Mugabo Gabriel wakiniraga KCB yo muri Kenya yasinyiye Sunrise FC – UMUSEKE
  • 28/09/2020 10:51 01

Mugabo Gabriel wakiniraga KCB yo muri Kenya yasinyiye Sunrise FC

Myugariro w’Umunyarwanda Mugabo Gabriel wakinaga muri KCB yo muri Kenya, yasinyiye Sunrise  FC yo mu Burasirazuba amasezerano y’imyaka ibiri.

Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri

Mugabo Gabriel wasoje amasezerano y’imyaka ibiri muri KCB FC, kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri, yashyize umukono ku masezerano yo gukinira Sunrise mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mugabo aje gufasha iyi kipe mu gice cyo kugarira nyuma y’uko umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020, iri mu makipe yinjije ibitego byinshi ariko na yo yinjizwa byinshi.

Mugabo Gabriel ni umwe mu bakinnyi bigaragaje ubwo bari mu ikipe ya Mukura VS, icyo gihe yashakwagwa n’amakipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na Police FC, ariko birangira yerekeje muri Police FC.

Nyuma yerekeje muri Rayon Sports, ayivamo yerekeza muri Kenya mu ikipe  ya KCB FC, ari na yo yakinagamo.

Sunrise FC yerekejemo, umwaka ushize yawusoje iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 30. Uyu mwaka ivuga ko ishaka guhatanira kimwe mu bikombe bibiri bikinirwa hano mu Rwanda.

Yahawe ikaze muri Sunrise

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *