Mugabo wakekwaho gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato yarekuwe | UMUSEKE

Mugabo wakekwaho gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato yarekuwe

Mugabo Gariel ukina mu mutima w’ubwugarizi muri Sunrise FC nyuma y’icyumweru afunzwe akurikiranyweho gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato yamaze kurekurwa.

Mugabo Gabriel yafashwe umukino urangiye (Archives)

Kuri uyu wa Gatanu,  nibwo uyu mukinnyi wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Nyagatare yarekuwe.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry akaba yabwiye itangazamaku  ko bari baramaze gukora dosiye yamaze kugera mu Bushinjacyaha ari bwo bwatanga andi makuru.

Tariki ya 10 Kamena 2021, Sunrise FC kuri Golgotha Stadium (Nyagatare Stadium) yari yakiriye Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona mu cyiciro cy’amakipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Amakipe yombi yanganyije 1-1.

Umukino ukirangira Mugabo Gabriel yahise atabwa muri yombi na Polisi ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Icyo gihe Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko uyu mukinnyi icyaha akurikiranyweho ari icyo Gukoresha umugore w’undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yagize ati “Icyaha akurikiranyweho ni ugukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsinda umugore w’imyaka 27. Icyaha yagikoze tariki ya 12 Gikurasi agikorera mu Karere ka Nyagatare akaba ari naho yafatiwe.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *