye abana bazakenera isi imeze neza mu bihe biri imbere.

Igisamagwe cyo muri Nepal
Ingagi yo muri Kahuzi-Biega muri DRC

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *