Mu Rwanda ingo zifite umuriro w’amashanyarazi zigeze kuri 63%, menya imishinga iri imbere | UMUSEKE

Mu Rwanda ingo zifite umuriro w’amashanyarazi zigeze kuri 63%, menya imishinga iri imbere

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko ingo zimaze kubona umuriro w’amashanyarazi zigeze ku gipimo cya 63% ugereranyije n’intego u Rwanda rwihaye muri gahunda yarwo y’imyaka irindwi (NST1) ya 2017-2024 biteganyijwe ko  abaturage bazaba bafite umuriro w’amashanyari bangana 100%.

Amashanyarazi ashamikiye ku murongo mugari w’amashanyarazi bigeze ku gipimo cya 46%

Ku wa 22 Kamena 2021 nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangarizaga  Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ingano y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2021 -2022, yabanje kubwira abagize Inteko ishinga Amategeko uko ingengo y’imari y’umwaka ushize yakoreshejwe kugeza kuri 93%.

Mu rwego rwo kongera ingo zifite amashanyarazi,  Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko Ingo ibihumbi 162 zabonye amashanyarazi ashamikiye ku miyoboro mugari mu gihe ibigo 1000 na byo byahawe amashanyarazi.

Ingo 155 242 zahawe amashanyarazi ashingiye ku mirasire y’izuba.

Muri rusange igipimo cy’ingo zifite amashanyarazi cyigeze kuri 63 % harimo 46% ashamikiye ku murongo mugari w’amashanyarazi na 17% zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Imishinga ihanzwe amaso izasiga buri Umunyarwanda agerwaho n’amashanyarazi imwe yararangiye indi iracyubakwa.

U Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, buri muturarwanda azaba ashobora gukoresha amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa izindi ngufu (amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba).

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko imirimo yo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi wa kilovolte 220 ari yo Mpampa- Rwabusoro -Rilima ufite km 49,3 hamwe na kilovolte  110   Bugesera -Gahanga  yose hamwe yarangiye .

Ni mu gihe kubaka umuyoboro w’amashanyarazi wa kilovolte 110 wa Mukungwa-Nyabihu ufite km 23 ndetse na sitasiyo ziwushamikiyeho bigeze ku gipimo cya 83% ugereranyije na 55% byari biteganyijwe.

Kubaka umuyoboro wa kilovolt 220 wa Rwanda-Burundi ufite Km 65,5 n’udushami tudushamikiyeho bigeze kuri 90% nk’uko byari biteganyijwe.

Ni mu gihe Kubaka umuyoboro wa km 119 ufite ubushobozi bwa kilovolte 220 wa Rusumo – Bugesera -Shango  bigeze ku gipimo cya 90 % nk’uko byari biteganyijwe.

Mu rwego rwo kongera amashanyarazi  mu gihugu  byavuye  kuri  megawatt 227,5 bigera kuri megawat 307,5 mu mpera za Kamena 2021.

Usibye amashanyarazi akomoka mu murongo mugari ndetse n’akomoka ku mirasire y’izuba, hakomeje kubakwa uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri  rwa Nkaka ruherereye mu Karere ka Gisagara rwitezweho gutanga   megawatt 80.

Ibikorwa byarwo bikaba bigeze ku musozo wabyo kuko biri ku gipimo cya 100%.

Kubaka urugomero rw’amashanayarzi rwa Rusumo ruzatanga megawatt 80 mu bihugu bitatu birimo u Rwanda, u Burundi na Tanzania bigeze ku gipimo cya 79%, biteganyijwe ko uyu muyoboro  uzuzura mu mwaka wa 2022.

Mu 2010 u Rwanda rwatunganyaga megawatt 97 byitezwe ko kugeza mu 2024 haziyongeraho izindi megawatt zisaga 300 ku muyoboro mugari w’amashanyarazi.

Biteganywa ko mu 2024 abakoresha amashanyarazi, 52% bazaba bakoresha ay’umuyoboro mugari naho 48% bakoresha akomoka ku zindi ngufu nk’imirasire y’Izuba.

Abakoresha ikomoka ku mirasire y’izuba igipimo cyo cyikaba kigeze kuri 17%

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Itekinika riba mu gihugu rirambabaza cyane.Ngo ingo zifite Amashanyarazi ni 63%,izifite Amazi ni 86%.Birababaje,biteye agahinda.Iyo ugeze mu byaro,urumirwa.Uretse no mu byaro (countrysides),mu mijyi myinshi abafite AMAZI ni bacye.Nta mazi cyangwa amashanyarazi aba mu byaro.Reka wenda twemere ko ingo zo mu Rwanda zifite Amashanyarazi ari 12%,naho izifite Amazi ari 7%.Musigeho kubeshya ku manywa y’ihangu.

  • Ntibyumvikana ukuntu Leta yakwimakaza cyanga yashyigikira ikinyoma! Urwanda ni ruto ku bulyo minisitiri cyanga undi mutegetsi uwo ariwe wese atatangaza imibare nk’iyi yitwaje ko yayibwiwe. Amashanyarazi mu Rwanda ntaragera kuri 10% naho amazi yo umenya na 5% atarageraho. Ikinyoma gihebuje ariko ni icyemezako buri munyarwanda yinjiza amadolari ($720) magana arindwi makumyabili ku mwaka! Bivuze ngo buri munyarwanda yinjiza hafi ibihumbi 60 (60.000 Frw) buri kwezi. Bisobanurako urugo rw’abantu batanu binjiza buri kwezi ibihumbi 300 (300.000 Frw)! Ninde utabonako ibi ari ikinyoma giteye isoni? Abategetsi bakwiye kuva mu biro bakamenya uko rubanda ibayeho. Bumva basigaye babarirwa mu bakire bakomeye muri Afurika – kandi imyaka bamaze ku kazi katagaragaza ubwo bukire – bagakekako aho bahahiye, buri munyarwanda agera yo! Mwidushinyagurira!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *